umu amakuru- Akarere ka Gicumbi katumiye abanyamakuru kubereka ibyiza kagezeho ariko ntibabyerekwa kubera imiyoborere mibi | Umusingi

Akarere ka Gicumbi katumiye abanyamakuru kubereka ibyiza kagezeho ariko ntibabyerekwa kubera imiyoborere mibi

Please enter banners and links.

Kuwa 27 Ukuboza 2019 Akarere ka Gicumbi kashatse kwigana utundi turere gukorana n’itangazamakuru ariko kabikora nabi kuko mu butumire bahaye abanyamakuru bwavugaga ko haribubeho kwereka abanyamakuru ibikorwa bitandukanye Akarere kagezeho (tour)nyuma hakaba ikiganiro n’abanyamakuru ariko ntibyabaye uko byari biteganijwe kuko habaye ikiganiro n’abanyamakuru gusa.

Amakuru twashoboye kumenya ni uko mu Karere ka Gicumbi hakirimo ibibazo by’imiyoborere itari myiza ari nayo mpamvu iyo tour y’abanyamakuru berekwa ibyiza bagezeho itabaye.

Abanyamakuru nyuma batembereye umugi wa Gicumbi kugirango bavugane n’abaturage bumve ibibazo bafite kuko ubundi byagakozwe mbere nyuma abanyamakuru bakabaza Meya w’Akarere bashingiye ku bibazo abaturage bafite nkuko mutundi Turere bigenda.

Byarabaye mu Karere ka Gatsibo ubwo katumiraga abanyamakuru kandi ko kabikoze inshuro nyinshi aho babanza kubatembereza babereka ibyo bagezeho ,byarabaye mu Karere ka Rwamagana n’ahandi hatandukanye ariko Gicumbi uyu Meya kuva yatangira kuyobora Gicumbi bivugwa ko ari ubwa mbere yari abonanye n’abanyamakuru benshi ndetse ari ubwa mbere agiranye nabo ikiganiro.

Umwanda ugaragara kuri gare

Abanyamakuru bari mu kiganiro na Meya wa Gicumbi

Amazu afunze kubera kuvugururwa

Abaturage bavuze ko bafite ikibazo cy’umwanda kuri gare ndetse batwereka amazu menshi mu mugi afunze adakora kubera ko bategetswe kuyavugurura.

Meya wa Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix kuri iki kibazo akaba yaravuze ko hari amazu menshi yari ashaje akenewe kuvugururwa ariyo mpamvu babategetse kuyavamo kugirango avugururwe.

Umwe mu bakoreraga muri aya mazu atarashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yagize ati « Ubu ko hashize igihe aya mazu adakora afunze ubu inyungu irimo n’iyihe ?.Ubu se abakoreragamo ntihaba hari icyo bungutse muri iki gihe cyose bamaze badakora ?.Bari kubanza kuganira n’abanyiri mazu noneho bakadukuramo bahita batangira kuvugurura kandi bamwe babwiwe kubaka  etaje kandi ikigaragara nta bushobozi bafite kandi na Leta ibihomberamo kuko hari imisoro yishyurwaga ubu ntikinjira icyo nacyo n’igihombo ».

Ku kibazo cy’umwanda kuri gare Meya Ndayambaje Felix yavuze ko atari abizi ati « Niyo mpamvu habaho ibiganiro nk’ibi kugirango ahari intege nkeya tuhamenya tugakemura ibibazo biba bihavugwa ».

Ku kibazo cy’umwanda uvugwa kuri gare aho bivugwa ko nta kimoteri gihari ,imyanda icukurirwa mu butaka kandi byangiza ibidukikije ndetse abaturage bakavuga ko hari kontineri yo kujugunyamo imyanda ariko yabananiye kuyifungura ,Meya Ndayambaje Felix yavuze ko atari abizi agiye kugikurikirana kigakemuka.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru Meya Ndayambaje Felix yari kumwe n’uhagarariye ibitaro bya Byumba ndetse n’uhagarariye REG muri ako Karere bose bakaba baravuze ibijyanye n’inshingano zabo.

Havuzwe ibibazo byinshi nk’ibyabana bagwingira ,umutekano w’abambukaga bajya muri Uganda,imitangire ya serivise itari myiza ibi bikaba byaragaragaye ubwo abanyamakuru bamaze amasaha agera kuri 3 mu cyumba cy’inima bitonganya serivise mbi bahawe.

1,299 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.