
Urusaku rw’amasasu n’inkongi y’umuriro muri gereza ya 1930 ku munsi wa Noheli
— December 26, 2016

Please enter banners and links.
Ubuyobozi bwa Gereza Nkuru ya Kigali n’ubw’Ikigo cy’igihugu cy’imfungwa n’abagororwa muri rusange, bwagize icyo buvuga ko nkongi y’umuriro yibasiye iyi gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, ndetse bunavuga uburyo amasasu yahumvikanye mu gihe iyi nkongi yari yafashe gereza.
Kuri Noheli ,Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa cyenda n’iminota 10 z’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016, muri ayo masaha hakaba harumvikanye urusaku rw’amasasu, byahwihwiswaga ko hari ababa barashwe batoroka cyangwa uko kurasa kukaba gufite aho guhuriye n’iyo nkongi.
Mu kiganiro CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza yo mu Rwanda,yagiranye n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe byo mu Rwanda yatangaje ko ikibazo gihagaze kugeza ubu, ikigiye gukorwa ndetse anasobanura iby’urusaku rw’amasasu rwumvikanye ubwo iyi nkongi yabaga.


CIP Sengabo Hillary
CIP Sengabo Hillary yavuze ko ubwo inkongi yatangiraga, hari abagororwa basakuje cyane ndetse bamwe bagashaka kurira hanyuma abacungagereza bari bari inyuma bataramenya ibyabaye, babonye abantu barwanira gushaka gusohoka, bakeka ko abagororwa bashaka gutoroka maze bararasa. Avuga ko barashe hejuru babakanga, nyuma bakabona umwotsi bagahita bakingura imiryango yose ishoboka ngo abagororwa basohokemo.
CIP Sengabo ashimangira ko nta mugororwa wakomeretse bikomeye cyangwa ngo aburire ubuzima muri iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro.


Ku makuru y’ibivugwa ko hari abagororwa baba babyungukiyemo bagatoroka, mu kubisobanura yagize ati: “Kugeza ubu nta muntu watorotse twari twamenya, cyakora nyine ubu turimo gukomeza kugenzura kugirango tubabare umwe kuri umwe turebe ko bose bahari, mu gihe kitarenze umunsi umwe cyangwa ibiri tuzabahamagara tubabwire uko byagenze.”
CIP Sengabo Hillary yavuze ikigiye gukorwa n’aho aba bagororwa bagiye gushyirwa kuko aho bari bacumbikiwe hahiye, maze asubiza agira ati: “Kubera ko hahiye agace gatoya, mu by’ukuri hahiye icyumba cyari gicumbikiye abagororwa 68, urumva kuri gereza irimo abantu barenga 4000, ubwo igice kinini ntabwo cyangiritse mu by’ukuri. Gusa bashobora gushyirwa no mu yandi magereza afite imyanya.”
Ku bijyanye n’icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro, CIP Sengabo avuga ko Polisi yatangiye iperereza kugirango bacukumbure bamenye intandaro yayo.
Abagororwa kandi bari babanje guterwa ubwoba n’iyi nkongi, ariko ngo bamaze gutuza kandi baracunzwe neza nta kibazo, inkongi nayo inzego zirimo Polisi n’igisirikare zagize uruhare mu kuyizimya irahagarara.
Hari nabatangiye gucyeka ko umuriro ushobora kuba watewe n’abashakaga gutoroka kuko ari Noheli abantu baba bahuze bityo bakumva ko aribwo batoroka.
Ndayambaje F
3,145 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply