umu amakuru- Amarozi: Hagaragaye inkoko 2 ku rukiko ubwo Karangwa John umuvugizi wungirije muri ADEPR yajyanwaga ku rukiko kuburana | Umusingi

Amarozi: Hagaragaye inkoko 2 ku rukiko ubwo Karangwa John umuvugizi wungirije muri ADEPR yajyanwaga ku rukiko kuburana

Please enter banners and links.

Ku itariki 7 Ugushyingo 2019 umuvugizi wngirije muri ADEPR Rev.Karangwa John yari yazanywe mu rukiko rwa Kagarama muri Kicukiro kuburana ibyaha ashinjwa birimo impapuro mpimbano ariko uwo munsi hagaragaye imodoka yaziyemo abantu bivugwa ko ari aboherejwe n’umupfumu kwica urubanza aregwamo.

Nk’umuyobozi ukomeye muri ADEPR abantu batandukanye baba bagomba kuza kumva urubanza rwe uburyo yiregura n’ibyo ashinjwa ndetse wenda ko yarekurwa agataha cyangwa agatsindwa bakamenya n’igihano akatiwe uko kingana bityo ikaba ariyo mpamvu hari haje abantu benshi kumva urubanza rwe.

Muri abo bantu benshi bari baje kumva urubanza rwa Karangwa John hari ababonye imodoka yaziyemo abantu bikekwa ko ari Abapasitori bakundaga Karangwa akiri mukazi ndetse bicyekwa ko ari abo yashyigikiye bagahabwa akazi aribo bari bazanye inkoko 2 ku rukiko kugirango bice urubanza.

Imodoka y’umweru yaparitse hafi y’urukiko havamo abagabo babiri amazina yabo ntaramenyekana ariko turacyayashakisha ,umwe afite inkoko y’umweru undi afite inkoko y’ibara ry’umutuka.

Umwe mu babonye iyo modoka yari izanye izo nkoko utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko abo bantu bashobora kuba boherejwe n’umupfumu abantu ba Karangwa bagiye gushaka ngo yice urubanza afungurwe ataburanye.

Izo nkoko zikimara kugera ku rukiko abantu batangiye kuvuga byinshi ndetse nyuma urubanza rwe rurasubikwa bamwe batangira gucyeka ko inkoko zikoze umuti ndetse bacyeka ko byashoboka umupfumu yabikora Karangwa agafungurwa.

Ku ruziga rw’umutuku n’abagabo 2 bari bavuye mu modoka bafite inkoko bazanye ku rukiko.

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye bashobora kuba bafite aho bahuriye n’abazanye inkoko ku rukiko bavuga ko izo nkoko ngo zishobora gutuma umucamanza yumva ko nta yaha gikomeye Karangwa John yakoze akamurekura ndetse n’umushinjacyaha nawe bikaba uko.

N’ubwo hari abavuga ibyo hari n’abandi batemera iby’Abapfumu bakavuga ko kujya mu bapfumu ari ukwangiza amafaranga yakagize ikindi akora aho umwe yagize ati “Inkoko ni gute zahindura icyemezo cy’umucamanza n’umushinjacyaha bakarekura umuntu wakoze icyaha?ibyo njye numva bitashoboka ahubwo abapfumu baba bashaka kwirira amafaranga”.

Hari n’abandi bakeka ko Karangwa John ashobora kuba afite umupfu we akoresha ndetse bagakeka ko ibyo bintu byo kujya mu bapfumu ashobora kuba yarabyigiye muri Uganda kuko ho birakoreshwa cyane kandi bigakunda bityo rero igihe yamaze muri Uganda ariwe uyobora ADEPR yaho ariho yabyigiye kujya mu bapfumu.

Hari abantu bagikurikirana aya makuru y’umupfu wohereje inkoko 2 ku rukiko bakaba bazatugezaho amakuru yose neza bamaze kuyamenya bityo tuyageze ku basomyi b’Ikinyamakuru Umusingi.

Twabibutsa ko muri ADEPR havugwamo ibibazo byinshi mu buyobozi cyane cyane bishingiye ku miyoborere mibi aho Nzahura Torero yarwanyije ubuyobozi bwari buriho ivuga ko igiye kuzahura Itorero ahubwo ikarizahaza kuko bamwe muri abo bayobozi ba Nzahura Torero harimo Mbanda Samuel n’uwitwa Kabwana aribo bahuruzaga bagenzi babo bagahurira kwa Pasiteri Uwabimfura Modeste Kacyiru ariko Mbanda Samuel yahawe kuyobora Dove hotel biramunanira birangira afunzwe azira ruswa naho uwari umuyobozi wa Nzahura torero bikaba bivugwa ko yahunze igihugu.N’andi makuru atandukanye muri ADEPR tuzakomeza kujya tuyabagezaho uko tuyamenye.

5,266 total views, 57 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Rubera November 9, 2019 at 3:02 pm

    uyu mugabo aherutse kuvugira murusengero ko Nyina yari umurozi wohejuru.
    twarumiwe wenda wasanga ariho abikomora.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.