Hari uwavuze ko Gitwaza na Masasu n’abandi biyita ko ari Apotre ataribo
— July 21, 2016
Please enter banners and links.

Muganwa Andrew asanga mu Rwanda nta Apotre uhaba abahari babyiyitirira babitewe no kutamenya icyo bisobanuye.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Muganwa Andrew impamvu avuga ko mu Rwanda nta aba Apotre bahaba maze ati “niba bahari bambwire ariko utambwira Gitwaza na Masasu n’abandi babyiyitirira kuko njye mbona ataribo ahubwo babyiyitirira gusa”.
Muganwa Andrew avuga ko Apotre ari umuntu ukorera abantu bose atavangura ariko ngo ba Gitwaza na Masasu n’abandi biyita aba Apotre bakorera ibyo bishakiye kandi aba Apotre bakora ibyo Imana iba yabatumye.

Muganwa Andrew (Photo Umusingi)
Impamvu yatumye Muganwa Andrew avuga kuri aba bagabo mu itangazamakuru ngo ni uko igihe yamaze muri gereza atigeze abona umwe muri abo bagabo aza kwigisha ubwoko bw’Imana buba muri gereza kandi yumva bakabaye baza kwigisha abo bantu ko harimo abarengana n’abatarengana ko Imana bari kumwe nayo bakareka kwiheba.

Apotre Masasu
Muganwa yagize ati “mbwira niba Gitwaza yari yasura gereza ni imwe?ni uko se Imfungwa Imana izanga?Masasu se we yari yasura iyihe gereza ,abo bandi se bo basuye iyihe?urwo ni urugero rumwe nguhaye hari n’izindi nyinshi naguha”.
Yakomeje avuga ati hari muri gereza niho bakabaye bashyira imbaraga ariko batinya kugerayo nkaho atari abakozi b’Imana ,umukozi w’Imana iramukoresha ahatinyitse arahatinyuka kuko aba afite imbaraga z’Imana ariko birirwa mu Nsengero zabo gusa barangiza ngo niba Apotre.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze igihe kigera hafi ukwezi gishakisha uburyo cyavugana n’aba bagabo Paul Gitwaza na Masasu cyangwa kubonana kugirango basobanure abantu bamenye ibyo Apotre akwiye gukora n’ibyo akwiye kudakora ndetse no kugirango babazwe impamvu batajya basura imfungwa mu magereza atandukanye.
Muganwa Andrew ubu nawe asigaye yiyita Apotre kubera ko ngo Imana niyo yabumuhaye imusanze muri gereza ndetse imutegeka gukorera abantu bose mu bushobozi afite.Nibidushobokera tukababona tuzabagezaho icyo babivugaho niyo twabona umwe .
Muhungu John
3,126 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply