APR FC yasatiriye Rayon Sports mu manota nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports
— February 20, 2016
Please enter banners and links.
Inota rimwe ry’ikinyuranyo ni ryo ritandukanya Rayon Sports na APR FC ku rutonde rwa shampiyona nyuma yaho iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsindiye Kiyovu Sports ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatandatu.
Wari umukino w’ikirarane w’umunsi wa 10 wa shampiyona, utarakiniwe igihe ubwo APR FC yitabiraga imikino nyafurika mu mpera z’icyumweru gishize, aho yatsinzwe igitego 1 na Mbabane Swallows mu mukino ubanza.
Umukino wo kwishyura uzabera I Kigali ari naho APR FC ifite amahirwe menshi yo gusezerera Mbabane Swallows kuko igitego kimwe birashoboka ko yatsinda ibirenze kimwe yatsindiwe hanze .
Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston, bombi binjiye mu kibuga mu gice cya kabiri basimbuye, nibo batsindiye APR FC ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino wabereye kuri Stade Regionale ya Nyamirambo ku munota wa 84 n’uwa 88.
Abafana na Rayol sports bakurikiranaga uyu mukino bari batangiye kwishima bazi ko APR FC igiye kunganya ariko abasore ba APR FC bakoze iyo bwabaga nkuko bikunda kuvugwa batahana amanota 3 .
Kugeza ubu APR FC ya kane, ifite amanota 21 n’imikino ibiri y’ibirarane, irarushwa na Rayon Sports ya gatatu inota rimwe gusa.
Rayon Sports izahura na Kiyovu Sports kuwa Kabiri mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 12 wa shampiyona.
AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 28 mu gihe Mukura VS ari iya kabiri n’amanota 26, amakipe yombi akaba amaze gukina imikino 12.
APR FC izahura na Espoir kuwa Kabiri mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 11 wa shampiyona uzabera kuri Stade Regionale Nyamirambo mbere yo gukina na Mbabane Swallows umukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzabera mu mpera z’icyumweru gitaha hano mu Rwanda.
Muhungu John
2,331 total views, 1 views today
Leave a reply