Abanyeshuri ba Saint.Joseph Kabgayi barishimira ko basoje umwaka neza
— January 1, 2018
Please enter banners and links.

Ubwo umwaka wa 2017 wasozwaga bamwe mu banyeshuri biga mu kigo cya Saint.Joseph I Kabgayi baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa 31 Ukuboza 2017 bawusoza maze bashimira ubuyobozi bw’icyo kigo kuba bwarabafashije gusoza umwaka wa 2017 neza kandi bakaba bifuza ko n’umwaka wa 2018 bawutangira neza ndetse bakazawusoza neza nabo.
Bamwe mu banyeshuri biga muri icyo kigo batuye mu mujyi wa Kigali ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa babwiye Ikinyamakuru Umusingi ubwo cyabasangaga aho bari bahuriye mu mujyi wa Kigali baganira ku bijyanye n’uburyo bize neza mu mwaka wa 2017 urangiye ndetse bagasaba ubuyobozi bw’icyo kigo gukomeza kubafasha kwiga neza.
Umwe muri abo banyeshuri yagize ati “Njyewe ndashimira ubuyobozi bw’ikigo cyacu bwatubaye hafi cyane batwitaho kuri byose.Ntago twabuze abarimu ndetse twafashwe neza batugaburira neza ndetse tukaryama neza byose mbona abayobozi barakoze inshingano zabo uko bikwiye natwe abanyeshuri dukora ibyatuzanye aribyo kwiga neza tugatsinda”.
Undi nawe yishimiye uburyo bakora siporo ikabafasha kuruhuka mu mutwe ndetse akongeraho ko iyo bakoze siporo zitandukanye zirimo kwiruka no gukina umupira wa maguru bakarya neza ubuzima bugenda neza ku buryo avuga ko byamufashije kutarwara akaba agira bagenzi be inama yo gukora siporo.
Amakuru avuga ko Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi ni rimwe mu mashuri azwiho kuzamura impano z’abanyeshuri mu bijyanye n’imikino cyane cyane n’imyidagaduro.
Umuyobozi w’ikigo cya Groupe Scolaire Saint Joseph Akimana Innocent

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi w’iri shuri Akimana Innocent kuri Telephone ye igendanwa niba nawe ahuza imvugo n’abanyeshuri twaganiriye nabo ndetse no kugirango aduhe ishusho y’umwaka mushya wa 2018 utangiye gahunda bafite ariko ntibyakunda ko tuvugana nawe. Incamake y’amateka ya Groupe Scolaire Saint Joseph
Groupe Scolaire Saint Joseph ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rifashwa na leta, ryatangijwe ndetse rinayoborwa n’abafurere b’abayozefiti. Riherereye mu karere ka Muhanga.
Mu 1936 ubwo iseminari nkuru ya Kabgayi yimukaga, inyubako zayo zahawe aba bafurere b’abayozefiti bahise bongeramo izindi nyubako.
Muri 1964 ryaje kwitwa College Sainte Trinite, muri 1973 ryitwa College Inferieur Saint Joseph muri 1988 nibwo yiswe Groupe Scolaire Saint Joseph.
Kugeza ubu muri iri shuri hari aya mashami: PCB (Physics- Chemistry- Biology) , PCM (Physics-Chemistry-Mathematics) , MCB (Mathematics- Chemistry-Biology) , MEG (Mathematics- Economics- Geography).
Umwe mu babyeyi ufite abana 2 bigira mu kigo cya Groupe Scolaire Saint Joseph mu mwaka wa 4 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ashimira cyane iki kigo ko abona abana be biga neza bagatsinda ati “umwe yabaye uwa 7 undi aba uwa 11 kandi mbona barahindutse mu bijyanye n’umuco kuko mbere yo kujyayo ntago bitwaraga neza mu rugo ariko ubu nibo bana bibwiriza gukora akazi mu rugo iyo baruhutse byose rero mbishimira ubuyobozi bwiza bw’ikigo cya Groupe Scolaire Saint Joseph”.
Akandi gashya kavugwa mu kigo cya Groupe Scolaire Saint Joseph ni uko bamwe mu banyeshuri bitoza umwuga w’itangazamakuru kimwe mu bigaragaza ko bakunda uwo mwuga ,bivugwa ko hari isaha yagenwe n’ubuyobozi abanyeshuri bajya kumva amakuru bamwe mu banyamakuru baba bataye hirya no hino maze bakabagezaho amakuru aba asekeje ku buryo umwe mu banyeshuri yavuze ko iyo bamaze kumva amakuru bataha baseka cyane bitewe n’amakuru baba bagejejweho ndetse bamwe bazi kwigana bamwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda.
5,694 total views, 5 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply