umu amakuru- Ese koko Gen.Kayumba Nyamwasa watswe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo ni uko agiye kugaruka mu Rwanda? | Umusingi

Ese koko Gen.Kayumba Nyamwasa watswe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo ni uko agiye kugaruka mu Rwanda?

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko Gen.Kayumba Nyamwasa wahoze ari mu ngabo z’uRwanda agahungira muri Afurika y’Epfo ubu yatswe ubuhungiro hakaba hibazwa aho ari bugane.

Igitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa  http://www.sabc.co.za Kuwa 24 Gicurasi 2017 cyanditse kivuga ko Gen.Kayumba Nyamwasa impamvu yatswe ubuhungiro ari uko yaketsweho ibyaha bitandukanye mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya DR Congo.

Gen.Kayumba Nyamwasa yahunze mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ahunga ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kwangisha abaturage ubutegetsi n’ibindi byaha bitandukanye ndetse no muri Afurika y’Epfo hakaba hari abamushinja ko hari ibyaha yakoreye muri Congo ubwo yari akiri mu gisirikare cy’uRwanda bijyanye no guhohotera uburengazira bwa muntu.

Gen.Kayumba Nyamwasa

Icyo gitangazamakuru twavuze hejuru cyanditse kivuga ko umuryango wa Gen.Kayumba Nyamwasa uteri kumva impamvu urukiko rukuru muri Afurika y’Epfo rurimo kwaka Gen.Kayumba ubuhungiro ndetse bakaba bavuga ko bagiye kurega uwitwa Kaajal Ramjathan-Keiog kubera guharabika Gen.Kayumba Nyamwasa kubera kumwita umunyabyaha nkuko byavuzwe na Frank Ntwari umwe mu muryango wa Kayumba .

N’ubwo ibyo bikivugwa gutyo biravugwa ko Gen.Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda ariko hataramenyekana uburyo azagarukamo niba azaza aje gufungwa cyangwa aje kubwumvikane.

Bamwe mu bavuga aya makuru ya Gen.Kayumba Nyamwasa batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ashobora kugaruka kubwumvikane ariko ibyo bintu bavuga bikaba bigoye kwemera ko ari ukuri cyangwa ko byashoboka.

Mu gihe havugwa ikibazo cya Gen.Kayumba hashize iminsi hagaragara inkuru zitandukanye zivuga ko umubano w’uRwanda na Afurika y’Epfo umaze kuba mwiza ndetse ko na VISA zishobora gutangwa ariko abazi ibya politike bakaba bavuga ko byose bishingiye kuri Gen.Kayumba Nyamwasa.

Ikinyamakuru sabc cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko Gen.Kayumba Nyamwasa ashobora kongera agasaba ubuhungiro bushya akabuhabwa cyangwa ntabuhabwe agashakira mu bindi ihugu byamwemerera.

Andi makuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aravuga ko igihugu cya Afurika y’Epfo nikiramuka kimwatse ubuhungiro Gen.Kayuba ashobora kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa nacyo kitavuga rumwe n’uRwanda.

Muhungu John

1,207 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.