umu amakuru- Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe yitabye Imana | Umusingi

Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe yitabye Imana

Please enter banners and links.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe, Sendanyoye John, yitabye Imana kuwa Gatanu, tariki ya 25 Kanama 2017.

Umwana wa Sendanyoye John, Ishimwe Emmmanuel, yabwiye yavuze ko umubyeyi we yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, aguye mu bitaro bya CHUK.

Nubwo ikinyamakuru Ubumwe cyagize intege nke aho haziye imbaraga nyinshi z’ibinyamakuru byandikira kuri internet, icya Sendanyoye cyari kicyandika mu mpapuro kivugwa nka kimwe mu byakoranaga imbaraga mu bihe byashize.

Nimero y’iki kinyamakuru iheruka yasohotse nyuma y’irahira rya Perezida Paul Kagame. Iyo nimero ni iya 446, yo kuwa 20 Kanama kugeza kuwa 30 Kanama 2017.

Sendanyoye John witabye Imana

Sendanyoye yashinze ikinyamakuru cye kuwa 14 Kanama 1992

Ikiriyo cya Sendanyoye kiri kubera kwa mushiki we i Remera hafi ya Control technique.

Imihango yo gusezera bwa nyuma kuri John Sendanyoye iteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kanama. Misa yo kumusezeraho izabera kuri kiliziya y’aba Dominican ku Kacyiru, saa sita n’igice; saa munani nibwo azashyingurwa mu irimbi rya Nyamirambo.

John Sendanyoye wavutse mu 1966 asize umwana umwe, Ishimwe Emmanuel, urangije amashuri yisumbuye, aritegura kujya kwiga muri kaminuza; umugore we yitabye Imana mu 1998.

Sendanyoye John yitabye Imana nyuma y’abandi banyamakuru barimo uwitwaga Kazungu wahoze ari umuyobozi w’Ikinyamakuru Isimbi,Emily Bayisenge wakoreye ibinyamakuru bitandukanye ariko cyane cyane Umuseso,Emmanuel Niyonteze nawe yabaye umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuseso,Grace Mugoya yandikiraha The New Times bakaba barapfuye umwaka ushize.

 

2,252 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.