umu amakuru- Perezida Mugabe yakoze imyigaragambyo yo kwanga kurya no kunywa Kenneth Kaunda wahoze ari Perezida wa Zambia kumwinginga | Umusingi

Perezida Mugabe yakoze imyigaragambyo yo kwanga kurya no kunywa Kenneth Kaunda wahoze ari Perezida wa Zambia kumwinginga

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Zimbabwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 aravuga ko Perezida Mugabe yakoze imyigaragambyo yo kwanga kurya no kunywa kubera igisirikare gishaka kumukura kubutegetsi.

Ibi bibaye nyuma yahoo Ishyaka ZANU PF riherutse kwirukana Perezida Mugabe Robert ku mwanya w’umuyobozi warya asimbuzwa uwari Visi Perezida we wari warahunze igihugu nyuma yo kwirukanwa na Mugabe kuri uwo mwanya ashaka kumusimbuza umugore we.

Perezida Mugabe ngo yavuze ko aho kugirango bamukure ku butegetsi bashyireho uwari Visi Perezida we witwa Mnangagwa ariko Mugabe avuga ko atakwemera gukozwa isoni n’abana bavutse areba abayobora neza none bakaba bashaka kumukoza isoni ati “nzemera mpfe ariko nta ndagaye imbere y’abana”.

Urutse kwanga kurya no kunywa yanze no kugira ikindi kintu avuga ahitamo guceceka Burundi kugirango ibyo ingabo zikora bizipfane ubusa kuko umukuru w’Ingabo muri Zimbabwe Gen. Constantino Chiwenga yari muri gahunda yo kumvisha Perezida Mugabe kwemera akava ku butegetsi mu mahoro ariko ubu byose byahagaze kuko bamugera imbere akabareba gusa bamuvugisha akabihorera.

Minisitiri w’abakozi ba Leta muri Zimbabwe witwa Patrick Zhuwao akaba yemeje aya makuru ko Perezida Mugabe yanze kugira ikindi kintu avuga.

Gen. Constantino Chiwenga akaba yavuze ko batari bwemere ko Mugabe yicwa n’inzara kuko bishobora guteza ibindi bibazo bikomeye ati “ni biba ngombwa tuzamuha ibiryo tubinyujije mu nshinje cyangwa ubundi buryo bwose buzashoboka ariko ntituzamwemerera kwicwa n’inzara”.

Uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda ibumoso ahobera Mugabe Robert

Ubwo Mugabe yanga kurya no kunywa avuga ko atakwemera kuguma muri Zimbabwe ari muzima iyoborwa na Mnangagwa wari Visi Perezida we ndetse Mugabe akaba yabajije Gen. Constantino Chiwenga ati nta wundi mwabona atari Mnangagwa undi umusubiza ko ariwe abanyamuryango ba ZANU PF bashaka.

Amakuru duhabwa n’umuntu uri muri Zimbabwe avuga ko umunsi w’ejo kuwa kabili aribwo hateganijwe ko Inteko ishingamategeko izicara kugirango bemeze ko Mugabe atakiri Perezida w’icyo gihug.

Bimwe mu bitangazamakuru byanditse ko harimo gukoreshwa inzira zose zishoboka aho Perezida wa Zambia Edgar Lunguc yohereje Kenneth Kaunda nawe ushaje nka Mugabe kujya kumwinginga ngo ave ku butegetsi

3,247 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.