umu amakuru- Polisi yahagaritse ibigo bitanga serivisi z’umutekano 4 | Umusingi

Polisi yahagaritse ibigo bitanga serivisi z’umutekano 4

Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda irasaba Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano  gukora kinyamwuga, byubahiriza amategeko n’amabwiririza abigenga kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza; naho abashaka gukora iyo mirimo bagasaba impushya inzego zibishinzwe; kandi bagatangira kuyikora bamaze guhabwa ibyangombwa.  

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari bimwe mu bigo bitanga izi serivisi  bikora nta byangombwa bifite.

Iyo mikorere itubahirije amategeko yaviriyemo Ibigo bine guhagarikwa na Polisi y’u Rwanda  ku wa gatanu tariki 5 Gicurasi 2017 uyu mwaka. Ibigo byahagaritswe ni: DICEL Security Ltd, Delta Ltd, Guard Marks na Wide Vision Company Ltd.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko bimwe muri ibyo Bigo byandikiye Polisi biyisaba uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano; ubusabe bwabyo bukaba bugisuzumwa; ibindi bikaba bitarigeze bisaba uburenganzira bwo gukora iyo mirimo.

Ibikorwa by’Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’uko bishyirwaho biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 01/15 ryo ku wa 21/07/2015 rigena uko birinda umutekano n’uburyo bibishyirwa mu bikorwa. 

Polisi y’u Rwanda ni yo itanga uruhushya rwo gushinga Ikigo gitanga serivisi z’umutekano  nyuma y’isuzuma ry’ubusabe bw’ushaka gukora iyi mirimo bukorwa n’itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano. Iryo tsinda ni na ryo rigenzura imikorere yabyo n’imyitwarire y’abakozi babyo. 

Mu bisabwa ushaka gushinga bene iki Kigo harimo kuba gifite aho gitoreza abakozi bacyo, abarimu b’inzobere, kuba gifite aho gikorera hazwi (Ibiro), nyiracyo n’imyirondoro ye, ibyangombwa bigaragaza ko nta cyaha akurikirannyweho n’inkiko, amategeko ngengamikorere, n’ibara ry’impuzankano yacyo.

ACP Badege yagize ati,”Ntibyatunguwe no guhagarikwa kubera ko byari bizi ko bikora mu buryo butubahirije amategeko. Muri rusange, Ibigo bitanga serivisi z’umutekano bigira uruhare rukomeye mu kuwucunga; cyane cyane muri ibi bihe by’iterambere ryihuta. Ni ngombwa rero ko ishyirwaho ryabyo rikurikiza amategeko n’amabwiriza; kandi ibifite impushya bikarushaho gukora kinyamwuga kugira ngo bitange zerivisi nziza.”

Yavuze ko ibyo  Bigo bine byategetswe guhita bihagarika ibikorwa byabyo byo gutanga serivisi z’umutekano byakoreraga hirya no hino mu gihugu kugeza bibonye impushya. 

Iyo Polisi imaze guha Ikigo uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano, hakurikiraho kucyandikisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

 

1,927 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.