Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe miliyoni 5 z’ amadorali arazanga
— September 3, 2017
Please enter banners and links.

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga ku wa Kane tariki 31 Kanama yahawe miliyoni 500 z’ amashilingi ya Kenya arazanga, bukeye atangaza ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya biteshwa agaciro hagategurwa andi.
Kenya Commercial Bank (KCB) yatangaje ko aya mashilingi yashyizwe kuri Dr David Maraga n’ umuntu utazwi ahagana 3: 14.
Aya mashilingi ibihumbi 500 ni 4 848 659 mu madorali y’ Amerika ariyo ahwanye na 4,089,686,064 mu mafaranga y’ u Rwanda.
Dr Maraga yatangaje ko impamvu yanze aya mashilingi ari uko adashaka guharabika isura ye n’ iy’ urukiko ayoboye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umuyobozi wa KCB, Mr.Kamau Ndung’u, yavuze ko Dr Maraga yasabye banki gusubiza aya mashilingi aho yaturutse kuko nta muntu n’ umwe yitezeho amashilingi angana kuriya.
Yagize ati “Twegereye umukiliya wacu Dr Maraga atubwira ko nta hantu na hamwe yari yiteguye amashilingi angana kuriya. Yadusabye ko tuyasubiza nyirayo tugiye guhita tubikora”
Yongeho ati “Umukiliya wacu yarakaye turaza kugaragaza nyir’ ariya mashilingi kugira ngo ibintu binyure mu mucyo”
Ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017 nibwo urukiko rw’ ikirenga muri Kenya rwatangaje ko amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama yabayemo ubujura bw’ amajwi bwakorewe mu ikoranabuhanga.
Urukiko rw’ ikirenga rwatangaje ko amatora agomba gusubirwamo bitarenze iminsi 60, Uhuru Kenyatta wari yatangajwe ko yatsinze amatora avuga ko yiteguye kongera guhatana.
Raila Odinga utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya yavuze ko yiteguye amatora y’ ikiciro cya kabili gusa avuga ko komisiyo y’ amatora ikwiye guseswa kuko amatora yabayemo uburiganya aribo bari bayateguye.
Abantu hirya no hino ku isi batangajwe n’umucamanza Dr Maraga uburyo yagaragaje kwigenga ndetse bakaba bavuga ko ahaye Afurika isomo rikomeye kuko ubu nahandi bibaga amajwi cyangwa batinyaga gufata icyemezo nk’icyo yafashe bazabikora bikagaragaza Demokarasi.
Bimwe mu bihugu birabica abagerageje kuvuguruza ibyavuye mu matora ahandi bakabafunga ariko kubona muri Kenya bikunze n’intambwe ikomeye ndetse bikaba byashimangiwe na Dr.Kiiza Besigye avuga ko ahandi kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga babanza kugushyira ku karubanda abantu bose bakakubaza ibibazo bitandukanye utabisubiza neza ntuhabwe ako kazi.
Perezida Uhuru Kinyatta akaba avuga ko naramuka yongeye gutorwa Urukiko rw’Ikirenga azarushakira umuti usharira kuko ibyo bamukoreye bitabaho.Ubu abantu hirya no hino baravuga ko Uhuru yamaze gutsindwa Odinga agiye kuyobora n’ubwo abenshi bamufiteho impungenge ko ashobora guteza ibibazo abantu bagapfa ari benshi.Nyuma yo gutangaza ko amatora azasubirwamo haravugwa ko hamaze gupfa abantu 17.
Rwego Tony
2,628 total views, 5 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply