umu amakuru- Girimbabazi Pamela abo yasimbuye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga banze ko bakora ihererekanyabubasha, Amb.Munyabagisha arashinjwa kubigiramo uruhare | Umusingi

Girimbabazi Pamela abo yasimbuye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga banze ko bakora ihererekanyabubasha, Amb.Munyabagisha arashinjwa kubigiramo uruhare

Please enter banners and links.

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda rikenewe gushyirwa ku murongo kugira ngo ritere imbere

Girimbabazi Pamela wamamaye mu mukino wo koga  mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga niwe watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation-RSF) tariki ya 26 Mutarama 2020, ariko kugeza uyu munsi ntarakora ihererekanyabubasha (handover) n’abo yasimbuye kuri uwo mwanya kuko ngo bumva ko badashaka kurekura ubuyobozi ikipe yabo imaranye imyaka 10, ushyirwa mu majwi kuba inyuma yo kunaniza uyu mugore wa mbere watorewe kuyobora Ishyirahamwe (Federation) rya siporo mu Rwanda ni Ambasaderi Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) kubera ko yizeye ko uruhande rw’abatemera ibyavuye mu matora  ari bo bazamuha ijwi niyongera kwiyamamariza kuyobora Komite Olempike muri 2021.

Imiterere y’ikibazo

Muri 2019 hari itsinda ry’abakinnyi bamenyekanye mu mukino wo koga mu Rwanda bandikiye Minisiteri ya Siporo baha kopi Komite Olempike bagaragaza ibibazo biri mu Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda birimo kuba iyi siporo idatera imbere n’andi makosa menshi yakozwe iri Shyirahamwe riyobowe na Kinimba Ufitimana Samuel mu gihe cy’imyaka 10.

Bamwe mu bakinnyi bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko batishimiye uburyo Kinimba Ufitimana Samuel Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga yari akomeje gusubiza inyuma uyu mukino no guheza amakipe amwe agatonesha ikipe abarizwamo yitwa “Thousand Kilos” n’andi make, ariko ngo mu gukemura icyo kibazo Ubuyobozi bwa Komite Olempike buyobowe na Amb.Munyabagisha Valens bwabogamiye ku ruhande rwa Perezida Kinimba waregwaga amakosa menshi birangira ikibazo kidakemuwe kuko akanama kahawe inshingano zo kwiga kuri icyo kibazo Komite Olempike yahisemo ko kayoborwa na Rutagengwa Philbert uturuka mu ikipe imwe na Kinimba Samuel wabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu gihe cy’imyaka 10.

-Girimbabazi Pamela yandikiye Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda asaba ko komite ye yahura n’Ubuyobozi bwa Komite Olempike ndetse ikagira icyo ikora kugira ngo habe ihererekanyabubasha na Rutagengwa Philbert wari Perezida w’agateganyo nyuma y’uko Kinimba Ufitimana Samuel yari amaze kwegura na Komite ye yose, ariko Komite Olempike ntiyakemura icyo kibazo.

-Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko mbere y’amatora Amb.Munyabagisha Valens yashatse guhuza Girimbabazi Pamela n’uruhande rubogamiye kuri Kinimba Samuel weguye nyuma yo kujyana ikipe y’Igihugu hanze Minisiteri ya Siporo itabizi ndetse n’abakinnyi bakagaruka badakinnye, amusaba ko yareka kwiyamamariza kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda, akemera akazaba Umunyamabanga Mukuru, Pamela akabyanga kuko nawe yiyumvamo ubushobozi ndetse akaba yumva ko kugira ngo atange umusanzu we mu iterambere ry’umukino wo koga ari uko yakwiyamamariza kuba Perezida abanyamuryango bamugirira icyizere akayobora ndetse agafatanya n’abandi bari kumwe muri Komite.

Andi makuru akavuga ko Amb.Munyabagisha yavuze ko Komite y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda iyobowe na Girimbabazi Pamela atazayemera nk’ishyirahamwe ahubwo azakomeza kuyifata nk’ikipe.

-Tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Komite Olempike habereye umwiherero w’abahagarariye amakipe y’umukino wo koga wemeza ko amakipe yose afite amategeko shingiro “statu” ariho umukono wa Noteri yemerewe kwitabira amatora, ariko ku munsi w’amatora tariki ya 26 Mutarama 2020 nyuma yo kwemeza ko amatora agomba kuba itsinda ry’abatifuza ko mu Ishyirahamwe ry’umukino wo koga rizamo amaraso mashya bahise basohoka bahita bandikira Komite Olempike ko ibyavuye mu matora batabyemera.

-Philbert nta bwo yigeze yandika ibaruwa ivuga impamvu yakuyemo “candidature” ye yo guhatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo koga.

-Tariki ya 28 Mutarama 2020, Komite Olempike y’u Rwanda yandikiye Muhire Clement wari ukuriye Komisiyo y’Amatora ko raporo y’amatora bayibonye, ariko bakiriye n’indi baruwa y’amakipe 6 mu zigize ishyirahamwe ry’umukino wo koga ivuga ko amatora yakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko bifuza ko yasubirwamo.

-Tariki ya 31 Mutarama 2020 nibwo Muhire Clement, Perezida wa Komisiyo y’Amatora yasubije ibaruwa (ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi) Amabasaderi Munyabagisha Valens yamwandikiye amwe mu magambo yarimo agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Komite Olempike (CNOSR), tugendeye ku mwiherero wabaye tariki ya 7 /12/2019 washyizeho amabwiriza y’amatora azashyiraho Komite Nyobozi y’urugaga. Dushingiye kuri aya mabwiriza umutwe wa 2 Ingingo ya 6 ivuga itya:

Ingingo ya 6: Ibisabwa uwemerewe gutora

Uwemerewe gutora ni umunyamuryango wa RSF (Rwanda Swimming Federation). Utora ni uhagarariye “Club”imbere y’amategeko cyangwa umusimbura we cyangwa undi munyamuryango wabiherewe uburenganzira bwanditse kandi buriho umukono wa Noteri. Abatora kandi bagomba kuba ari ama “clubs” afite ubuzimagatozi cyangwa yamaze gusinyisha imbere ya Noteri amategeko Shingiro yayo.

Nyuma y’amatora y’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda, kugeza ubu nta gikorwa na kimwe komite Nyobozi iyobowe na Girimbabazi Pamela irakora kuko nta hererekanyabubasha ryabayeho ndetse n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Koga (FINA) ntabwo rizi komite nshya kuko na Email ndetse n’ijambo ry’ibanga (pass word) bikoreshwa n’iri shyirahamwe bikiri mu maboko ya komite ya mbere, ibi bikaba bikomeje kugira ingaruka ku bakinnyi b’uyu mukino no ku iterambere ryawo.

Nyuma y’ayo matora uruhande rubogamiye kuri Komite ya mbere rwakomeje gutsimbarara kugeza naho Rutagengwa Philbert wari Perezida w’agateganyo w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga ndetse wigeze no kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), wayoboye na Komisiyo y’ubutabera n’amategeko (commission Jurdique et Ethic) muri manda zitandukanye, tariki ya 19 Werurwe 2020 yandikiye ibaruwa ndende Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, agaragaza ibintu byinshi birimo ko Minisiteri itemerewe kwivanga mu miyoborere y’amashyirahamwe ya siporo (Federation).

Iyo baruwa ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Kongera kubagezaho impungenge ku kibazo cy’amatora ya Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Umukino wo koga mu Rwanda (RSF)”, uwavuganye n’ikinyamakuru impamba.com ariko wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “numva kuba Minisiteri ya siporo yamenya ibibazo biri mu miyoborere ya siporo igatanga inama mu gihe yiyambajwe bidakwiriye gufatwa nko kwivanga, kuko amafaranga menshi bakoresha atangwa na Minisiteri”.

Raporo yakozwe nyuma y’amatora yabaye tariki ya 26 Mutarama 2020, igaragaza ko hemejwe ko amakipe yose yubahirije umwanzuro wo mu mwiherero wo ku itariki ya 7 Ukuboza 2019, yemererwa gutora.

Iyi raporo igira iti “hanyuma biba ngombwa ko habaho amatora ku bifuza ko amatora aba, cyangwa abifuza ko amatora ahagarara bitewe n’impaka nyinshi zari zihari mu cyumba cy’inama. Amatora akaba yaritabiriwe  n’ama “Clubs” 15, byari ugutora Yego amatora abe cyangwa Oya amatora ntabeho. Clubs zatoye Yego ni 9 naho Clubs zatoye Oya ni 3 naho izifashe ni 3”.

