umu amakuru- Bishop Sibomana Jean Umuvugizi wa ADEPR nawe yafunzwe | Umusingi

Bishop Sibomana Jean Umuvugizi wa ADEPR nawe yafunzwe

Please enter banners and links.

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda(ADEPR), Bishop Sibomana Jean yatawe muri yombi n’inzego za Polisi aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iby’abandi bayobozi muri iri Torero bafashwe mbere.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bishop Sibomana Jean yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2017.

Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibya bagenzi be bafatanyije kuyobora Itorero ADEPR bijyanye no kunyereza umutungo w’iri torero, Polisi ikaba yafashe umwanzuro wo kumukoraho iperereza afunze.

Yagize ati “Bishop Sibomana na we Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana afunze, ubu tuvugana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura kandi icyemezo cyo kumukurikirana afunze cyafashwe uyu munsi.”

Bamwe mu ba Kristu bo muri ADEPR bari batangiye kwibaza impamvu hafunzwe bamwe mu bayobozi abandi ntibafungwe bakaba baravugaga ko na Sibomana Jean nawe yari akwiye gufungwa n’abagenzi be akisobanura kuko kunyereza imitungo y’Itorero bitareba bamwe gusa.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Bishop Tom Rwagasana, Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba bakekwaho kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR ungana na miliyari zirenga ebyiri zatanzwe n’abakirisitu ngo yishyure umwenda itorero ryafashe ryubaka Dove Hotel.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw, yari yatanzwe n’abakirisitu kugira ngo hishyurwe umwenda urenga miliyari eshatu BRD yari yarahaye ADEPR ngo hubakwe Dove Hotel.

Ibibazo mu miyoborere muri ADEPR no mu yandi matorero atandukanye bimaze igihe byumvikana nko muri Zion Temple byatumye abapasiteri benshi barisezeramo abandi barirukanwa, Inkuru Nziza yumvikanyemo abapasiteri bafatanye mu mashati imbere y’intama bayoboye n’ahandi.

 

3,100 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.