umu amakuru- Nyuma ya Uganda kuzamura mu ntera abasirikare 334 n’uRwanda rukaba rwazamuye mu ntera benshi bivuze iki ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’ibihugu ? | Umusingi

Nyuma ya Uganda kuzamura mu ntera abasirikare 334 n’uRwanda rukaba rwazamuye mu ntera benshi bivuze iki ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’ibihugu ?

Please enter banners and links.

Hashize iminsi havugwa ibibazo hagati y’ibihugu bimwe na bimwe muri Afurika y’Iburasirazuba ariko cyane cyane hagati ya Uganda n’uRwanda muri iyi minsi ndetse nanone hagati y’uRwanda n’uBurundi .

Nyuma y’ibibazo hagati y’uRwanda na Uganda bimaze iminsi bivugwa birimo intambara y’ubutita ,gufunga abanyamakuru bakorera Ikinyamakuru The red paper ,gushimuta abanyarwanda batandukanye bakicwa urubozo ndetse umwe Rene Rutagungira akaba agifungiye muri Uganda ndetse aherutse gutakira umukuru w’ingabo za Uganda Muhoozi ko yamufunguza n’ibindi byinshi byavuzwe ubu abakurikirana ibya politike baribaza impamvu ibihugu byombi bimaze iminsi bishyamiranye kuzamura abasirikare mu ntera nib anta kibyihishe inyuma.

Mu mezi abiri n’igice ashize igihugu cya Uganda cyazamuye mu ntera abasirikare bakuru 334 barimo ukuriye urwego rushinzwe ubutasi Abel Kandiho wahawe ipeti rya Brigadier ,undi n’uwitwa Maj.Geberal witwa Fred Tolit na Brig.Don Nabasa ,Maj.Gen.Kashaka Stephen ,Col.Stephen Othieno n’abandi benshi.

Perezida Kagame na Museveni kuri Muhazi bari mu bihe byiza ndetse Kagame yamugabiye inka

Gen.Fred Ibingira wazamuwe mu ntera agirwa General

Ibyo byabaye mu gihe havugwaga ibibazo by’intambara hagati y’ibihugu byombi ariko bikaba byaravugwaga mu binyamakuru bitandukanye ndetse kimwe cyo muri Uganda cyitwa Redpepar kikaba cyarafunzwe kugeza uyu munsi n’abayobozi bacyo bose barafungwa bazira kwandika inkuru yavugaga ko Perezida Museveni ashaka gukuraho ku butegetsi Perezida Kagame.

Kuwa 12 Mutarama 2018 u Rwanda narwo rwazamuye mu ntera abasirikare benshi harimo na Gen.Ibingira Fred wahawe ipete rya General n’abandi batandukanye bari Jacque Musemakweri n’abandi.

Abel Kandiho wazamuwe mu ntera akagirwa Brigadier muri Uganda akaba ashinzwe ubutasi

Ntago ari abasirikare gusa bazamuwe mu ntera nkuko Uganda byagenze n’abapolisi bazamuwe mu ntera benshi barimo CP Theos Badege umuvugizi wa Polisi n’abandi batandukanye barimo Sano.

Mu minsi ishize hari Minisitiri muri Uganda witwa Sam Kuteesa yaje mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame kugirango ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi abenshi bavuga ko ari ibihugu byibivandimwe bitewe n’uburyo abaturage b’ibyo bihugu byombi babanye.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bakora mu nzego za Uganda bo bavuga ko batifuza icyagarura Kisangani ahubwo ko bifuza amahoro.

Kisangani bavuga n’igihe nanone ibihugu byombi byigeze gukozanyaho bararasana ndetse n’uwahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda Gen.Kazini afatwa n’Ingabo z’uRwanda ,ibyo bikaba byareretse Uganda ko uRwanda rukomeye kuko rwatsinze ibihugu byinshi byari byishyize hamwe.

Amakuru avuga ko ubu muri Uganda hariyo abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bo muri RNC aribyo bikekwa ko ariyo mpamvu ibihugu bimaze iminsi bishyamiranye n’ubwo nta gihugu na kimwe kirerura ngo kibivuge kumugaragaro icyo bipfa n’ukubibona mu binyamakuru gusa.

Ikindi kivugwa ku ruhande rwa Uganda ni uko ngo u Rwanda rwohereza intasi zarwo ari nayo mpamvu bashimuta bamwe mu banyarwanda babakeka ko ari intasi n’ibindi bitaramenywa .

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ikibazo kivugwa hagati y’ibihugu byombi ari ikibazo gikomeye kuko ngo bajya kubishyira mu binyamakuru ari uko bananiwe guhura ngo bakemure ikibazo gihari.

Gusa abakurikirana ibyandikwa mu binyamakuru bose ntibifuza ko hari intambara yaba hagati y’ibihugu byombi kuko yahombya abantu byinshi kubera ko hari Abanyarwanda benshi batuye muri Uganda n’abagande benshi batuye mu Rwanda ndetse bafite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu bihugu byombi.

Abandi bavuga ko ari gahunda ya buri gihugu ahubwo ari uko abantu bumvaga havugwa ibibazo hagati y’ibihugu byombi babona buri gihugu kizamuye mu ntera abasirikare bacyo bagashaka kubihuza n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa no kugirango ibinyamakuru byandike.

Uretse n’ibyo abakuru b’ibihugu byombi basanzwe bafitanye ubushuti bukomeye ku buryo bahanye inka kandi guha umuntu inka mu muco wa kinyarwanda kiba ikimenyetso cy’ubushuti bukomeye bivuze ko ari inshuti kuko bahanye inka ubwo Perezida Kagame yajyanye Museveni iwe kuri Muhazi amuha inka bityo n’ibibazo bafite bikwiye gukemurwa ubushuti bugakomeza.

3,912 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.