ITOHOZA :Dr.Sezibera gusubira muri Minisiteri y’Ubuzima
— March 25, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu nzego zifata ibyemezo aravuga ko Dr.Sezibera Richard agiye gusubizwa Minisiteri y’ubuzima agasimbura uwamusimbuye Dr.Agnes Binagwaho ariko bikaba birimo gukorwa mu ibanga .
Uwadutangarije ayo makuru ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “n’ubwo bitoroshye ariko Dr.Sezibera azasubira muri Minisiteri y’Ubuzima kuko aho agendeye ibintu byasubiye inyuma ariko ubwo yagarutse turimo kureba uburyo yayisubiramo agasubiza ibintu ku murongo”.
Iyi Minisiteri nyuma yo kugenda kwa Binagwaho hakomeje kuvugwamo ibibazo bitandukanye bamwe bagakeka ko wenda ari uko Minisitiri Binagwaho atazi Ikinyarwanda kuburyo abwira abakozi be ndetse n’abaturage ngo bamwumve neza cyangwa se n’ibintu byanze gusa bikabayobera.


Minisitiri Binagwaho na Dr.Sezibera
Muri iyi minsi haravugwa Malaria nyinshi mu Rwanda aho bikekwa ko byatewe n’inzitiramibu zazanywe zitujuje ubuziranenge.Imibu yabaye myinshi ku buryo bamwe bavuga ko nayo ishobora kuba iri mu bitera Malaria ariko Sezebera yari yarabishyize ku murongo.
Iyo urebye hirya no hino usanga hari amavuriro yagiye atinda kurangira kubakwa muri za Rusizi ,Imitungo ya Leta irimo kwangirika itagira gikurikirana mu mavuriro amwe na mwe nka Ruhango hari Ambulance yaboreye mu I Garage na moto imaze imyaka iparitse.
Mituelle de santé bariyirya uko bashatse baherutse gufunga bamwe mu bayobozi bayiriye ,Imirire mibi muri Gakenke ibyo byose n’ibindi Sezebera yari yarabishyize kumurongo.
Dr.Sezebera ubu utarabona akazi nyuma yo kuva mu gihugu cya Tanzania aho yari koraga nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’Afurika y’ibuhugu by’Iburasirazuba .
Ndetse bamwe nyuma yo kumva ko yasimbuwe kuri ako kazi batangiye kugenda babiganira hirya no hino no muri taxi zitwara abagenzi bavuga ko akwiye gusubizwa muri Minisiteri y’Ubuzima.
Ndetse amakuru aturuka muri iyo Minisiteri avuga ko bamwe mu bakozi bayo aribo batangiye kuvuga ko bifuza ko Dr.Sezibera yayigarukamo kuko ngo bakoranye neza cyane ku buryo bumva agarutse babyishimira cyane.
Muhungu John
3,256 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply