umu amakuru-    Papa yasuye inkambi y’impunzi z’abimukira mu Bugereki atahana 12 I Roma. | Umusingi

papa fra (2)    Papa yasuye inkambi y’impunzi z’abimukira mu Bugereki atahana 12 I Roma.

Please enter banners and links.

papa fra (2)

 

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2016 ,Umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis aherekejwe na Minisitiri w’intebe w’u Bugereki Alexis Tspiras,  yagiriye uruzinduko rw’amasaha atanu  mu nkambi ya Moria mu kirwa cya Lesbos ho mu Bugereki,akaba yagiye kureba uko izi mpunzi z’abimukira zibayeho n’ibibazo zifite ndetse akaba yahise atahana  imiryango 3 y’abantu 12.

Ikinyamakuru  Daily Mail cyanditse ko  ku isaha ya saa saba z’amanywa aribwo imiryango itatu ikomoka muri Syria igizwe n’abantu cumi na babiri aribwo buriye indege iberekeza  I Roma barikumwe na Papa .Iyi miryango ikaba igizwe n’abana 6 iherekejwe n’ababyeyi babo.

Umuvugizi wa Leta ya Vatican yavuze ko Papa akoze ibi kuko yifuza guha ikaze impunzi zose z’abimukira zishaka kuza muri Vaticani nyuma yaho ishyirahamwe ry’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi rifatiye umwanzuro wo guhagarika  abimukira baza mu gihugu cya Turikiya mu kwezi gushize kwa Werurwe taliki ya 20.

pappa (1)

pp (1)

 

 

Akigera mu kirwa cya Lesbos ,mu nkambi y’impunzi z’abimukira b’abanyamahanga  baje mu Bugereki, baturutse mu bihugu bitandukanye, Papa yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi biganjemo abana n’abagore.

 

Muri  uru ruzinduko rwe Papa yari aherekejwe n’abandi bihayimana babiri,

Mu butumwa yageneye izi mbunzi z’abimukira, Papa yababwiye ko batagombye kwiheba ageragaza kubahumuriza .

Papa yagize  ati”ntimwihebe ntabwo muri mwenyine”

Bamwe muri izo mpunzi biganjemo urubyiruko bari baje bitwaje amaberendera y’igihugu cya Syria, bazaga bamusanga bakoze umurongo imbere ye bamukora mu biganza .

Uko Papa yabegeraga, bapfukamaga hasi barira abandi baririmba  ko bashaka ubwigenge.

papa with (1)

papa 5 (1)

Nkuko  Dail Mail ikomeza ibivuga ,Papa akimara kwicara ,umugore umwe muri izo mpunzi yaje amupfukama ku birenge arira  amubwira ko yaburanye n’umugabo we ubu uba mu Budage, akaba arikumwe n’abana babahungu babiri.

Umugabo umwe muri izo mpunzi z’ abimukira yapfukamye imbere y’umushumba wa Kiliza Gatolika ku isi,aravuga ati ”urakoze Mana,Papa ndakwinginze mpa umugisha”

Mbere y’uko Papa asura iyi nkambi yari yanditse ku rukuta rwe rwa Tweeter avuga ko ziriya mpunzi ari izo kwitabwaho.

Papa yagize ati”ziriya munzi  ni nyinshi cyane ,n’ abantu bakeneye ubufasha buhagije kuko bahuye n’ibibazo byinshi”

Uru ruzinduko Papa yarukoze ashaka kujya kureba ingano y’abimukira biganjemo abakomoka ku mugabane w’uburayi, rukaba ruje nyuma y’aho ishyirahamwe ry’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi batangije umugambi wo guhagarika  ukwinjira kw’abimukira mu gihugu cya Turikiya  mu rwego rwo kugabanya ingano y’impunzi z’abimukira biyongera umunsi ku wundi.

Izi mpunzi z’abimukira zaje mu Bugereki ziturutse ku migabane itandukanye ,inyinshi zikaba ziganjemo izo kumugabane w’Uburayi ndetse nizo mu bihugu nka Afganistan na Syria.

Byari biteganijwe ko Papa nyuma yo gusura izi mpunzi aza no kujya kunamira abarohamye mu Nyanja ya Mediterane  ubwo bazaga mu buhungiro.

Byahinduwe na ZIGAMA Theoneste.

 

2,789 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.