Abakobwa 21 bafatiwe muri Kenya bagiye kubagurisha inote zishyushye
— April 8, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 6 Mata 2016 polisi ya Uganda yagaruye abakobwa 20 bari bajyanywe mu gihugu cya Saudi Arabia kubagurisha inote zishyushye.
Nahabwe Nelson umupolisi muri Uganda yatangarije abanyamakuru ko bafashe abakobwa 21 harimo Umurundi umwe n’umukongo umwe abandi ari abagande.
Aba bakobwa bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Jomo Kinyata bababajije aho bajya batangira kurya iminwa bavuga ibitandukanye bityo barabafata barafunga.
Bamaze ibyumweru 3 muri gereza mu gihugu cya Kenya aho bagejejwe imbere y’umucamanza ategeka ko basubizwa muri Uganda aho baturutse.

Sharifa Nalubega aririra ku mihanda yo muri UAE yarabuze uko agaruka
Polisi yo muri Kenya ikaba yarabwiye iya Uganda bityo abakobwa bagarurwa muri Uganda bakaba bari babatwaye bababeshya ko bagiye kubaha akazi aho buri umwe azajya ahembwa amashillingi ya Uganda ibihumbi 50 abandi ibihumbi 80 ku kwezi.
Igihugu cya Uganda kikaba cyarashyizeho itegeko ribuza abakobwa kujya gukora imirimo yubuyaya kuko abenshi bagenda ariyo bitwaje ko bagiye gukora.
Abatwara abantu mu bihugu by’Abarabu baba muri Uganda kubera amafaranga menshi babibonamo ubu bakaba batangiye gushakira mu bihugu nka Burundi ,Rwanda na Congo kuko ho bitaramenyekana cyane.
Bizagorana kuko abantu basigaye bambuka imipaka bava mu Rwanda bagera Kampala bakabashakira ibyangombwa bakagenda bitwa Abagande kubera ko bazi ko mu Rwanda bitoroshye.
Umwe muri abo bakobwa bafashwe utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye imwe muri Televiziyo yo muri Uganda yitwa NTV ko hari umugore wabahaye nimero za Telephone ababwira ko nibagera muri Kenya bazahamagare izo nimero uwo muntu azaza abafate abajyane aho bagomba kujya gukora.
Igihugu cya Kenya kizwiho gushakisha abantu bakabakoresha filime z’urukozasoni bakajya kuzicuruza mu mahanga.
Abandi babakoresha ubutinganyi ndetse bakabohereza mu bihugu byo hanze kujya gukora ubutinganyi kuko ubu abazungu babushyigikiye ugerageje kwanga gukora ibyo bamutegetse baramwica.
Iyo bababagejeje muri Kenya babambura ibyangombwa ku buryo ntawagenda adafite ibyangombwa bityo bakabakoresha ibyo bashaka.
Mu Rwanda Perezida wa Sena Bernald Makuza mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kubera muri Sena yasabye abanyamakuru ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu baba abambere mu kukirwanya babyandikaho ,bakabivugaho kuri radio ndetse na Televiziyo kuko izindi nzego zirimo polisi y’igihugu yatangiye gahunda yo kubirwanya.
Makuza yagize ati “nta muntu ugomba kugurishwa cyangwa gucuruzwa ababigerageje polisi irabafata ikabagarura ababikora bagahanwa bikwiye kwamaganwa dore ko na cyera u Rwanda ruri mu bihugu byagoye abazungu kubonamo abacakara mu gihe ahandi ubuyobozi bwabyishimiraga dukwiye gukomera kundangagaciro z’abanyarwanda”.
Abahanga muri iki kibazo nkuko ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye byanditse ,bavuga ko ahanini icuruzwa ry’abantu riterwa n’ubushomeri bukabije n’ubujiji.
Ikinyamakuru The Reuters cyanditse inkuru ivuga ko guhera mu mwaka wa 2012 na 2014, hamaze gutangwa Miliyoni $233 zo kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Icyo kinyamakuru kivuga ko imishinga n’ibigo byigenga amafaranga byatanze ari menshi kugirango icyo kibazo gikemuke ariko hamaze gukorwa akantu gato cyane ugereranije n’icyo amafaranga yagakoze.
Iki kibazo mu Rwanda kikaba cyarahagurukiwe nyuma yaho Perezida Kagame mu nama y’umushyikirano iheruka yabajije abayobozi babishinzwe igihano ufatiwe muri iki gikorwa ahanishwa habura umusubiza.
Abantu babashukisha kubashakira akazi babageza aho bashaka bakabaka ibyangombwa bakabakoresha ubutinganyi n’ibindi by’urukozasoni.
Gatera Stanley
2,989 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply