2017: Amatora ya perezida azatwara asaga miliyari eshanu
— August 29, 2016
Please enter banners and links.

Leta y’u Rwanda izakoresha ingengo y’imari y’amafaranga miliyoni eshanu na miliyoni 500 mu matora ya perezida ateganyijwe muri Kanama y’umwaka utaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) Charles Munyaneza, yabwiye The New Times ko amafaranga akoreshwa mu matora yagabanutse ugereranyije no muri 2010 ubwo amatora ya perezida yatwaye miliyari zisaga esheshatu.
Munyaneza yasobanuye ko byatewe no gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu matora, gukoresha abakorerabushake no kubika neza ibikoresho by’amatora.
Ati” Mu 2010, ingengo y’imari yakabakabaga miliyari 7. Ntabwo kuri ubu turi kugura ibikoresho byose kuko nk’urugero udusanduku tw’amatora tuzakoresha ni utwakoreshejwe mu matora y’abadepite yo muri 2008.”
Yasobanuye ko guverinoma izatanga 95 by’ayo mafaranga yose, anavuga ko azakoreshwa mu gutegura Abanyarwanda b’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ati” kuri ubu turi gutegura ibikoresho byo gukangurira abaturage kwitabira amatora. Turateganya amahugurwa ku byiciro byihariye nk’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga , abanyamakuru, abashinzwe umutekano, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile, n’indorerezi z’amatora ngo tubamenyeshe akamaro bafite mu kuyategura.” Munyaneza yanavuze ko hagiye gushyirwaho ingengabihe y’amatora.
Ati” Itariki y’amatora yenda gutangazwa; nk’uko bisanzwe itegeko rya Perezida riyigena ryenda gusohoka. Muri uyu mwiherero turarebera hamwe itariki ishoboka tuyohereza uri guverinoma izemezwe mu nama y’abaminisitiri. Duteganya ko iyo tariki izatangazwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.”
Kuri ubu abantu miliyoni 6.6 bari kuri lisiti y’itora, biyongereyeho miliyoni 1.4 ugereranyije n’abari biyandikishije mu matora yo muri 2010. Mu matora ya perezida yo muri 2003 hatoye miliyoni 3.9.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC avuga ko bazavugurura lisiti y’itora mu Gushyingo k’uyu mwaka, Gicurasi 2017 no muri Nyakanga hagati mu mwaka utaha.
Yongeyeho ko buri muturage ashobora kureba niba ari ku rutonde akoresheje mudasobwa ye cyangwa telefoni igendanwa.
3,806 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply