Abirabura bacuruzwa ku mirengo cyangwa nk’inka bamwe bambitse injegeri mu ijosi muri Libya
— December 10, 2017
Please enter banners and links.

Hari hashize imyaka myinshi ubucakara busa n’ubwashize kuko bwari bwararwanijwe ku isi yose ariko ubugarutse muri 2011 muri Libya nyuma y’abazungu kwica Col. Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi igihugu kikajya mu ntambara zidashira.
Kubera ibibazo by’intambara n’ubukene mu bihugu bya Africa ,Abanyafurika bamwe na bamwe bahungira muri Libya bashaka kwambuka inyanja kugirango bajye gushaka ubuzima I Burayi ariko iyo bageze muri Libya kubera nta Leta imwe ibayo barafatwa bagafungwa ,bakicwa ,abagore bagafatwa ku ngufu abandi bakabagurisha mu mirengo.
Hashize imyaka havugwa ubucuruzi bw’abantu muri Libya ariko ibitangazamakuru bikomeye ku isi byanze gutangaza inkuru z’icuruzwa ry’abantu muri Libya kubera ko ari ikibazo cya abirabura ndetse ibyo bitangazamakuru ari ibyabazungu.
Mu minsi ishize nibwo igitangazamakuru cya CNN cyohereje abanyamakuru 3 barimo Nima Elbagir ukomoka muri South Sudan, Raja Razek ukomoka muri Misiri na Alex Platt Umunyamerika bagiye Libya bafata amashusho y’Abanyafurika bacuruzwa nk’inka ndetse bakorerwa iyica rubozo byatangaje isi yose nyuma yo kureba amashusho y’Abanyafurika ubuzima babayeho bamwe bapfira mu mazi bambuka inyanja.






Abanyamakuru ba CNN bashyize hanze amashusho bafatiye muri Libya Kuwa 14 ukwezi kwa 11 2017 aribyo byatangaje isi yose ndetse hamenyekana ko hakiri ubucakara muri Africa ndetse bukorwa n’Abarabu.
Abo banyamakuru bagiye mu bice 5 bicururizwamo abirabura muri Libya bagenda bafite camera zo mubwoko bukomeye kandi zihenze zihishwa mu myenda baba bambaye maze bafata amajwe n’amashusho abirabura bacuruzwa.
Abanyamakuru berekanye Umwarabu ukuriye gucuruza abirabura abaza ngo ni nde ushaka kugura aba bagabo?bafite imbaraga bashobora gukora buri kazi.
Uwo mwarabu akomeza avuga ati ibiciro byamanuwe n’ibyiza ntago bahenze ( Libyan Dinar ) 600 ukitwarira uwo ushaka ,ushaka kugura 2 cyangwa 3 tugabanyaho ibice 70%.
Amafaranga ya Libya 600 angana n’Amadorari y’Amerika 400 ugereranije mu manyarwanda agera ku bihumbi nka 320 ariyo bagurishaho umwirabura umwe gusa.
Abanyamakuru ba CNN bagiye mu masoko atandukanye acururizwamo abirabura basanga ku mafaranga yo muri Libya hagati ya 400 na 700 ayo bayagura umwirabura bakurukije ubuzima afite ,imbaraga ,igihagararo ndetse n’isura ye ko igaragaza ko ari umunyafirika ukomeye kandi ufite imbaraga.
Abakobwa bo biragoye ku musanga ari ku isoko yabuze umugura kuko abakobwa n’abagore nibo bagurwa cyane kurusha abagabo nkuko bivugwa n’abanyamakuru ba CNN.
Ngo bagurwa nka hot cake kuko umwe agurishwa guhera ku mafaranga ya Libya 1000 kuzamura kandi bagurwa ku bwinshi bagashira ku isoko vuba.
N’abasore guhera ku myaka 20 kugeza kuri 30 nabo baragurwa cyane bamwe bakajya kubakoresha akazi ko mu rugo badahembwa abandi bakajya kubakoresha ubutinganyi n’ibindi byaha bibi cyane.
Umuryango w’ibihugu byibumbiye hamwe International Organisation for Migration (IOM) uvuga ko buri mwaka Abirabura bagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani aribo bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterranean Sea mu buryo butemewe bashaka kujya muri Spain, Yitale, Portugal no mu bindi bihugu bitandukanye.
Ibihugu nka Morocco, Algeria, Tunisia na Misiri bifite amategeko akaze cyane kugirango abirabura bahambukire ariyo mpamvu usanga abenshi birunda muri Libya.
Hari Abarabu babigize ubucuruzi kwambutsa abantu inyanja ya Mediterranean Sea mu mato ariko hakaba hari ababikora bakoresheje amato ashaje cyane bageramo hagati umuyaga cyangwa umuhengeri ugakubita ubwato bose bagashirira mu Nyanja bagapfa.
Ku gihe cya Gaddafi ntago ibi byabagaho kuko yari afite ingabo zibishinzwe zitwa ‘Libyan Coast Guards’ zifite ibikoresho byose ku buryo nta mwirabura wageragezaga kwambuka inyanja ya Mediterranean Sea anyuze Libya ariko kubera igihugu cyangijwe n’Amerika yishyize hamwe n’ibindi bihugu biri mu muryango wa NATO ubu Libya yabaye agatobero buri gace kagira umuyobozi wako n’amategeko yako bwajya hakaba imirwano undi nawe agategeka ku buryo bahora mu ntambara gusa ntabyo kwiteza imbere.
IOM ivuga ko mu mwaka wa 2016, abantu 425,000 nibo bagerageje kunyura muri Libya bajya I Burayi ariko abantu 150.000 nibo bambutse inyanja abandi bayipfiramo.
Ese abacuruzwa bucakara bava mu bihe bihugu?Abanyamakuru ba CNN bagaragaje ko baturuka mu bihugu nka Niger, Mali, Nigeria, Senegal, Gambia, Chad n’ibindi bihugu bitandukanye.
Kuwa gatatu habayeho ibiganiro hagati ya Leta ya Libya n’umuryango w’ibihugu by’Iburayi byibumbiye hamwe European Union (EU) na bimwe mu bihugu by’Africa bifite abantu bacurujweyo.
Ubu biravugwa ko muri Libya hari abirabura bari hagati 700,000 ni 400,000 bamwe bari mu nkambi abandi bakaba bari mu magereza atandukanye ,bikaba byemejwe ko ibihugu bifiteye abantu ko byajya muri Libya bigakurayo abantu babyo.
Igihugu cya Nigeria cyo cyahise cyoherezayo indege izana abagera kuri 2,778, mu gihe ibindi bihugu nka Senegal, Niger, Mali nabyo byoherejeyo abantu ukujya gucyura abaturage babyo.
Leta y’Ubudage yahaye iya Libya Miliyoni 140 z’Amadorari zo gufasha kwita ku birabura bafite ibibazo.
Ese Africa izakemura ryari ibibazo ifite?Abanyafurika bazarekeraho ryari kwicwa ,gucuruzwa ,guhohoterwa?Africa izashiramo intambara ryari?Africa izashiramo ubukene ryari ?Africa izashiramo indwara ryari?Africa izakira ubujiji ryari?ni nde uzavugira Africa?.
Mwibaze kugeza ubwo Abanyamakuru ba CNN aribo bajya gutangaza inkuru y’Abanyafurika bacuruzwa muri Libya nkaho Africa itagira itangazamakuru rikomeye rishobora kugaragaza icyo kibazo cyangwa n’ibindi?.
Yanditswe na Gatera Stanley
2,960 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply