umu amakuru- UBUSHINWA: Abanyamahanga Ibihumbi baturutse mu bihugu 33 byo ku isi bishimiye umuco Nyarwanda | Umusingi

UBUSHINWA: Abanyamahanga Ibihumbi baturutse mu bihugu 33 byo ku isi bishimiye umuco Nyarwanda

Please enter banners and links.

Kuwa 20 Gicurasi 2017 mu ntara ya Liaoning kuri kaminuza yitwa Shenyang Aerospace University, abanyarwanda biga kuri iyi kaminuza bamurikiye abanyamahanga bava mu bihugu 33 umuco nyarwanda mw’iserukiramuco rizwi mu rurimi rw’icyongereza “International Cultural fiesta”

Iyi sererukiramuco ikaba yongeye kubaho kunshuro ya 4, ukagira umwihariko ko uyu mwaka witabiriwe n’ibihugu byinshi aribyo: Arabia, Bahrain, Egypt, Jordan, Kuwait, Lebanon, Morocco, Palestine, Qatar, Saudi Arabia, Sudan, Syria, Tunisia, United Arab Emirates, Bahamas, Bangladesh, Bhutan, Cambodia, Cameroon, D.R. Congo, Djibouti, Equatorial guinea, Ethiopia, Ghana, Guinean Bissau, India, Indonesia, Kazakhstan, Kenya, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, Pakistan, Papua new guinea, Russia, Rwanda, Somalia, South Korea, Sri Lanka, Tanzania, Uganda, Vietnam, Yemen, Zambia na Zimbabwe.

Abanyarwandakazi babyinnye bashimisha abitabiriye ibirori

Intego nyamukuru y’iri serukiramuco byari ukugirango abanyeshuri bavuye mu bihugu bitandukanye babashe kumenyana birushijeho basangizanya imico yiwabo aho baturuka.

Uyu mwaka rero iki gikorwa kikaba cyahuruje abantu ibihumbi batuye mu mujyi wa Shenyang ndetse nabavuye muyindi migi baje kwihera ijisho ubwiza, buranga ,ubutandukane bw’abantu mu bijyanye n’umuco.

Abanyarwanda mu mikenyero

Iki gikorwa cyamaze umunsi wose guhera saatanu(11hoo) z’amanywa kugera saambiri z’ijoro  buri gihugu cyose gihabwa ihema ryo kwerekaniramo ibigize umuco wacyo  ndetse hakabaho no kwerekana imbyino gakondo za buri gihugu

N’ubwambere u Rwanda rw’injiye muri iri serukiramuco bitewe n’uko uyu mwaka iyi kaminuza yakiriye abanyarwanda hafi 30 bitari bisanzwe ugereranije n’imyaka yashize. 

Abanyarwanda ba murikiye abanyamahanga ibiribwa n’ibinyobwa  bikorerwa mu Rwanda  nk’umutobe  w’agashya,  urusenda rw’akabanga, n’urwagwa  rw’Akarusho.  Ibindi bya muritswe n’uduseke  hamwe n’imitako ya Kinyarwanda

Abari bitabiriye ibirori

Umunyeshuri witwa  Jireh  uva mu gihugu cya Papua New Guinea giherereye ku mu gabane wa Oseyaniya  yagize ati: “Ubusanzwe nkunda abanyeshuri bagenzi banjye bakomoka ku mugabane w’Afurika, ariko icyanejeje cyane n’uburyo nabonye abanyarwanda baberewe cyane, kandi ubona bagaragaza umuco w’ihariye.

XU Dan Wei, umuyobozi ushinzwe abanyeshuri babanyamahanga  nawe yagaragaje amarangamutima ye yerekana uburyo ya nejejwe no kubona umuco w’u Rwanda, yagize ati:”n’ubwambere abanyeshuri b’abanyarwanda binjiye muri iri serukiramuco, icyadutangaje twese ndetse kikatunezeza, n’uburyo berekanye ibintu byiza cyane byatumye turushaho ku menya birushijeho iki gihugu giherereye mu burasirazuba bwa Afurika”.

Iki gikorwa cy’abanyarwanda kugirango kibashe kugera ku ntego, Embassade y’u Rwanda iherereye mu mugi wa Beijing  ya giteye inkunga ikomeye y’ibitekerezo ndetse  n’ibikoresho byakoreshejwe mur’uwo muhango.

403 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.