umu amakuru-  AU yamariye iki itangazamakuru ryigenga ryo mu Rwanda? | Umusingi

13631555_1147032488692545_2500976279553246502_n  AU yamariye iki itangazamakuru ryigenga ryo mu Rwanda?

Please enter banners and links.

13631555_1147032488692545_2500976279553246502_n

 

Inama y’ibihugu by’Afurika iherutse mu Rwanda yanenzwe kudaha abanyamakuru bose amahirwe  kuyitabira cyangwa buri gitangazamakuru kikagira ugihagarariye muri iyo nama.

Ibi bigaragaza ko hakiri ikibazo gikomeye mu itangazamakuru cyane cyane iryigenga kuko mu nama nk’iriya ikomeye niho baba bagomba kubona amakuru menshi ndetse no kumenyana nabanyamakuru bo mu bindi bihugu bakungurana ibitekerezo byateza imbere umwuga wabo ndetse n’imikoranire hagati yabo.

Ikindi n’amahirwe yo kubonana n’abakuru b’ibihugu kuko ntahandi wazamusanga aramutse aje ntubone uko umubaza kubiba bivugwa mu bihugu byabo .

13769377_10153536255427282_7935259609406436728_nmedia

Nk’ubu iyo ngira amahirwe yo kuyijyamo n’ubwo nandikiwe na AU ko nemerewe kuyijyamo ariko nkabura ikarita itangwa na hano mu Rwanda kuko nibo bahitagamo abayijyamo ,iyo nyijyamo nari kwibariza abaperezida batandukanye barimo Perezida Mugabe Robert niwe nari guheraho ,Perezida Museveni wa Uganda ,Perezida Jaccobo Zuma ,Perezida Kabila ,Perezida Bashir wa Sudan na Perezida Muswati abandi nari kuzababaza ubutaha.

Perezida Mugabe Robert wa Zimbabwe nari kumwibariza niba ajya kujya kubutegetsi atarumvaga ubwari buriho icyo gihe ataraburambiwe?nonese we yumva abantu batamurambiwe igihe cyose amaze ku ntebe kugeza n’ubwo yirirwa asinzira mu nama no kugenda akagwa hasi ,arashaka kuzagwa mu ntebe y’ubuperezida?kuki atareka n’abandi bagategeka?igihugu yakigize urugo rwe ko arirwo rutegekwa n’umugabo umwe igihe cyose?.

Perezida Museveni nawe nari kumubaza impamvu azamura umuhungu we mu ntera buri munsi kandi hari abamubanjirije kwinjira mugisirikare kandi bize no kurusha umuhungu we?ese arashaka ko azamusimbura?ikindi Besigye amufungira iki?niba aziko ibyo akora ari abaturage bamutoye bamukunda yamuretse n’ubundi ko batamukunda akazageraho akabona abaturage batamwitayeho?ubundi se we azava kubutegetsi ryari ko numvise ko yatangiye kuvuga ko manda itaha abaturage nibaba bakimushaka azongera akayobora?.

Jaccob Zuma nari kumubaza ubwo aheruka mu Rwanda yaganiriye na Perezida Kagame niba baraganiriye ku kibazo cya Gen.Kayumba uburyo yafatwa?nkamubaza icyo yaganiriye na Perezida Museveni ubwo yazaga mu Rwanda akagirana umwiherero na Perezida Kagame ibyo baganiriye Museveni yahise ajya muri Afurika y’Epfo baganiriye ibiki nyuma ya Museveni kuva mu Rwanda ndetse na Zuma akaba yari yamubanjirije kuhava?.

Perezida wa DR Congo Kabila nari kumwibariza niba yumva FDRL itamuteza umutekano muke mu gihugu cye ?ituma ibindi bihugu byinjira mu gihugu ayoboye bije guhiga FDRL.

Perezida Bashir nari kumubaza niba yumva iyo avuye mu gihugu baba batari bumufate nkuko ashakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kubera ibyaha aregwa birimo n’icyo guhohotera uburenganzira bwa kiramwa muntu n’ibindi byinshi bikomeye.

Muswati nari kubaza niba ibyo akora buri mwaka byo guhamagaza abakobwa bakiri isugi agatoranyamo umwe akamugira umugore we ,kugira abagore benshi si ukwangiza umutungo w’igihugu?ese ubanza kubapimisha Sida?.

Ubundi mu bindi bihugu ,iyo habaye inama ikomeye nk’iyabereye mu Rwanda ,abanyagihugu bahabwa amahirwe yo kwitabira iyo nama ari benshi n’abanyamakuru bo mu Rwanda bari guhabwa ayo mahirwe nk’abanyamakuru bo mu gihugu cyateguye kikakira inama.

Ibi kandi byari kwereka aba Perezida n’abandi bitabiriye inama ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikora ndetse rikomeye iyo bujya gucya bagura ibinyamakuru ku mihanda aho banyuraga ariko abanyamakuru b’ababanyamahanga nibo bari benshi kuruta abo mu Rwanda.

Ibaze igihugu cyakira inama ingana kuriya bagasoma ikinyamakuru kimwe cyangwa 2 nkuko bisanzwe ibyo birazwi zingombwa kuvuga amazina yabyo,ikindi cyabo gikorera kuri internet ariko ahandi ibinyamakuru byigenga nibyo abantu baba bashaka.

Bamwe mu bayobozi ndabizi ko babona ko ari ikibazo kuba harabuze ikinyamakuru kigenga gikomeye abantu bajya bavuga bati kiriya kinyamakuru ubwo cyanditse inkuru runaka niyo kandi ni uko batabizi niko kubaka igihugu.

Ibigo bishinzwe itangazamakuru mu Rwanda nka ARJ,RMC,RGB,MHC na MINALOC bari kuba batekereje bati ubwo iyi nama izaba mu Rwanda abanyamakuru benshi bazashaka kuyitabira bityo bakaborohereza uburyo bazajya gutarayo amakuru.Inama itarimo amafaranga nayo ukabuza abanyamakuru kwinjira gutara amakuru koko?wenda harimo amafaranga birumvikana n’ubwo nabo ari abanyagihugu n’ubwo bitwa abanyamakuru nabo bibaye ngombwa bayahabwa ariko icyo sicyo cyangombwa icyangombwa ni ugutara amakuru.

Ibyo binyamakuru bindi byo byarungutse kuko byemerewe kwinjiramo bitara amakuru nkuko byabishakaga nta ubakomaho ,amatangazo twarayabonye menshi yo kwamamaza iyo nama ariko ukaba wakwibaza niba amatangazo adatanzwe mu ruhame no gutara amakuru nabyo bibe ikibazo koko?.

Reka tujye tubivuga nta kundi kuko kuba umunyamakuru mu Rwanda bisigaye ari ikibazo cyane cyane iryigenga wenda hari igihe bazagera aho babone ko itangazamakuru ryigenga rikenewe ndetse bagere aho babone ibyegeranyo bihora bishyira u Rwanda mu myanya yinyuma birekeraho hanyuma itangazamakuru ribe umwuga utunze abawukora.Ibinyamakuru byari kuba byaracuruje banyirabyo bakunguka ariko nta na kimwe cyanditse kuri iyi nama niyo cyaba gihari cyaba ari kimwe .

Njye mbona ntacyo iyi nama yamariye ibinyamakuru byigenga n’abanyamakuru babyo muri rusange n’ibyinshi umuntu yavuga kuri iyi nama ariko reka ndeke n’abandi bashaka kugira ibitekerezo byabo batanga nkuko nanjye iki ari igitekerezo cyanjye ari uko mbibona ,uwabishaka yanyandikira kuri Email:umusingi1@gmail.com cyangwa stanleygatera@gmail.com

Murakoze reka mbashimire cyane .

Gatera Stanley

2,719 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.