umu amakuru- Ishyano:Abagabo 5 bafashe umwana w’imyaka 14 ku ngufu barangije baramwica. | Umusingi

Ishyano:Abagabo 5 bafashe umwana w’imyaka 14 ku ngufu barangije baramwica.

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Mukono polisi yahoo yafashe abagabo 2 muri ba 5 bafashe umwana w’umukobwa w’imyaka 14 barangiza bakamwica.

Umwana wafashwe ku ngufu akicwa yigiraga ku ishuri rya Kibuye Primary School, ahitwa  Namuganda mu Karere ka Mukono.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu witwa Fred Enanga yabwiye itangazamakuru ko umwana wafashwe ku ngufu yari mu nzira agenda wenyine hanyuma abagabo 5 baramugota baramufata batangira kumurongora icyarimwe umwe avaho undi ajyaho barangije baramwica.

Enanga akomeza avuga ko polisi yashoboye gufataho abagabo 2 kuri 5 ikoresheje imbwa zireha bakaba bafungiwe kuri polisi ya Mukono mu gihe abandi 3 bagishakishwa kugirango bashyikirizwe ubutabera ku byaha byo gufata umwana ku ngufu ndetse no kwica.

715 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.