umu amakuru-  Umugabo afunzwe akekwaho kwiba amafaranga menshi ku kiriyo | Umusingi

Emanuel Hitayezu  Umugabo afunzwe akekwaho kwiba amafaranga menshi ku kiriyo

Please enter banners and links.

Emanuel Hitayezu

 

Mungwakuzwe Theogene w’imyaka 29 y’amavuko,  ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kwiba amafaranga 400,000 y’amanyarwanda n’amadorali y’Amerika 800 ndetse n’amakarita yo guhamagara akoreshwa mu Rwanda ahwanye n’amafaranga 15000, aya mafaranga aka ahwanye n’amanyarwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi Mirongo itanu arengaho make (1, 050,000).

 Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent of Police(SP)  Emmanuel Hitayezu, yavuze ko, ukekwaho iki cyaha yafashwe ejo mu ijoro ryo ku italiki 15 Ukwakira 2016  ari nabwo yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho afungiye ubu.

SP Hitayezu avuga ko, yayibye mu rugo rw’uwitwa Sebukoko J. Bosco, utuye mu kagari ka Bibare, mu murenge wa Kimironko , ubwo muri urwo rugo hari abantu benshi bari ku kiriyo.

Yagize ati:” Uyu mugabo yinjiye mu nzu yitwaje kujya ku musarani uri mu nzu, agezemo akatira mu cyumba kindi yibyemo.”

Yakomeje avuga ko , mu gusohoka ariko,  uyu mugabo yabonywe n’umwana ari nawe wamwerekanye bamusatse bamusangana ibyo bari babuze muri icyo  cyumba yinjiyemo, ari nabwo yahise ajyanwa kuri Polisi.

Kuri iki gikorwa,  (SP) Hitayezu , yakanguriye abaturage muri rusange bakira abashyitsi mu ngo zabo, abagana amahoteri n’ andi macumbi babikamo ibyo bagendana  kujya bagira uruhare mu mutekano w’ibintu byabo birimo amafaranga, za telefoni n’ibindi, kugira amakenga ku bahagendagenda n’iyo baba bahakora, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe hari uwo baketse kugira ngo akurikiranywe bwangu.

Yagiriye inama abakora bene ubu bujura cyangwa n’abandi baba bafite umugambi wo kwishora mu bujura haba mu ngo z’abaturanyi, mu mahoteri cyangwa ahandi  hose haba abantu , gucika ukubiri n’iki cyaha kuko Polisi y’igihugu yashyizeho ingamba zikomeye zo kubatahura no kubafata kandi bakanashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 292 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura  ko,  kwiba ari ugutwara cyangwa gukoresha ikintu cy‟undi bujura. Naho ibihano bikaba biteganywa n’ingingo ya 300.

Ingingo ya 300 iteganya ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Source:RNP

 

357 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.