Guhohotera Vanessa na Teta kuko ari babasitari mu Rwanda
— July 5, 2016
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa inkuru y’abakobwa 2 beza kandi nkunda kuko bazi kuvugisha ukuri aricyo twe mu itangazamakuru dushaka kuko baduha amakuru.
Aba bakobwa umwe yitwa Uwase Vanessa Raisa undi akitwa Miss Teta Sandra ,aba bombi batandukanye n’abahungu bakundanaga nabo ariko byateje ibibazo bitari ngombwa.
Reka mpere kuri Vanessa ,numvise ko aho yakoraga kuri TV imwe hano mu Rwanda bamwirukanye na mugenzi we ariko ni ukumuhohotera.
Njye mfite akazi nari kumushaka nkamuha akazi kandi keza kuko afite intego yihaye niba abona uwo bakundanaga atamufasha kuzigeraho yamureka agashaka undi ubwo uwo Imana yamuremeye ko bazabana ntago araboneka ariko arahari.
Ibyo mwese murabizi ko bibaho gukundana n’umuntu bikanga mugatandukana .Abantu benshi bajya kugeza igihe cyo gushaka bamaze gukundana n’abandi benshi ndetse baranaryamanye.
Kuryamana rero niho ibibazo bya Vanessa na Teta byahereye ngo yavuze ko yaryamanye na Olivis ,kuba yarabivuze se ikibazo kirihe?ni nde se utarabikora ngo amutere ibuye wa mugani we?.Ikindi mbona abantu bataramenya ni uko batazi ko Vanessa ari umusitari kandi abasitari bagira uburyo bitwaramo aribyo barimo kumuziza.

Ikindi kibazo gikomeye n’Itangazamakuru ritaramenya uko umusitari yitwara kuko baramwatatse bikomeye uretse ko no kumwataka ari ukumwongerera imbaraga.
Hari abantu benshi birirwa bandika kuri Facebook ko batandukanye n’abakunzi babo ariko kuki bitajya mu itangazamakuru?n’ikikwereka ko Vanessa na Teta ari Abasitari .
Iyo biba mu kindi gihugu bari kubarwanira babaha akazi ndatanga urugero uwitwa Gaitano muri Uganda yabaye umusitari ubwo yarongoye umukobwa Abby muri Big Brother Africa muri South Africa ariko na Perezida Museveni yohereje Indege ijya kumufata ku kibuga cy’indege cya Entebbe imujyana Soroti guhura na Museveni kugirango amwakire.

Itangazamakuru rikwiye gufasha abasitari kuba abasitari nyabo aho kubasenya kuko batanga amakuru ,Umusitari icyo akoze cyose kiba ari inkuru icyo avuze kiba ari inkuru kuko mushaka abantu guhora bacecetse batavuga inkuru muzazikura he?.
Ubu iyo muri iki gihugu kiza kuba gifite ibinyamakuru bikomeye Vanessa na Teta Sandra nibo bari kuba basohoka kuri Front Page z’ibinyamakuru kuko batanze amakuru buri muntu wese yasoma.
Hari abo n’umvise ngo Vanessa akwiye kunyuzwa mu Ngando z’iki se?nta kibazo afite ahubwo Vanessa icyo akeneye ni kumufasha kuba umusitari ukomeye naho ibindi mubireke.
Mukwiye kumenya ko ibihe bihinduka ,cyera byari kuba ari ikibazo ariko ubu ibintu byinshi byarahindutse kubera ikoranabuhanga ryaje.

Vanessa ari kumwe na mushuti we Miss Teta Sandra
Abandi mu bindi bihugu iyo bavuze ko basambanye abenshi mu Rwanda barabisoma ariko uwo mu Rwanda niba abivuze bibe ikibazo kuki se?.
Kuki mukunda gukora ibintu rwihishwa?niba wagikoze menya wagikoze kandi ntugire ubwoba ariko nyine bikorwa n’umusitari kandi umusitari mugenzi we ntakibazo yabigiraho ahubwo aba yumva amurushije kuba umusitari.

Naha bari kumwe bpmbi
Ibyabasitari mubirekere Abasitari kuko mutaribo kuko sinigeze numva hari umusitari umuveba ko ibyo yavuze cyangwa yakoze atari byiza ahubwo abandi bantu basanzwe nitwe twabigizeho ikibazo.
Young Grace ko yaje yambaye agaragaza umukondo yarawupfumuye ko bitateje ikibazo hari n’abandi benshi bagiye bakora ibintu bidasanzwe ariko kuki bo batavuzwe nka Vanessa?ni uko ari umusitari mu mureke .
Iki n’igitekerezo cyanjye nawe niba ushaka kugira icyo uvuga kuri Vanessa cyangwa Teta wakwandikira Ikinyamakuru Umusingi kuri umusingi1@gmail.com tukabitangaza.
Gatera Stanley
4,476 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply