Ikamyo ya Rukururana yavaga mu Rwanda yagonze inzu ninjoro abantu baryamye
— December 14, 2016
Please enter banners and links.

Ikamyo yavaga mu Rwanda ijoro ryakeye Kuwa 13 Ukuboza 2016 yari yikoreye ibyuma ibijyanye Kampala yabuze feri igonga inzu abantu barimo baryamye hapfa umwana umwe abandi 6 bajyanwa mu bitaro barembye.
Impanuka yabereye ahitwa Mpigi ,uwapfuye yitwa Shatrah Nansubuga,ufite imyaka 4 umukobwa wa Patrick Mutatwala n’abavandimwe be barimo Brandon,w’imyaka 10 na Mercy Nanjala,w’imyaka 12 bahise batwarwa mu bitaro bya leta Mpigi nga bameze nabi.

Nyina w’abana na komvayeri w’ikamyo yakoze impanuka witwa Domolo Gatsimbaye umunyarwanda nabo batwawe mu bitaro byitwa Double Cure ahitwa Kalagala bamerewe nabi.
Impanuka ntiharamenyekana icyayiteye ndetse na shoferi wayo akaba yirutse arabura.
Abaturage bavuze ko usanga abashoferi batwara ibikamyo usanga banywa ibiyobyabwenge harimo n’urumogi ndetse basaba Leta kubashyiraho igitutu bakarekeraho gutwara imodoka basinze mu rwego rwo kugabanya impanuka zihitana abantu.
Muhungu John
3,562 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply