Abacuraguzi bafashwe imbona nkubone bakata umwana ijosi ari muzima
— April 20, 2016
Please enter banners and links.

Nyina w’umwana yavugije induru ati muranziza iki ko ako kana ariko mfite konyine mu buzima ,ahita agwa hasi ajya muri koma.
Umwana witwa Vincent Katongole abacuraguzi bamukase ijosi ari muzima bajugunya inyuma y’izu yerekerwamo filime ,abaturage bamusanga avirirana amaraso baramuterura kujya kumwereka nyina witwa Veronica Nasuuna amubonye avuza induru ati “muranziza iki ko aka ariko kana mfite konyine mu buzima?.
Velonica yahise agwa hasi ajya muri koma babajyana mu bitaro n’umwana we ,yagiye kugaruka ejuru asanga umwana we atapfuye ndetse umwana yaratangiye kuvuga kuko nawe yari yagiye muri koma.

Uwo n’umugabo wamukataga ijosi ,umwana ari kumwe na nyina
Umwana w’imyaka 4 witwa Katongole ,atangiye kuvuga bamubajije uwamukase ijose maze avuga ko Uncle Abubaker Kasaanyi yamubwiye ngo ajye kumugurira ububanda (pan cakes) bageze ku iduka arazimugurira barangije baragenda basanga abandi bagabo bamuteruye bakamupfuka umunwa bagatangira kumukata nk’ababaga inkoko.
Uyu mugabo w’umucuraguzi Abubaker Kasaanyi bivugwa ko hari abandi bafatanya gucuragura bakaba bafite ibidayimoni bibasaba amaraso y’abantu kugirango bibahe ibyo baba bashaka birimo n’ubukire nkuko Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kibivuga.

Abaturage bamaze kumva umwana avuze uwamufashe bakamukata ijosi bahise bajya kwa Abubaker Kasaanyi bamukura mu nzu akoreramo ibyo bidayimoni n’abo bari kumwe batangira kubakubita no gutwika inzu ,gutema imirima irimo urutoki ku buryo nta kantu na kamwe kasigaye mu rugo rwabo.
Hari umuturanyi wa nyina w’umwana bakase ijosi watanze ubuhamya ko yabonye uwo mwana Katongele ari kumwe Abubaker Kasaanyi agenda arya ububanda ukundi kuboko gufashwe n’uwo mucuraguzi ,ibyo byarushijeho kurakaza abaturage maze baramukubita polisi yagiye kuhagera inkoni zimurembeje.

Polisi iyobowe na (OC) Alex Mbeeta yakoze umukwabu wo gusaka amazu bakoreramo ibyo gucuragura maze ifata abantu 6 ndetse isangamo undi mwana w’umukobwa ivuga ko bari bagiye kumusadaka .
Abandi bafashwe harimo Ahmed Lubega w’imyaka 63, Hadijah Nannono 49, Resty Nalubyaayi 36, na Aisha Nabukenya 27.
Nassuuna nyina w’umwana bakase ijosi agira ati “umwana wanjye umwe ku isi ,nyuze muri byinshi kumugeza aho ageze none barashaka kumwica bagatanga amaraso ye?”.
Umugabo wa Nassuuna yavuye mucyaro ajya mu mujyi wa Kampala gupagasa kugirango umwana we n’umugore babone ikibatunga.

Abafashwe
Nassuuna akomeza avuga uko byatangiye umwana akabura ati umwana yabuze saa mbiri za mugitondo nkagirango arimo gukinna n’abandi ,bigeze saa tanu numva ubwoba buraje ntangira gushakisha nibwo hari abantu bambwiye ko bamubonanye na Kasaanyi akagirango araza kumuzana kuko Kasaanyi yajyaga ahaza .
Kasaanyi yarahiye yivuye inyuma avuga ko kuva kuwa mbere atarabona uwo mwana bavuga ati “abanshinja ko bambonanye na Katongole ubwo baranyanga”.
Ukurira polisi ya Rwengo aho ibi byabereye witwa Rita Basemera yavuze ko abafashwe bose uko ari 6 baracyafungiye kuri polisi ya Rwengo muri Masaka kugirango abakora iperereza babanze babone ibimenyetso byose ubundi abazafatwa n’ibimenyetso bazajyanwa mu rukiko bahanwe.
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John
4,627 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply