Kabeza :Abanyonzi b’amagare bateranye ingumi umuriro uraka
— July 30, 2017
Please enter banners and links.
Kabeza abanyonzi b’amagare bateranye amakofe umuriro uraka bamwe amenyo yagiye ajegajega bapfa guparika ahatemewe.
Umwe mu banyonzi yaparitse ahatemewe baramufata mu gihe bakimufata undi nawe arahaparika ntibamufata uwo bafashe ati kuki ari njye mufata abandi ntimubafate?.
Nyiri gare ryafashwe yagerageje kubwira uwamufashe ati reka nigendere kuko n’abandi ntago mubafata bityo abari bamufashe banga kumurekura.
Abahisi n’abagenzi bari baraho nabo bavugaga ko uwafashwe yarenganijwe kuko aho yafatiwe n’abandi barimo kuhapakirira abagenzi bo ntibafatwe.
Aha niho batangiriye batongana
Hano barimo kubakiza
Yashakaga kumukubita urubaho mu mutwe bagenzi be baramufata
Uyu ufashe urubaho niwe wari umuyobozi wafataga amagare ariko niwe wakubiswe
Nyiri gare bari bafashe yagize aho ashyiramo imbaraga ashaka kuritwara ariko bamurusha imbaraga baba bararifunze undi nawe atangira gutera amakofe uwamufashe bityo n’abandi barahurura batangira kubakiza.
Umuyobozi wari warifashe niwe wakubiswe akomereka amenyo agenda amenyo ye ajegajega.
Bamwe mu bafata ayo magare aba aparitse ahatemewe bavuga ko badafite ubushobozi bwo gufata amagare yose yaparitse ahatemewe ariko uwo bashoboye bazajya bamufata.
Bamwe basabaga inzego z’umutekano ko zajya ziba hafi ku buryo abantu batageraho bakarwana ugasanga umwe yishe undi cyangwa aramukomerekeje cyane kandi mu Rwanda ntawemerewe kwihanira kandi kurwana siwo muti birahanirwa n’amategeko gukubita no gukomeretsa abantu baba bakwiye kubyirinda.
4,256 total views, 1 views today
Leave a reply