umu amakuru- Umuhanzi Rachel T Tumwebaze yifuza kuzakorana indirimbo n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana mu Rwanda(Vidio). | Umusingi

Umuhanzi Rachel T Tumwebaze yifuza kuzakorana indirimbo n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana mu Rwanda(Vidio).

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 2 Kamena 2020,Ikinyamakuru Umusingi nkuko kimaze gushinga imizi mu bihugu bitandukanye cyagiranye ikiganiro n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Rachel T Tumwebaze aho yifuza gukorana indirimbo n’abamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ba gospel.

Rachel T Tumwebaze n’umukobwa uba mu Mugi wa Kampala ariko akaba akomoka muri Kabale akaba akora umuziki wo guhimbaza Imana.

Afite indirimbo nyinshi zirimo iyitwa Ndi Blessed,Remeraho na Elevate n’izindi nyinshi cyane ariko akaba azwiho kugira ijwi ryiza cyane rijyanye ni uko nawe ari umukobwa mwiza.

Twamubajije impamvu yahisemo kuba umuhanzi ati “N’ibintu navukanye bindimo nkura bindimo  ntaho nabihungira kandi n’iyo nzira yogukorera Imana”.

Ikinyamakuru Umusingi kimubajije igihe yatangiriye umuziki wo guhimbaza Imana yavuze ko yatangiye kuba umuhanzi ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere muri 2012 akirangiza umwaka wa 6 w’Amashuri yisumbuye ,iyo ndirimbo ye ya

mbere yayise avuga ko yayise Twesiime bishatse kuvuga ngo twishime .

Uyu mukobwa kuba ashaka kwagura umuziki we ashaka abo yakorana nabo indirimbo mu Rwanda ni ukuvuga ko afite gahunda yokwagura imikorere ye ndetse no kwagura uburyo bwo gutanga ubutumwa bw’Imana kugirango bukwire ku isi yose.

Mu Rwanda abahanzi bakora umuziki wo guhimbaza Imana bazwi harimo Patience Bizimana ,Aline Gahangayire,Tonzi,Liza Kamikazi nawe yaragurutse nyuma y’igihe yari yarawuvuyemo,Mbonyi Esrael,Dominic Nic ,Dan Runyange n’abandi ariko muri aba umwe ashobora gushaka Rachel T Tumwebaze bagakorana indirimbo.

 

Rachel T Tumwebaze akaba akunda kuririmba mu Lunyankore cyangwa Urukiga kubera ko uyu mukobwa akomoka I Kabale mu Bakiga kandi urukiga n’urunyankole ni nkaho bisa ,utuntu duke nitwe duhindukamo gusa.

Stanley Gatera

 

515 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.