umu amakuru- Arifuza gutanga amakuru mu Rwanda ku ma Televiziyo no mu Nsengero uburyo yatorotse aho bari baramujyanye gukora akazi ku butinganyi atabizi | Umusingi

Arifuza gutanga amakuru mu Rwanda ku ma Televiziyo no mu Nsengero uburyo yatorotse aho bari baramujyanye gukora akazi ku butinganyi atabizi

Please enter banners and links.

Umusore witwa Bekunda Sunday uba mu gohugu cya Uganda avuga ko nyina yari umunyarwanda agapfa nyuma yo kumenya ko umwana we yari yaragiye mu mahanga abimuhishe agiye gushaka akazi ariko akisanga akazi yahawe ari ubutinganyi.

Bekunda avugana n’Ikinyamakuru Umusingi kuri Telephone ye igendanwa yagize ati “mfite ubuhamya bwinshi nshobora kuza gutanga mu Rwanda mbonye ubushobozi kuko ubuhamya bwange bwafasha urubyiruko muri iyi minsi rudafite akazi rushukwa ko mu mahanga ariho heza ndetse habayo akazi ariko bamwe mu bajyayo gushakayo akazi babajyana mu butinganyi n’izindi ngeso mbi nk’uburaya n’ibindi nkuko nanjye banjyanyeyo bambeshye akazi keza bikarangira batangiye kunkoresha ubutinganyi”.

Bekunda Sunday wifuza kuza mu Rwanda gutanga ubuhamya ku rubyiruko

Bekunda iyo akuganirira wumva agahinda kubera ibibazo yanyuzemo nk’umusore wigaga kuri Kaminuza ndetse washakishaga ubuzima kugirango azabeho neza nawe agira umuryango mwiza ariko birangira yandujwe SIDA n’izindi ndwara zitandukanye.

Bimwe mu bibazo abana bahura nabyo bituruka ku babyeyi kuko ise yabaga mu gisirikare cya Uganda aza gupfa nyina ashaka undi mugabo ariko uwo mugabo wa 2 nyina yashatse yari umuyisiramu kandi Bekunda atari umusiramu ku buryo uwo mugabo yahoraga amuhatira kuba umusiramu ibintu byatumye Bekunda ahava akajya kwishakishiriza ubuzima.

Yashakishije ubuzima akomeza kwiga mu buzima bugoye ari naho umwe mu bakozi bashinzwe gushaka abantu bo kujyana gucuruza muri Kenya kugirango babakoreshe ubutinganyi niho ya Musanze kuri Kaminuza ya Makarere aabahuye undi agiye kwiga aramuyoboza undi nawe aramuyobora ariko nkuko undi yarafite umugambi yatangiye kumuganiriza neza asa n’umuntu w’iyubashye utatekereza ko yakora ibintu nk’ibyo nkuko Bekunda abivuga.

Bekunda umugabo wamuyobozaga yijijisha yamubeshye ko afite mukuru we uba muri Kenya ashobora kumusabirayo akazi.

Yatangiye gupanga uburyo ahagarika ishuri akajya gukora dore ko kubwira umushomeri ufite ibibazo ko ugiye kumuha akazi ibyo yakoraga byose arabireka umutima ugatangira gutekereza akazi n’icyo azakoresha amafaranga.

Igihe cyarageze cyo kujya ku kazi bahurira aho bari bumvikanye Bekunda asanga mu modoka harimo abandi bantu aziko wenda ari benewabo w’uwo mugabo ntiyirirwa abaza ariko nabo nabo yari yabeshye nabo ko agiye kubashakira akazi muri Kenya.

Baragiye bagera muri Kenya bwije binjra mu nzu uwo mugabo wabajyanye ntibongeye kumubona.

Ababakiriye babakiriye nabi bababwira nabi babategeka gukuramo imyenda bose bagasigara bambaye ubusa.

Babanje kubashyiriraho amashusho kuri Televiziyo babereka uko bica uwanze gukurikiza ibyo bamusabye gukora bityo bahise bakuramo imyenda buri umwe bamujyana ukwe n’undi ukwe.Bekunda nkuko abivuga kuri NBS yo muri Uganda we bamusaniraga ibikecuru akirirwa abirongora yaruha bakamutera inshinge zomwongerera imbaraga.

Undi munsi yagiraga gutya bakamuzanira abasore bagakora ubutinganyi kugeza igihe umwe mu ba Bosi be yamubwiye ko hari umukiriya mu Bwongereza umushaka ko agiye gushyiraho Skype akamwiyereka yamushima bakamushakira ibyangombwa bimutwara mu Bwongereza.

Yarabikoze umukiriya wo mu Bwongereza arashima bityo biba ngombwa ko Bekunda bamugarura muri Uganda kumushakira ibyangombwa.

Bari mu nzira bagaruka bageza ahutwa Mbale muri Uganda baparitse imodoka bajya kugura ibintu muri supermarket nibwo yumvise ikintu kimubwira ngo vamo wiruke ahita yiruka arabacika atangira gushakisha uburyo yasaba rifuti ikamugeza mu mujyi wa Kampala.Yagize Imana abona rifuti imugeza Kampala ajya gutanga ikirego ariko bamubwira ko bafite ibirego byinshi bimeze nk’icyo cye.

Iyi nkuru tuzayikomeza tubagezeho uburyo yabayeho muri ubwo buzima butoroshye arara mu misarane yo muri Kampala n’uburyo yazengurutse insengero asaba ubufasha bwo kwivuza kuko mu kibuno hari harajemo ibisebe n’izindi ndwara nyinshi yari afite ndetse akaba avuga ko mubo yasiziyo harimo n’abanyarwanda.

2,661 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.