umu amakuru-  Perezida wa FERWABA ntago azi ingengo y’imari izakoreshwa mu irushanwa rya Basket ball U18 | Umusingi

Ferwaba  Perezida wa FERWABA ntago azi ingengo y’imari izakoreshwa mu irushanwa rya Basket ball U18

Please enter banners and links.

Ferwaba

 

Umuyobozi wa FERWABA, Désire Mugwiza ejo Kuwa 19 Nyakanga 2016 mu cyumba cy’inama cya MINISPOC ,mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko atazi amafaranga azakoreshwa mu irushanwa rya Basket ku rwego rw’Afurika ku batarengeje imyaka 18.

Abajijwe umubare w’amafaranga azakoreshwa ndetse ko ibikorwa bimwe byatangiye gukorwa birimo kujyana ikipe y’igihugu muri America ,gutunganya ibibuga bizakinirwaho n’ibizitorezwaho ariko igitangaje ni uko yavuze ko atazi umubare w’ingengo y’imari izakoreshwa.

Désire Mugwiza yagize ati “hari abashinzwe imari mushatse imibare mwaza bakayibaha njye sinakwikorera imibare yose  ngo nyizane hano kandi hari ababishinzwe”.

Abanyamakuru batangiye kwibaza niba imibare irimereye cyane ku buryo inaniranye kumenya amafaranga azakoreshwa mu irushanwa ryose.

Ferwaba

Perezida wa FERWABA Desire Mugwiza

Ese ko ari amafaranga y’abaturage kutayavuga si ugutinya ko bashobora kuzakurikirana bakamenya uko yakoreshejwe?,ikindi gutinya kuvuga ingengo y’imari ntibiba bigaragaza kutiyizera mu mikoreshereze y’amafaranga y’abaturage?.

Irishanwa ry’abatarengeje imyaka 18 rizatangira Kuwa 22 rirangire kuri 31 Nyakanga 2016 rikazitabirwa n’ibihugu 12 aribyo Algeria, Angola, Benin, Côte d’Ivoire, DR Congo, Misiri, Gabon, Mali, Rwanda, Tunisia, Uganda na Zimbabwe bigomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga keretse Zimbabwe izahagera kuwa Kane.

moise_mutokambali_yatangaje_ko_imyiteguro_yagenze_neza_ariko_igikombe_ntakitekereza

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje 18 Moise Mutakambali

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basket y’abatarengeje imyaka 18 witwa Moïse Mutokambali yabwiye abanyamakuru ko ikipe ihagaze neza ndetse yizeye ko izagera kuri byaba ngombwa igatwara igikombe.

Yagize ati “twariteguye bihagije ,twakinnyi imikino ya gishuti n’amakipe atandukanye ,twagiye muri America hose twakinaga neza ,abakinnyi baraziranye neza ndabona nta kibazo gihari twiteguye guha abanyarwanda umusaruro ushimishije bazaze badushyigikire ari benshi”.

benshi_mu_bakinnyi_mutokambali_azakoresha_ni_abakinnye_shampiyona_y_umwaka_ushize

Ikindi gitangaje muri iri rushanwa ni uko nta muterankunga rifite ,Perezida wa FERWABA Desire Mugwiza akaba yaravuze ko bagerageje gushaka abaterankunga barabura .

Abanyamakuru bakemanze itsinda rya FERWABA rishinzwe gushaka amasoko no kwamamaza (Marketing)ko yaba itazi gukora neza dore ko bari badahari muri iyo nama ndetse n’abashinzwe imari,

 Perezida yavugaga abajijwe iby’amafaranga ateganyijwe mu irushanwa kandi ubundi iyo umuntu ategura ikiganiro n’abanyamakuru agomba kuzana abo bakorana bose kugirango abanyamakuru nibamubaza ikibazo atakizi ubishinzwe amwunganire agisubize ariko we yaje aziko byose agomba kubisubiza ahageze bimwe biramunanira.

Wenda ubutahaza azibuka ajye amenya ko abanyamakuru bagomba kumubaza buri kimwe kandi akagisubiza kuko nicyo abayabahamagariye kugirango bamubaze abasubize banaganire.

Kwinjira muri uwo mukino bikazaba ari amafaranga 500 ahasanzwe no hasi 1000 muzaze muri benshi mushyigikire ikipe y’igihugu kugirango igikombe kizasigare mu Rwanda kuko ryaba ari ishema ryiza.

Imikino ikazajya itangira saa yine za mugitondo irangire saa yine zijoro yose izabera kuri Stade Amahoro.

Gatera Stanley

1,857 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.