Nyuma y’ibaruwa Rutagengwa Philbert yandikiye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, agaragaza ko atishimiye ibyavuye mu matora, Girimbabazi Pamela watorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda nawe byabaye ngombwa ko yandika asobanura imiterere y’ikibazo ndetse anagaragaza uburyo Komite Olempike yanze kwakira komite ye, amwe mu magambo akubiye muri iyo baruwa ndende ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Kunyomoza ibaruwa ya Mr.Rutagengwa Philbert yabandikiye kuri 19/03/2020, agira ati “kuva dutorwa  kuri 26/01/2020 twahuye n’imbogamizi z’uko CNOSR (Komite Olempike y’u Rwanda) yakiriye amabaruwa abiri twanditse dusaba  umwanya wo kuganira nka Komite Nyobozi yatowe, ndetse bakanakira n’ibaruwa yanditswe n’ama Club 6 yari agizwe na Komite nyobozi yeguye bamenyesha ko batishimiye amatora, ariko Komite Olempike yahaye agaciro abagize Komite yeguye, urugero nka Komite Nyobozi twandikiye Mr Philbert amabaruwa 2 tariki ya 31 Mutarama 2020 na 20 Gashyantare 2020 dusaba ihererekanyabubasha aho kudusubiza ahubwo yandikira  Komite Olempike  tariki ya 24/02/2020 kuko yizeye ko bamushyigikiye”.

Icyo Philbert na Amb.Munyabagisha bavuga ku bibavugwaho

Mu kiganiro ikinyamakuru impamba.com cyagiranye na Rutagengwa Philbert kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2020, ubwo yabazawaga ibijyanye no kuba yaranze gukora ihererekanyabubasha (handover) na Girimbabazi Pamela, yasubije ko icyo kibazo bagishyikirije Komite Olempike kugira ngo igikemure.

Rutagengwa ku murongo wa telefone yagize ati “abababwiye ko abantu bayanze ntabwo ari uko bimeze kandi ntabwo wakora “handover” ikibazo kitarahabwa umurongo”.

Naho Amb.Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yahakanye ibyo kuba ashinjwa kubogamira ku ruhande rwa Rutagengwa Philbert na Kinimba Samuel weguye ku mwanya wa Perezida.

Ibyo kubogama agamije gushaka amajwi, Amb. Munyabagisha yarabihakanye, ati “ubu se ijwi rimwe ni ryo ryatuma umuntu akora amakosa koko, ikibazo uko kimeze iriya Federation imaze umwaka itabaho, twagiye kubafasha kugira ngo babeho, turabafasha igihe kinini hafi umwaka none bigera igihe cy’amatora ni cyo cyari gisigaye cyonyine nta mategeko bari bafite, nta manda, bari barihaye manda y’imyaka umunani cyangwa icumi simbizi badahindurwa turabafasha kugira ngo bagire amatora kimwe n’izindi federation, ku munota wa nyuma igihe cy’amatora kigeze, ntibumvikana ngo bakore uko bikwiye”.

Munyabagisha avuga ko akanama nkemerampaka kazareba niba amatora yarakozwe mu mucyo ati “habaye amatora hari abatayemera, reka dukurikirane tubaze tumenye ibyo ari byo iyo harimo ibice bitandukanye ibyiza ubishyikiriza urwego, ubundi uba uri kunga abantu kugira ngo ubafashe iyo bidashobotse rero ubijyana mu kanama nkemurampaka, twabihaye akanama nkemurampaka ibyo kazatubwira bo bumvikanye bagakora ama “remise” ibyo ntabwo bitureba ahubwo twebwe tuzareba ako kanama nkemurampaka kazareba niba amatora yarakozwe mu mucyo, niba yarakozwe mu mucyo “perfect” niba atari mu mucyo icyo gihe tuzavuga tuti akanama nkemurampaka kagaragaje ko amatora atabaye mu mucyo nta kindi”.

Ikinyamakuru impamba.com cyabajije Amb.Munyabagisha, ibyo ashinjwa byo kuba yaragerageje guhuza Rutagengwa Philbert na Girimbabazi Pamela ku bijyanye n’uburyo bagomba kumvikana mu gufata imyanya y’ubuyobozi ntabwo yigeze abihakana, yavuze ko ari ibintu bisanzwe kandi bitaba muri siporo gusa.

Inyandiko zabayeho mbere y’amatora na nyuma yayo

Ibaruwa Muhire Clement ukuriye Komisiyo y’amatora yandikiye Amb.Munyabagisha Valens

Abari aho bemeranyije ko amatora agomba kuba nyuma bamwe bahita basohoka

Uko abatowe batsinze

Pamela yandikiye PS wa MINISPORTS A asaba ko ibaruwa ya Philbert itahabwa agaciro

Girimbabazi Pamela yandikiye Philbert amusaba ko bakora ihererekanyabubasha

Komite Olempike yandikiwe inshuro nyinshi imenyeshwa ikibazo kiri mu Ishyirahamwe ry’umukino wo koga

Source/Imbamba.com

Iyi nkuru iracyakomeje mu gice cya kabiri.

1,427 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.