Umunyamakuru Eminante arafunze acyekwaho ruswa
— December 3, 2016
Please enter banners and links.

Mugabushaka Jeanne de Chantal, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminante, amaze iminsi afunze akurikiranyweho icyaha cya ruswa, ndetse yamaze no gukorerwa dosiye.
Amakuru avuga ko Eminante yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gasabo akurikiranyweho icyaha cyo kwaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Ikinyamakuru Umusingi kiracyashakisha ushinzwe Amadini muri RGB kugirango tumubaze kuri iki kibazo.
SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yemereye ko Eminante afunze ndetse akaba yarashyikirijwe parike (Ubushinjacyaha) ya Rusororo mu karere ka Gasabo.

Uyu muvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, nta byinshi yavuze ku bikubiye muri dosiye ishinja Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminante, kuko avuga ko n’ubwo yaba ari mu maboko ya Polisi ubushinjacyaha ari bwo bumufiteho ububasha n’amakuru ajyanye n’aho dosiye y’ibyo ashinjwa igeze.
Eminante wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri radio zitandukanye tudashaka kuvuga ku biganiro by’urukundo .
Hari hashize igihe mu Rwanda nta munyamakuru ufunze n’ubwo abenshi bafungwa bazira inkuru baba banditse we akaba ashinjwa kwaka ruswa.
Amashyirahamwe y’abanyamakuru mu Rwanda yose ntacyo arabitangazaho ndetse n’ikigo cy’abanyamakuru b’igenzura RMC nacyo ntikiragira icyo gitangaza ku ifungwa rya Eminante .
3,127 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply