umu amakuru-  Abakobwa 200 babakasemo rugongo mu buryo bwo kubasiramura | Umusingi

sebei  Abakobwa 200 babakasemo rugongo mu buryo bwo kubasiramura

Please enter banners and links.

sebei

 

Ahitwa muri Sebeyi muri Uganda abakobwa  barabasiramura bakabakuramo rugongo ubu abagera kuri 200 uyu mwaka bakaba bamaze gusiramurwa nkuki bitangazwa na Minisitiri  mu biro bya Minisitiri w’Intebe Mary Busingye Karooro Okurut.

Ibi n’ibyanditswe mu gitabo cyashyizwe ahagaragara n’uwahoze ari Minisitiri w’umutekano muri Uganda Mary Busingye Karooro.

Mu bashyigikiye iki gitabo cyamagana gusiramura abakobwa harimo Rebecca Kadaga Perezida w’Inteko Ishingamategeko ya Uganda  aherekejwe n’abandi ba Minisitiri nka Beti Kamya (KCCA), David Bahati (Finance)n’abandi badepite batandukanye.

Igitabo kirimo ayo makuru kitwa The Switch aho kivuga uburyo umugore witwa Chelimo ukomoka mu Basebeyi washatswe n’umugabo w’Umukiga wa Kabale aho abagabo babakiga bamenyereye kunyaza kandi abagore babasebeyi iyo babasiramuye ibyo kunyara bakora imibonano biba birangiye.

 Chelimo avuga uburyo yajyaga ahisha umugabo we w’Umukiga ko bamusiramuye ariko byagezaho biba ngombwa ko amubwira ikibazo amaze kubimubwira umugabo yaramuteye ajya kwishakira undi mugore umushimisha mu buriri.

Chelimo avuga ibibazo yahuye nabyo ati “uretse n’ibyo kubabara bagukata rugongo, gusiramura abagore ni ukubakuramo rugongo ,hari indwara nyinshi abagore basiramuwe bandura kubera ko rugongo n’imishino bipfuka ku mwenge kugirango udusimba twitwa mikorobe ntitwinjire ariko iyo bayikuyemo haba harangaye tukinjira uko twishakiye bigatuma abasiramuwe barwara cyangwa bakandura”.

sebei

Abo nabo bamaze kuzikata barimo kuva amaraso

 

Aho amariye kujya mu butegetsi bwa Uganda Chelimo avuga ko akoresha imbaraga z’umwanya ariho kugirango arwanye icyo gikorwa cyo gusiramura abagore ,umugore akajya yihitiramo ubishatse bakamusiramura ariko n’utabishatse bakamureka kandi ntabe igicibwa.

Chelimo  arashaka ko igitabo cye cyamufasha mugukora ubuvugizi kugirango isi imenye abagore bo muri Sebeyi bahura nabyo .

Ibi kandi bikunze kugaragara cyane mu Turere (Districts )Amudat na Kapchorwa ndetse akaba asaba Leta ko amavuriro yayo yahagarika iki gikorwa kuko kibangamiye uburenganzira bw’amuntu cyane cyane ubw’abagore bwo kwishyira bakizana.

Minisitiri Karooro Okurutakaba yaragize ati “imishyo bakoresha basiramura abakobwa ntago aricyo yakorewe ahubwo ikoreshwe icyo yagenewe bareke abakobwa kuko n’uburenganzira bwabo”.

Joachim Buwembo wahoze ari umunyamakuru yemeza ko iki gikorwa kiba buri gihe ndetse no mu bitaro bya Leta kandi byakorerwa mu mago nk’umuco wabo ariko bimaze gukwira ahantu hose ,ikintu basanga atari kiza. Joachim Buwembo yagize ati “nkuko turwanya iterabwoba niko dukwiye kurwanya n’ibi bintu aho ariho hose”.

Ugaharariye UNFPA muri Uganda witwa  Dr Eric Akinyele Dairo wateye inkunga y’iki gitabo kugirango gisohoke yagize ati “ikigo mpagarariye kiyemeje gutera inkunga iyo ariyo yose Ishyirahamwe ry’abanditsi ba bagore (FEMWRITE) kugirango bandike ibitabo byinshi bigere ku baturage benshi bibahindure imyumvire”.

Dr.Akinyele akaba yavuze ko hari n’ibindi bihugu ku isi bagikora bene ibi bikorwa bigayitse ati ibaze abakobwa 200 mu mwaka umwe bamaze kunyura muri ubwo bubabare kuko babakata batabateye ikinya.

Yakomeje avuga ko hateganijwe abakobwa bagera kuri Miliyoni 86 ku isi bagomba gusiramurwa kugeza muri 2030.

Dr.Akinyele yavuze ko kandi gusiramura bidakorerwa abakuze gusa kuko n’abantu bato bakivuka barabasiramura bikabaviraho kurwara indwara zitandukanye bamwe bakava amaraso akabashiramo bagapfa kubera iyo mpamvu bikwiye kurwanywa.

Ati nkuko iki gitabo kitwa The Switch ni gihindure imyumvire y’abantu bave mu bubabare bajye mubyishimo.

Kadaga we akaba yashimiye Chelimo akaba yagize ati “njye ku giti cyanjye n’Abadepite bagenzi banjye tuzagushyigikira muri iki gikorwa cyo kwigisha abantu bakava muri ibyo bikorwa bibi bakajya mu byiza kuko muri iki gihe ntago bigezweho nagato”.

Abagore ba Basebeyi nibo bakama inka abagabo bagakamisha kandi bakama bahagaze byabindi bavuga agahugu umuco akandi umuco.

Abagore nibo bakora akazi kose cyeretse kugemura amata kuko n’abantu bakunda korora inka cyane naho ibindi byose n’abagore babikora abagabo biyicariye kugirango ninjoro batabura imbaraga zo gukora akazi mu buriri.

Bivugwa ko umugore wo muri ubu bwoko iyo yihishe ntasiramurwe iyo agiye mu bitaro kubyara bagasanga bataramusiramuye umwana abyaye bahita bamusiramura nawe bakamusiramura ako kanya.

Ikindi ngo ni uko umugore wasiramuwe iyo agejeje imyaka 40 aba atagishobora gukora imibonano mpuzabitsina kubera aba afite ububabare bwinshi cyane.

Kadaga avuga ko umugore aba afite ububabare bw’ibise akongeraho ububabare bwo gusiramurwa ati ubwo uwo muntu mwumva ubuzima bwe buba budahohotewe aho kumufata neza nk’umubyeyi ahubwo bakamwongerera ububabare.

Muhungu John Kampala

 

2,831 total views, 13 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.