Yasubije uwamwandikiye kuri Facebook mu minsi 6 gusa bakorana ubukwe
— January 12, 2018
Please enter banners and links.

Inkuru iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga n’Umusore witwa Chidimma Amedu wo muri Nigeria, yashyize itangazo kuri Facebook mu mpera z’umwaka ushize ashaka uwamubera umugore maze umwe mu bamusubije barahuza ndetse bakora ubukwe nyuma y’iminsi 6 gusa bamenyanye.
Uyu musore yari yaragize ikibazo cyo gutandukana n’umukunzi we asanga ibintu byose arabifite ariko abura umugeni.
Itangazo yashyize kuri Facebook ku itariki 30 Ukuboza 2017, ryagiraga riti “Ndakuze, nditeguye kandi sindimo gukina. Ohereza ubusabe bwawe nuba wujuje ibyangombwa, tuzahita dukorana ubukwe tariki ya 6 Mutarama 2018. Ubusabe buzarangira ku itariki ya 31 Ukuboza 2017. Ibi nanditse ntabwo ari imikino kandi ntihazagire uvuga ngo ntiyabibonye ku gihe. Amahirwe masa.”
Uyu musore yabonye abantu 12 bamusubije ariko Sophy Ijeoma aba ari we ukurura umutima we cyane.


Umukobwa n’umusore bahujwe na Facebook

Inkuru ya BBC ivuga ko uyu mukobwa yasubije asa n’uwikinira umusore ahita amwandikira ndetse aranamuhangara akoresheje Facebook maze nyuma y’iminsi ibiri afata urugendo rw’ibirometero 500 ajya kumureba.
Chidimma yavuye iwabo mu Majyaruguru ya Abuja ajya Enungu mu Burasirazuba aho uyu mukobwa avuka, bombi bagihura barashimana.
Nyuma y’amasaha abiri y’ibiganiro bitari biboroheye, umusore yasabye umukobwa kumuherekeza basura nyirarume wari utuye muri ako gace ajya kumumwereka no gusaba umugisha wa kibyeyi nk’uko bigenda mu muco wo muri ako gace.
Uwo munsi ni nawo bahise basura umuryango w’umukobwa kugira ngo hose babamenye.
Uyu mukobwa yakomerewe no kubwira nyina ko afite ubukwe mu minsi itageze ku icumi ariko amwizeza ko basaza be nibabyemera nta kibazo ari bugire.
Musaza we ngo yamuhase ibibazo ariko aza kubyemera batangaza ko mu minsi itandatu bazakora ubukwe ari na ko byagenze ku itariki 6 Mutarama 2018, bashyingiranwa bijyanye n’umuco uranga agace batuyemo.
Sophy abajijwe uburyo yatekerezaga kwihutira gukora ubukwe n’umuntu bataziranye yagize ati “ Nta kintu byari bimbwiye, iyo ubonye icyo washakaga uba ugomba kugifata.”
Bagenzi be baramusetse bamwe bananirwa kwiyumvisha ko yakoze ubukwe, abandi bashishikazwa no gushyigikira uyu muryango mushya.
Uyu mugabo n’umugore inkuru yabo irimo gukwirakwira ahantu henshi ku buryo bisa n’ibigiye gukoreshwa cyane n’abantu bashaka abagabo cyangwa abagore mu gihe ubusanzwe wasangaga abantu bavuga ngo nta rukundo rwa Facebook rwaramba ariko aba bakaba babaye ikimenyetso ko byose bishoboka.
2,456 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply