Kuki Abaperezida bamwe iyo byabakomeranye birukira kwa Museveni ?Magufuri ari muri Uganda yatinye intambara
— November 11, 2017
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa umwuka uteri mwiza hagati y’ibihugu bitandukanye harimo Uganda n’uRwanda ndetse na Kenya na Tanzania hakiyongeraho uBurundi n’uRwanda ariko bamwe mu ba Perezida iyo byabakomeranye birukira kwa Perezida Museveni nkuko tugiye kubagizaho isesengura uko byagiye bigenda mu myaka yashize.
Perezida Magufuri wa Tanzania ari mu gihugu cya Uganda aho abakurikirana ibya politike bavuga ko yagiye kugisha inama Perezida Museveni kubera ibibazo biri hagati ya Kenya na Tanzania.
Kenya na Tanzania biravugwa ko bishobora gucana umubano nyuma yaho Tanzania ifashe inka zaturukaga muri Kenya bakaziteza cyamunara ndetse n’inkoko z’imishwi nazo zagurishijwe bituma hazamo umubano mubi hagati y’ibihugu byombi.

Ibumoso Perezida Uhuru wa Kenya hagati Perezida Museveni na Magufuri wa Tanzania
Magufuri akaba yagiye mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo kugisha inama Perezida Museveni kubera ko niwe Perezida umaze imyaka myinshi kubutegetsi kuko yaba Kenya ,Tanzania ,uRwanda na Burundi ndetse na Congo abaperezida bose bagiyeho basangaho Perezida Museveni ikaba ariyo mpamvu bose uwo bikomeranye ariho yirukira.
Perezida Nkurunziza w’uBurundi ubwo bamukoreraga Coup d’Etat yirukiye kwa Perezida Museveni ndetse icyo gihe bivugwa ko Museveni ariwe wamukoreye inzira imusubiza ku butegetsi.
Igihe cya M23 Perezida Kabila yagiye mu gihugu cya Uganda agiye kugisha Perezida Museveni inama kuko yabonaga byamukomeranye kandi nkuko Nkurunziza yagiye ikibazo yari afite kigakemuka na Perezida Kabila yavuyeyo ikibazo cya M23 cyari kimuhangayikishije kirakemuka none Magufuri we ikibazo cye na Kenya Museveni aragishobora ko afitanye ibibazo n’uRwanda kubera umunyarwanda washimutiwe muri Uganda?.
Uretse abo na Sulva Kiir wa Sudan y’Epfo nawe yaje ku mugisha inama igihe yari afite ibibazo hagati ya Sudan ya Bashiir ariko biracyemuka ndetse n’inyeshyamba yitwaga Garanga yapfuye avuye kwa Perezida Museveni ndetse bamwe bagashinja Perezida Museveni kuba ariwe wamugambaniye.
Izi ntambara abantu bavuga hagati y’ibihugu usanga bisubiza inyuma iterambere ry’ibihugu ndetse n’umugambi wo kwishyirahamwe nka East Africa ushobora gusenyuka nkuko bigaragara ko u Burundi bwo bwamaze kwikuramo ,Kenya na Tanzania ni bikomeza gushyamirana nabyo hari kimwe kiri buvemo usange umuryango w’ibihugu wari umaze gukomera urasenyutse.
Rwego Tony
3,100 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply