Abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda bashyize hamwe bashinga company yitwa IGIHANGO INVESTMENT GROUP LTD.
— June 14, 2017Please enter banners and links.
Umunyarwanda wese aho ava akagera ashishikarizwa guhanga umurimo kuko Leta itabasha kubona uko itanga akazi ku bantu bose, ni muri urwo rwego abanyeshuri biga muri kaminuza nkuru y’urwanda bashyize hamwe bishakamo igisubizo cyo guhashya ubushomeri none ubu bamaze gukora company(IGIHANGO INVESTMENT GROUP LTD).
MPORANANAYO Gerard, (Representative of Economics) muri kamenuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba ari na we Director Manager wa company (IGIHANGO INVESTMENT GROUP LTD) yasobanuye byose ku binjyanye na Company ndetse anatangaza inzira yo guca ubushomeri ku munyamuryango wa Company.
Bwana MPORANANAYO Gerard yagize ati ” Nyuma yo kubona ikibazo kiri hanze ahangaha cy’ubushomeri, kandi tukabona ko hari abanyeshuri barangiza bakabura akazi, turashaka kuba umuti wa kino kibazo, ni yo mpamvu iyi company yaje. Twahereye ku banyeshuri bo muri Kaminuza biga, tuzagenda dukorana n’abandi bagiye barangiza kwiga bakaba badafite akazi. Iyi company yafunguye imiryango kuva mu kwezi kwa Nzeri 2016 itangirana n’abanyeshuri biga muri Kaminuza aho umuntu ahamagarirwa kuzigama amafaranga byibuze 2000 FRW buri kwezi mu gihe cy’imyaka 4, umunyeshuri azaba yarazigamye 80,000 FRW. Uyu muntu uzaba yujuje 80,000 FRW ni we uzaba yujuje umugabane shingiro, imigabane ntarengwa ni 12, ariko hakurikijwe uko company izaba iri gutera imbere hazabaho no kwemeza indi kugeza aho byashoboka ko irenga iyo turi guteganya. Muri ibi bikorwa dufite abafatanyabikorwa harimo Banks, ikigo cy’imari gifasha urubyiruko (BDF), ndetse dukorana na Ministeri ifite ikoranabuhanga mu nshingano zayo (ICT). Tuzakorana na Min-Agri binyuze mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi(mu mishinga y’ubworozi bw’amatungo magufi) .
Tuzafatanya na BDF, aho BDF izajya yishingira umuntu ku kigereranyo cya 75%,IGIHANGO INVESTMENT GROUP LTD tukamufasha kuri 25% kubijyanye n’ingwate, umushinga yateguye ni wo tugira ingwate kuri IGIHANGO INVESTMENT GROUP LTD.
Iyi campany yateguye amarushanwa ku bijyanye n’imishinga ( Project plan), ibi ni uburyo bwo kugira ngo dufashe abanyamuryango guhanga imirimo, uzatsinda azabona ibihembo birimo amafaranga, kandi umushinga we watsinze ushyirwe mu bikorwa tumuhe mo akazi. Muri byinshi cyane tuzakora birimo no kwakira imishinga y’abantu kugiti cyabo mu rwego rwo kubahuza na Banks, n’ibindi bigo by’imari, icyo gikorwa kizajya kiba ngaruka mwaka, umuntu azajya abitegura neza, anoze umushinga, kuva akimara kujya mu kiruhuko mu kwezi kwa 5 aho mu kwezi kwa 9 hazajya hakirwa iyo mishinga.
IGIHANGO INVESTMENT GROUP LTD ifite imishinga y’ubworozi bw’amatungo magufi, mu gikorwa cy’ubuhinzi hazakorwa ubuhinzi bwa SOYA, izifashishwa mu ruganda hatunganya produit zitandukanye harimo amavuta, n’ibindi biribwa bitandukanye.
Muri Service tuzatanga harimo gutanga akazi, no gukora mobilization hirya no hino mu gihugu. Buri mwaka ugizwe n’ibihembwe 4, hazajya habaho guhura n’abanyamuryango hirya no hino muri za kamenuza mu rwego rwo kurushaho kubegereza Service za company. Umuntu wese uri muri database azajya amenya buri kimwe cyose kiri kubera muri company, ashobora gutunganya imyirondoro ye hakurikijwe aho bizajya biba bisabwa.
Kimwe n’izindi company, inyungu izajya igabanywa abanyamuryango bose, hakurikijwe inyungu company yabonye mu mwaka, umuntu azagenda abona inyungu ku migababe afite muri company.
IGIHANGO INVESTMENT GROUP LTD, mu rwego rwo kurushaho kwegera abantu bose hirya no hino muri za kamenuza baherereyemo, ifite abayihagarariye muri kamenuza ya Kigali, CBE i Gikondo, no muri KIST. abantu bashobora kuhagana bakabafasha, kandi aho tutari twagera na ho turi gutegura uko tubegera, mu gihe kitari kinini turabamenyesha.
Umuntu wese ashobora kudukurikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga twifashisha mugukwirakwiza amakuru hirya no hino, twifashisha :
Facebook kuri page yacu, igihango Investment group Ltd, twifashisha na whatsapp, tuzanakoresha uburyo bwa SMS media kubanyamuryango bacu mu rwego rwo kurushaho kunoza service zacu no gutanga amakuru, tuzakomeza no gucisha ibikorwa byacu kuri twitter, muri rusange buri wese azagenda abona amakuru ndetse n’ibindi byose binyuze ahantu hose hatandukanye”.
MPORANANAYO Gerard aragira icyo yisabira urubyiruko,
Nkuko tuzi neza ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’ejo hazaza, ntago rukwiye gushyira amaboko mu mifuka.
Nimuze dukore twiteze imbere twihangira imirimo, ibi bizadufasha kurwanya ikibazo kiri hanze aha cy’ubushomeri mu gihugu. Ibi byose ntago byagerwaho neza hatabayeho gushyira hamwe tugahuza imbaraga tukubaka urwatubyaye.
Bwana MPORANANAYO Gerard yasoje abwira abanyarwanda bose ko bagana ino company dore ko amarembo afunguye kubaza bagana iyi company bashaka kuba abanyamuryango. HAKIZAYEZU Etienne, umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba n’umunyamuryango wa IGIHANGO INVESTMENT GROUP Ltd aragira ati” iyi company yaziye igihe, ikibazo cy’ubushomeri n’ikibazo gihangayikishishe urubyiruko muri kino gihe, ndabona birimo kugenda neza, abanyamuryango turimo kwesa imihigo tunoza ibyo twateguye bijyanye no gutanga umusanzu ari na wo mugabane shingiro, nkurikije aho tugeze bimpa ikizere cyo kuzagera ku ntego nk’uko twabyifuje”.
Uyu munyamuryango w’ino company yakomeje agira ati ” icyizere kirahari gihagije cyo kuzagera kubyo ino company abereye umunyamuryango yateguye dore ko yamaze gutanga amahugurwa mu mu banyamuryango ku bijyanye na protect management(aya amahugurwa twahawe yakomeje ashimangira intego dufite mu mihigo yacu nk’urubyiruko “
Gilbert Niyogakiza
2,625 total views, 1 views today
Leave a reply