umu amakuru- Abana 2 b’Ababanyarwanda muri Uganda umwe bamubaze nk’inyamaswa amaraso bayatwara mu bapfumu. | Umusingi

Abana 2 b’Ababanyarwanda muri Uganda umwe bamubaze nk’inyamaswa amaraso bayatwara mu bapfumu.

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aturuka mu gihugu cya Uganda ahitwa Nakasongola aravuga ko hari abana 2 umuhungu n’umukobwa babanyarwandwa bishwe mu buryo buteye ubwoba bivugwa ko amaraso yabo yatwawe mu bapfumu.

Abo bana umwe w’umuhungu witwa Canan Nkunda niwe warokotse bamutemye ijosi rinagana rishaka gucikaho ariko Imana iramurokora ntiyapfa akaba ariwe uvuga uburyo mushikiwe Sylvia Subi yishwe abazwe nk’inyamaswa.

Ise w’abana witwa Joseph Nkunda avuga ko abana bavuye ku ishuri bageze mu rugo bararya barangije bajya gusigara ku nka baziragiye kugirango Papa wabo ajye kubahahira ibiryo.

Joseph Nkunda avuga ko bishoboka ko uwishe Sylvia Subi ashobora kuba yarahoraga amucunga bityo uwo munsi amuca mu jisho amwicira umwana ariko yashakaga kwica 2 bose ariko Imana irabyanga.

Joseph Nkunda ise wa Sylvia Subi wishwe abazwe nk’inyamaswa

Jovia Twine nyina wa Subi Sylvia wishwe arira yibutse uko umwana we yishwe

Joseph Nkunda avuga ko agarutse avuye guhahira urugo asubira mu ishyamba kureba abana n’inka ageze aho yazisize arasibura yigiyeho imbere gato asanga umukobwa we bamwishe bamubaze nk’inyamaswa.

Joseph Nkunda avuga ko yakomeje gushakisha undi mwana w’umuhungu amusanga mu gihuru kuko we uwabishe yaramutemye akagirango yapfuye ariko hashize igihe umwana arahembuka agiye kwegura umutwe biranga kuko yari yamutemye ijosi rinagana rishaka kugwa hasi.

Ise amaze kumubona yaratabaje umwana bamujyana mu bitaro Kampala Mulago aravurwa arakira nibwo batangiye kumubaza niba yibuka uko byagenze atangira kubabwira ko hari umugabo waje akababwira ko inka zamwoneye umurima agatema mushiki we Subi Sylvia nawe akabanza kumuniga ageze aho amutema n’umuhoro ku ijosi ko aribyo yibuka.

Canani avuga ko amaze kugarura akenge yashakishije mushikiwe n’amaso kuko atashoboraga kweguka agiye kubona abona amaraso atangira kwikurura n’inda avuga ko uwishe mushiki we ashobora kugaruka nawe akamuhuhura bityo atangira kugenda akurura inda agera mu gihuru aho bamusanze bakurikiye amaraso.

Ubwo Polisi yaraje batangira guhiga uwaba yishe umwana ariko igitangaje yari inshuti y’urwo rugo nawe mu bashakaga uwishe Subi Sylvia nawe ari kumwe nabo yijijisha.

Nyuma umwana w’umuhungu warokotse niwe wavuze uwishe mushikiwe bityo arafatwa n’abo bafatanije barafungwa ubu urubanza ruri mu rukiko akaba yarakatiwe imyaka icumi .

Uwishe Sylvia Subi akaba yitwa Kisekwa ubu akaba yaremeye ko ariwe wishe Sylvia Subi kugirango arengere abandi bashinjwa gufatanya nawe barimo n’umupfumu uvugwa ko ariwe bashyiriye amaraso ya Sylvia.

Papa wa Sylvia yagize ati “umwana bamwishe bamubaze nk’inyamaswa kuko nasanze ukuguru kuri ukwako ,ukuboko kuri ukwako n’igitsinda yagikuyeho n’umutima yawukuyemo uri ukwawo mbese buri gice cy’umubiri we cyari ukwacyo”.

Joseph Nkunda yagize ati “turasaba ko uwishe Subi Sylvia nawe akwiye kwicwa kugirango n’abandi babirebereho kuko kumukatira igihano gito bituma n’abandi babikora bakavuga batik o wawundi bamukatiye imyaka micye ugasanga gusadaka abana bibaye ingeso ariko yishwe n’ababitekerezaga baratinya naho kumuhanisha imyaka mike ajya muri gereza akarya ibishyimbo na kawunga imyaka igashira akaza akica n’abo yasizi kuko hari abantu bishimira kuba muri gereza kwica barabigize ubusa”.

Mu gihugu cya Uganda abana barabura baracwa umunsi ku munsi kandi hagatanga ruswa rimwe na rimwe abishe abana bashaka amaraso yabo bagafungurwa cyangwa bagahabwa igifungu gito cyane ubu ababyeyi bakaba bahangayikishijwe n’abantu bica abana bato bakivuka n’abamze gukura.

Gatera Stanley

409 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.