Ibya Bishop Rugagi byahinduye isura Urusengero rwe rwafunzwe
— October 6, 2017
Please enter banners and links.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwafashe icyemezo cyo gufunga urusengero rw’itorero ryitwa Redeemed Gospel Church Rwanda (Itorero Abacunguwe) kubera ko rutujuje amabwiriza agenga imyubakire.
Urusengero rw’iryo torero riyoborwa mu Rwanda na Bishop Rugagi Innocent mu Rwanda, rwafunzwe, ruherereye mu murenge wa Ruhango hafi y’ibiro by’Akarere ka Ruhango.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francoix Xavier avuga ko iryo torero ryafungiwe urusengero kuko rwashoboraga gushyira mu kaga abarusengeragamo.
Agira ati “Twabasabye guhagarika ibikorwa by’iri torero kuko inyubako rikoreramo zitujuje ibisabwa n’amategeko agenga imyubakire.”
Akomeza avuga ko yavuganye n’abakuriye urwo rusengero bakamubwira ko amafaranga yo kubaka urusengero rwujuje amabwiriza ahari, bakaba bazarwubaka bidatinze.

Ngurwo urusengero rwahagaritswe
Ikinyamakuru cya Kigalitoday dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko cyagerageje kuvugana n’uyobora urwo rusengero mu Karere ka Ruhango kugira ngo agire icyo avuga ku bijyanye narwo ariko ntibyakunda. Inzu isengerwamo n’iryo torero yubakishije ibiti, igasakazwa amabati. Ntabwo ihomye ku mbande ahubwo ikikijeho imbingo zireshya na metero imwe.
Bigaragara ko haramutse haje umuyaga mwinshi urwo rusengero rwagwa ku bantu bari kurusengeramo .
Umwe mu batuye ahakorera iryo torero, utifuje ko izina rye ritangazwa, nawe ahamya ko urwo rusengero rwari kuzahirima mu gihe imvura ivanze n’umuyaga yaba iguye. Agira ati “Ndebera nawe iyi nzu imeze nk’ikiraro idasenywa mu gihe iziyirusha ubwiza zubatswe bitemewe zasenywe zigashyirwa hasi.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko inzu zubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko zigomba gusenywa kandi zimwe muri zo zatangiye gusenywa.
3,652 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply