Abasitari batandukanye batangiye kwigana Oda Paccy wifotoje yikinzeho ikoma none inkoma zazamuye ibiciro
— October 5, 2017
Please enter banners and links.

Nyuma y’iminsi hacicikanye amafoto ya Oda Paccy yavugishije benshi, abantu batandukanye barimo ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda batangiye inkubiri yo kwifotoza bikinzeho ikoma mu buryo bwo kumwigana.
Umwe muri abasitari babahanzi wifotoje nawe yiganye Paccy yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ikoma kugirango aribo byamutwaye amafaranga agera ku bihumbi bibiri (2000Rfw)abariyemo n’amatike yo kujya Nyabugogo kurigura.
Ibi byatangijwe na Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin mu bahanzi bakora umuziki mu Rwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2017, yatunguranye akoresha ikoma mu buryo buherutse gukoreshwa na Oda Paccy wifotoje yambaye ubusa bikavugisha benshi.
Ibi uyu muhanzi waririmbye ’Ibihe Byose’ yabikoze abinyujije ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abantu ibihumbi mirongo itanu. Benshi bagaragaje gukwenkwenuka abandi baramukurikira mu nkubiri yiswe ’#OdaPaccyChallenge’ mu kwigana uko yifotoje.


Anita Pendo

MC Tino

Uncle Austin


Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane nka ’Miss Igisabo’ ni umwe mu batanze ibitekerezo nyuma yo gusabwa n’uyu muhanzi kwinjira mu mubare w’abazifotozanya ikoma. Uyu mukobwa asubiza abamushotoraga bamubwira ko ikoma ritamukwira, [Aseka] yagize ati “Ntago njye ikoma ryankwira, kereka dutuye hasi urutoki rwose rwo mu Rwanda. Reka abafite ibibakwira biyerekane.”
Abandi bantu batandukanye bazwi barimo MC Tino wahoze aririmba mu itsinda rya TBB ryafashe ikiruhuko mu muziki yifotoje muri ubwo buryo, naho umunyarwenya Nkusi Arthur we yerekeza mu rutoki yifotoza arwikinzeho agira ati “Njye ahubwo nkeneye urutoki rwose kugira ngo nkore Paccy Challenge.”
Uncle Austin yavuze ko yamwiganye mu buryo bwo kujyana n’Isi yihuta ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe.
Yagize ati “Ni ibijyanye n’isi turimo, yihuta mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga, nta mpamvu runaka ikomeye nabikoze. Ni mu buryo bwo kwishimisha. Nashakaga kureba niba hari undi muntu wakwifotoza yambaye ubusa, agashyiraho ikoma.”
Ibyakozwe na Uncle Austin n’abandi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga byo kwifotozanya ikoma bikurikiye inkubiri y’amafoto ya Oda Paccy aherutse gushyirwa ahagaragara bigashyusha imitwe ya benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Oda Paccy ashize amanga, yahamije ko kwifotoza atya ari ibintu yumva ko “bigezweho kandi bigaragaza umwihariko w’umuhanzi”. Ati “Nifotoje gutya kugira ngo nzane impinduka, ibintu bikwiye guhinduka.”
Kuri iyi foto, Paccy yari yiyambuye byose uhereye ku musatsi kugeza ku mano. Mu kugerageza guhisha ubwambure, yagerageje gusa n’utsindagira ikiganza ahegereye imyanya y’ibanga ariko ahandi hose hararangaye.
Ubwo bari mu gikorwa cyo gufata aya mafoto, bisa n’ibyari ihurizo ku mufotozi! Oda Paccy abajijwe uko yabigenje[mu mwambaro wa Eva] kugira ngo abashe guhagarara imbere y’umusore ntamurunguruke, atazuyaje ati “Naramubwiraga akipfuka mu maso nkabanza ngatunganya ikoma neza ubundi agafotora.”
Yongeyeho ati “No kwambara kuriya nta kindi nari ngamije, byari uguteza imbere gahunda ya Made in Rwanda. Nonese kuki abanyamideli biyerekana bambaye ibirere mukabona ari byiza? Nanjye nibyo nahisemo kandi byari byiza.”
Ifoto ye ikomeje gukwirakwizwa no gutuma imyifotoreze ye yiganwa, yayikoze nk’uburyo bwo kumenyekanisha indirimbo yakoranye na Urban Boyz yatunganyijwe na Producer Junior, byitezwe ko izasohoka mu gihe cya vuba.
3,078 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply