umu amakuru- Inkuru iteye agahunda :Ndikumana Katauti na Gangi bamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru bitabye Imana umunsi umwe | Umusingi

Inkuru iteye agahunda :Ndikumana Katauti na Gangi bamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru bitabye Imana umunsi umwe

Please enter banners and links.

Ndikumana Hamad Katauti wari usanzwe ari umutoza wungirije wa Rayon Sport na Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’, bombi bitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2017.

Yabaye inkuru y’inshamugongo kuri benshi cyane kuko nk’urupfu rwa Katauti rwatunguranye, dore ko kuri uyu wa Kabiri yakoresheje imyitozo ya Rayon Sports FC bigaragara ko afite imbaraga nk’ibisanzwe, bitandukanye na Gangi wari umaze amezi mu bitaro.

Amakuru y’urupfu rwa Katauti yamenyekanye ahagana saa munani z’ijoro, gusa kugeza ubu icyatumye apfa ntikiramenyekana.

Ejo kuwa Kabiri yakoresheje imyitozo abakinnyi bigabanyijemo amakipe abiri nawe akayakinamo. Imyitozo irangiye ngo yagiye mu rugo iwe i Nyamirambo, bigeze mu ma saa yine z’ijoro agira ikibazo ajya kugura imiti muri Pharmacie nyuma yaho atangira no kuruka, hashize umwanya muto yitaba Imana.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, mu kiganiro gito yabwiye bamwe mu banyamakuru yagize ati “nibyo. Ibindi ndabamenyesha mukanya.”

Umuganga wa Rayon Sports, yatangaje ko umusore wabanaga na Katauti ariwe wamutabaje amubwira ko amurembanye, undi ahageze asanga aryamye ku gitanda amaze gushiramo umwuka.

Ndikumana Katauti yakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu kuva mu 1998 ndetse ajyana n’Amavubi mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia mu 2004.

Ndikumana yitabye Imana ku myaka 39, yakiniye Amavubi imikino 51 anayabera kapiteni igihe kinini. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda harimo ayo muri Chypre no mu Bubiligi.

Katauti

Katauti na Oprah bakoze ubukwe bw’akataraboneka

Katauti na Irene bafitanye umwana umwe w’umuhungu

Krish, Umuhungu wa Katauti na Oprah

Gangi

Tariki 11 Nyakanga 2009 yaje gukora ubukwe bwasize amateka muri Afurika y’Uburasirazuba ubwo yashyingiranwaga na Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema ya Tanzania.

Icyo gihe ubukwe bwabo bwasize inkuru imusozi kubera uburyo bwari buhenze. Aba bombi baje kubyarana umwana umwe w’umuhungu nubwo nyuma batandukanye burundu.

Gangi we yari amaze igihe arembye

Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ wakiniye amakipe hafi ya yose akomeye yo mu Rwanda n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi kuko yari amaze igihe mu bitaro.

Yabanje kurwarira mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ibya Ruhengeri, ibya Gisenyi, aza kujyanwa no mu bitaro bya Kabutare biherereye mu karere ka Huye, ari naho yaguye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabutare, Dr Nsabimana Jean Bosco, yabwiye yavuze  ko Gangi yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “Gangi yitabye Imana ahagana saa munani z’ijoro. Yari amaze ukwezi hano yaje kuwa 9 Ukwakira. Yari arwariye muri serivisi ya Medicine Interne, yari arembye.”

Yakomeje avuga ko bavuganye n’umuryango ukavuga ko ugiye kujya gufata umurambo.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Gangi yatangaje ko ahagaritse umupira w’amaguru kubera uburwayi bwamufashe mu mpera za 2016 bugatangira ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi bakakibaga.

Gangi apfuye ari umwe mu bakinnyi bakinira amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Uretse ayo yatangiriyemo atarabigira umwuga, yakiniye amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, Atraco, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir, Marines, Etincelles, AS Muhanga FC na Musanze FC ari nayo yasorejemo.

Iyi nkuru ibabaje yazindutse ivugwaho byinshi kubura abantu 2 bari bakomeye ndetse bazwi cyane .

 

 

3,284 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.