RIB yahamagaje umunyapolitike Barafinda Fred washakaga kuba Perezida w’Igihugu
— February 7, 2020
Please enter banners and links.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje umunyapolitike Barafinda Sekikubo Fred ngo azarwitabe ku cyicaro gikuru cyarwo, tariki 10 Gashyantare 2020.
Barafinda yibukwa cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa akaba yari yatwaye kandidatire ye kugirango aziyamamarize kuba Perezida w’Igihugu.
Urwandiko RIB yageneye Barafinda ku wa 5 Gashyantare 2020, rumumenyesha ko “utumiwe ku itariki ya 10/2/2020, isaha ya saa mbili za mu gitondo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’Ubugenzacyaha, aho rukorera. Tugusabye kuza witwaje uru rupapuro hamwe n’Irangamuntu.”
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo koko yahamagajwe, gusa yirinda kugira byinshi avuga ku mpamvu zabyo.
Yagize ati “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha iyo rushaka umuntu rushobora kumutumiza mu nzira nyinshi, n’iyi ni imwe mu nzira yo kumutumiza kugira ngo rugire ibyo rumubaza. Ntabwo twavuga ko twamuhamagaye ngo tumubaze kuri iki cyaha iki n’iki, twaramuhamagaye kugira ngo agire ibyo asobanura.”
Yavuze ko umuntu ashobora no kuba nta cyaha akurikiranweho, kuko ashobora no kuba umutangabuhamya.



Mu makuru akeruka kunyuza ku mbuga za YouTube, Barafinda asobanura uburyo aherutse gufatwa n’abakozi ba RIB ariko akaza kubacika. Mu bindi biganiro yagiye yumvikana anenga leta ku bikorwa nko gukuraho ibikorwa biri mu bishanga no mu manegeka, agakoresha n’andi magambo akomeye kuri gahunda zinyuranye.
Tariki 13 Kamena 2017, Barafinda yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.Bamwe mu bamaze kubona urwandiko rumuhamagaza bakeka ko ashobora kubazwa ku byo amaze iminsi avuga kuri za Youtube.Ikinyamakuru Umusingi twashatse kumubaza ihamagazwa rye icyo yaba ariziho n’icyo yabivugaho ariko ntibyadukundira.
4,716 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply