umu amakuru- Malawi-Nyuma yo guteshwa agaciro mu ruhame n’umugabo we arasaba ko Leta y’u Rwanda n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore kumurenganura. | Umusingi

Malawi-Nyuma yo guteshwa agaciro mu ruhame n’umugabo we arasaba ko Leta y’u Rwanda n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore kumurenganura.

Please enter banners and links.

Bamwe mu bagore batuye mu gihugu cya Malawi nyuma yo kubona mugenzi wabo arenganywa n’umugabo we ndetse n’abagenzi bakaba barimo kurenganywa barasaba Leta y’u Rwanda binyuze muri Diaspora ko uyu mugore arenganurwa.

Kuwa 24 Werurwe 2020 nibwo Uwitonze Emerence yatangarije Ikinyamakuru Umusingi akarengane yakorewe n’umugabo we akaba ashaka ko akarengane yakorewe kamenyekana ndetse akaba asaba inzego zitandukanye zibishinzwe kumufasha ndetse n’Inkiko zikamurenganura dore ko avuga ko yahohotewe bikomeye bikaba byaramugizeho ingaruka mu buzima bwe ndetse n’umuryango we.

Uwitonze Emerence yagize ati « Kubera akarengane n’ihohotera yankoreye ndasaba ko inzego za Leta mu Rwanda zindenganura kuko uwo mugabo yarandenganije kandi hari n’abandi bagore benshi inaha barenganywa bityo tukaba dusaba ko ibibazo byacu Leta ibyumva abagabo nkabo bakajya bahanwa ».

Twashatse kubaza bamwe mu nshuti ze ariko ntizifuje ko amazina yabo atangazwa aho bavuze  uko byagenze, nukuvuga ko intandaro ari ukuva ku buryo yashyingiwe nuwo mugabo bamushimuse bamubeshye ko agiye kwiga mumahanga ,gukubitwa buri munsi guhora afungiranywe.

Uwitonze Emerence

kugirwa nk’umukozi wo murugo kugeza aho umugabo yazanye babyara be akaba aribo ashyira mw, ishoop umugore atangira kunjya akora amandazi akajya ayanjyana kw,ishoop ye bakamurangura nk’umuntu usanzwe kugirango abone igitunga abana,kuba yaramaze igihe arara mu cyumba cy’abakozi,nkuko nabyo uza kubyumva muri audio nayo yashyizwe hanze n’umugabo ubwo yasebyaga umugore amushinja uburaya intandaro ikaba ko ubwo umugore yatangaga ikirego mu rukiko amaze kurambirwa uko yari abayeho aribwo umugabo yahise ashyira hanze iriya audio ashaka gutanguranwa ngo yereke abanyarwanda ko umugore ariwe mubi kuko umugabo nawe ariwe uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri ako gace ka Muchingi.

Hari abandi  bagore baganirije Ikinyamakuru Umusingi batuye muri Malawi bavugako uno mugabo adahanwe byaba ari ikibazo kuribo kuko guhohotera abagore ari ingeso ifitwe n’abagabo hafi ya bose babanyarwanda baba muri kino gihugu baziko umugore ari nk’igikoresho murugo.

Undi  umwe mubo twaganiriye utarashaka gutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite yatubwiye ko kucyumweru umugabo we yamubujije kujya gusenga ngo ntaho azongera kujya ngo ibyabo babimenye ko baba batagiye gusenga ngo baba bagiye gusambana.

Uno mugore usanzwe ari inshuti yuriya mu ryango kandi avugako kugeza ubu uriya mugore nyuma yo kwandagazwa kuriya yahungabanye atakiri gushaka kugira umuntu n’umwe avugisha ngo ubwo baganiraga nyuma yiriya audio yamubwiyeko ubu abana be aribo batangiye guhura n’ingaruka kuko barimo kujya muri bagenzi babo b’Abanyarwanda bakanga ko bakina ngo nyina ni indaya ndetse n’abavandimwe n’inshuti zose z’uwo mugore n’ababyeyi ubu bafite ipfunnwe rikomeye ,kubwizo ngaruka zose  bityo abo bagore bari muri Diaspora bakaba basaba Leta y,uRwanda kurenganura mugenzi wabo wari unasanzwe ari nawe uhagarariye abagore muri Diaspora Nyarwanda.

Twumvise ko mu Rwanda nta karengane kabayo n’iyo mpamvu dushaka ko mugenzi wacu arenganurwa kuko uwo mugabo muri audio amwita indaya,icyo n’igisebo gikomeye cyane ariyo mpamvu dusaba n’imiryango yita ku burenganzira bw’umugore ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu isoma Ikinyamakuru Umusingi cyangwa n’iyabyumva cyangwa ikabimenyeshwa yafasha uwo mugore kurenganurwa dore ko n’uburyo uwo mugabo yamushatsemo bikemangwa.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibivugwa kuri Shimo Irene ari we mugabo wa Uwitonze Emerence maze tumubajije ati « Ndumva mwabaza neza uwabahaye ayo makuru kuko ibyo birego uvuga ntabyo nzi.Yandeze asaba ubutane (divorce)nirwo rubanza dufitanye kandi ibituma asaba ubutane azabigaragaza ariko kugeza uyu munsi ntibirajya ahagaragara kuko tutaraburana mu mizi ».

Amakuru twashoboye kubwirwa n’inshuti za Uwitonze Emerence ni uko umugabo we amaze kumenye ko umugore yatanze ikirego nibwo ngo yakoze audio asebya umugore we ndetse amutesha agaciro aziko bazaburana divorce gusa ariko amakuru akaba avuga ko umugore arimo gutegura ikindi kirego cyo guhohotera umugore no kumutesha agaciro muri rubanda abigambiriye kuko nacyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Biravugwa ko bagombaga kuburana uno munsi kuwa 25 Werurwe 2020 ariko ngo Shimo yavuze ko arwaye ariko n’ubusanzwe ubanza bitaribukunde kubera ikibazo cya COVID -19 aho ubu abantu bose batemerewe gusohoka mu mago yabo cyeretse abafite impamvu zemewe na Leta ariko bakaba bazahabwa indi tariki ibibazo bya COVID-19 birangiye baburane.

Andi makuru ajyanye n’iyi nkuru tuzakomeza kuyabagezaho kandi iki kinyamakuru kirengera Abaturarwanda ndetse kigaragaza akarengane abantu bakarenganurwa.

Gatera Stanley

2,553 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.