umu amakuru-    Ijambo rya Perezida Kagame ko aribwa mu ntoki ku bashaka gutera u Rwanda ntibabaho | Umusingi

FDRL    Ijambo rya Perezida Kagame ko aribwa mu ntoki ku bashaka gutera u Rwanda ntibabaho

Please enter banners and links.

FDRL

 

 

Ku itariki 9 Mata 2016 kuri Stade Amahoro ubwo Perezida Kagame yagege ku banyarwanda ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 22 yavuze ko aribwa mu ntoki ku bantu bashaka gutera u Rwanda.

Ikinyamakuru Umusingi mu isesengura cyakoze cyasanze nta muntu watera u Rwanda kuko bigoranye nkuko Perezida Kagame yabivuze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uwo munsi Perezida Kagame yagize ati “abashaka gutera u Rwanda iyo bagira vuba ngo kwereke ,ndumva ndibwa mu ntoki “.

perezida

Perezida Kagame

Iri jambo yasaga nkaho avuga ko akumbuye gufata imbunda kurasa abo bose bahora bashaka gutera u Rwanda ariko bihora ari ibyifuzo gusa kuko igihe babivugiye iyo baba bafite gahunda baba barabikoze ariko usesenguye neza ntabyo bashoboye ahubwo ni ukuvuga amagambo gusa.

rukokoma

Twagiramungu bakunda kwita Rukokoma

Perezida Kagame uwo munsi yakomeje avuga ati ubanza nabo babizi ko bitoroshye ,batabishobora ariyo mpamvu batinze.Ikinyamakuru Umusingi  mu isesengura cyakoze cyasanze nta bantu bashobora gutera u Rwanda n’ubwo ijambo rya Perezida Kagame ryarushijeho kubatera ubwoba.

RNC

RNC

 

Abazi ibya politike nkuko mu magombo bavuga hirya no hino tutavuga bavuga ko abagateye u Rwanda aba mbere ari FDRL ,iyo ubwayo hashobora kuba hasigaye imbarwa.

Igihe babigerageje barashwe umunsi umwe nawo utageze ndetse Gen.Kabarebe akaba yaravuze ko FDRL iteye u Rwanda nta n’iminota 5 bamara ku butaka bw’u Rwanda abo ni bamwe ibyabo byaramenyekanye ko ntambaraga bakigira zatera u Rwanda.

Tubibutse ko ijambo rya Perezida Kagame ryaganishaga ku bahekuye u Rwanda bagatuma Abatutsi barenga Miliyoni bicwa bazira uko Imana yabaremye ,avuga ko nta bandi bakongera gukora ibyo bakoze ngo bishoboke.Abandi bashobora gutera u Rwanda ni gihugu cy’uBurundi bitewe n’imibanire ihari ubu ariko ibyo Perezida Kagame akaba yaravuze ati ibibazo by’uBurundi mubirekere abarundi .

Ni nkaho yavuze ati u Burundi nabwo ubwabwo ibibazo bufite bwananiwe kubikemura ngo bwatera u Rwanda?.Icyo nacyo isesengura risanga bitashoboka kubera ibibazo u Burundi bufite.

Abandi umuntu yacyeka  bashobora gutera u Rwanda n’abayirwanyiriza mu mahanga barimo Twagiramungu ,Rusesabagina ,Gen.BEM Habyarimana na RNC na FDU Inkingi ariko abo bose nabo bavuga amagambo gusa ntagikorwa na kimwe umuntu yashingiraho ngo avuge ati aba bantu bashobora gutera u Rwanda.

FDU Inkingi umuyobozi wayo Ingabire Victoire arafunze ,abandi babirwaniyemo Ishyaka bararisenye abo nabo ntacyo bashobora .

RNC nayo nta mbara yigirira ahubwo bazi kuvuga gusa no gutukana ,ibi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Louise Mushikiwabo umwaka ushize akaba yaravuze ko gukora radio ikoreshwa na interineti yo gutukana gusa nta kindi bashobora n’ubwo yabivuze ubona yabasuzuguye nk’abantu badahangayikishije u Rwanda n’umunsi n’umwe.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “burya umuntu ushaka kukugirira nabi ntago abikubwira kuko iyo abikubwiye uramwitegura none abo birirwa bavuga ko bazatera u Rwanda nukubeshya nta nakimwe bashobora kandi no kuvuga bazageraho baceceke”.

Gen.BEM Habyarimana we ubwoba bwaramusaze ku buryo atatinyuka ibyerekeye gutera u Rwanda kuko yigeze ku byivugira kuri radio ya BBC aho yasubizaga Twagiramungu wari wamugaye ati umusirikare wo kurwego rwa Jeneral ahunga ate igihugu akicecekera?.

Gen.BEM Habyarimana akaba yaramusubije ati nta utinya ishyamba ahubwo atinya icyo barihuriyemo bivuze ko yahahamutse atatinyuka gutera u Rwanda.

Twagiramungu niwe ugerageza ashyigikira FDRL ariko nawe n’umuntu ugira ururimi rwo kuvuga gusa nta bikorwa byagaragaza ko yashobora gutera u Rwanda mu gihe twamaze kubona ko FDRL yaraswa mu minota 5 gusa itakiri kubutaka bw’u Rwanda ,ubwo uwo nawe agiye kuruhande.Ni nde se wabishobora Perezida Kagame yabwiraga?isesengura risanga ntawe .

Rwego Tony

3,067 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.