Ibyamamare ku isi Jayz na Kim Kardashian byahagurukiye kwamagana iraswa ry’abirabura muri America
— July 10, 2016Please enter banners and links.
Umuhanzi Jayz yasohoye indirimbo yamagana iyicwa ry’abirabura yitwa Spiritual naho Kim Kardashian yandika urwandiko rwamagana iyicwa ry’abirabura aritwa Black Lives Matter n’ibindi byamamare ku isi bagiye bagira ubutumwa batanga bwo kwamagana iyicwa ry’abirabura.
Alton Sterling yiciwe muri Leta ya Louisiana arashwe n’umupolisi naho undi witwa Philando Castile nawe yarashwe n’umupolisi mukuru muri Leta ya Minnesota.
Uyu muhanzi Jayz akaba yasohoye indirimbo ihosha amakimbirane ari hagati y’abazungu na Birabura kuko abapolisi babazungu bamaze kurasa abirabura babaziza ko ari abirabura n’abirabura barihoreye nabo barasa abapolisi babazungu barapfa.
Ubu muri America hakaba harimo guhangana hagati ya birabura n’abazungu aribyo byatumye umuhanzi Jayz asohora indirimbo yise Spiritual ivuga ko abantu bakwiye kugira umutima wa kimuntu bakareka kwicana.
Kim Kardashian
Kim Kardashian we yagize ati “tugomba gukoresha imbaraga z’ijwi ryacu rikomeye mu mahoro kugirango ubwicanyi bw’abirabura buhagarare”.
Kim Kardashian yakomeje avuga ko yabonye amashusho (Vidio)abapolisi barasa abahungu 2 babirabura inzirakarengane yumva biramubabaje cyane ati “nabuze icyo gukora mbura icyo navuga ariko birandakaza cyane ariyo mpamvu nsaba isi yose kuwranya ivangura rishingiye kuruhu”.
Abirabura barababaye cyane ku buryo hari abagiye kwihorera bica abapolisi 5 bituma na Perezida wa America Baraka Obama ahaguruka afata ijambo ryamagana ivanguraruhu.
Umukuru wa Polisi David Brown
Umukuru wa Polisi I Dallas witwa David Brown yavuze uko bibabaza kubura uwo ukunda ku mpande zombi kuko ku ruhande rw’abapolisi hari abapfuye bishwe ndetse no kuruhande rw’abaturage hari abashwe akaba ariyo mpamvu agomba gukora ibishoboka byose kugirango Polisi ishinzwe kurinda abaturage ikaba ariyo ibica ari ikibazo akwiye gukemura .
Uyu mukuru wa Polisi I Dallas yapfushije umuvandimwe we bavukana mu myigaragambyo y’ibiyobyabwenge ndetse n’umufasha we aricwa ari mukazi bituma umwana we arasa umupolisi n’umwana we baramurasa arapfa.
David Brown yagize ati “turababaye ,umwuga dukora urababaye ,abapolisi ba Dallas barababaye sinabona ijambo risobanuye akababaro dufite ku kibazo gihari isi yose irimo kureba kibera mu gihugu cyacu abantu bicana bazira uko uruhu rwabo rusa birababaje cyane ariko bigomba kurangira”.
Noella
2,355 total views, 1 views today
Leave a reply