umu amakuru- RGB n’akanama nkemurampaka muri ADEPR bagezehe mu gukemura ibibazo bikomeye bivugwa ko bishobora gusenya ubuyobozi? | Umusingi

RGB n’akanama nkemurampaka muri ADEPR bagezehe mu gukemura ibibazo bikomeye bivugwa ko bishobora gusenya ubuyobozi?

Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi gisanzwe kibagezaho amakuru anyuranye harimo n’ajyanye n’Iyobokamana kuko hari abakozi b’Imana bakora ibyo badakwiye gukora cyangwa Itorero runaka rigira abayobozi babi ariyo mpamvu itangazamakuru ribandikaho kugirango badakomeza kuyobya Abakirisitu b’Imana.

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kibagezaho amakuru yo mu Itorero rya ADEPR atandukanye ,ubu tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu bibazo bikomeye bishobora gusenya n’izego z’iryo Torero Leta itagize icyo ikora hakiri kare.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB)nkuko bigaragara mu nyandiko dufiteho kopi rwandikiye akanama nkemurampaka muri ADEPR ko kagomba gukemura ibibazo bivugwamo bitarenze iminsi 30.

Umuvugizi mukuru wa ADEPR Karuranga Ephrem na Karangwa John Umuvugizi wungirije uko bashinjwa guteza ibibazo muri ADEPR

Urwandiko rwa RGB yandikiye akanama Nkemurampaka muri ADEPR

Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2019 hari bamwe mu Bakirisitu bo muri ADEPR bagamiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bakibwira ko hashize igihe handikiwe urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB ibibazo bikomeye babona bigiye gusenya Itorero kandi kugeza ubu baavuga ko aho gukemuka ahubw babona byiyongera.

Bimwe mu bibazo byavugwaga harimo imiyoborere mibi,ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ,urwangano,Icyenewabo n’itonesha ,Ubujura bubera muri hotel Dove,Kwirukana abantu mu buryo bunyuraije n’amategeko n’ibindi byinshi.

Clement Rurangwa ushinzwe akanama Nkemurampaka

Imiyoborere mibi ivugwa muri ADEPR ni uko Itorero rya Uganda mu minsi ishize mwumvise ko ryitandukanije na ADEPR yo mu Rwanda ndetse ubu na ADEPR yo mu Bubiligi nayo nyuma yo kwirukana Mboneko bamuziza ko yihaye inshingano kandi aribo bamusengeye bakamuha inshingano zo kuyobora ADEPR yo mu Bubiligi ,ubu nayo iravugwamo ibibazo byinshi byose bashinja ubuyobozi bwa ADEPR kugira akavuyo.

 

Haravugwa ko itoneshwa n’icyenewabo muri ADEPR aho bivugwa ko hari benewabo w’abayobozi bakuru muri ADEPR bahawe akazi gakomeye mu nzego zitandukanye ndetse no muri Dove hotel.

Urwangano rukomeye ruvugwamo ni uko hari bamwe mu bahoze bayobora ADEPR barimo Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom n’abandi batandukanye bagizwe abere n’urukiko basaba gusubizwa muri ADEPR ariko bangirwa na Karuranga Ephrem na Karangwa John umwungirije bikaba byarakuruye umwuka mubi mu ba Kirisitu.

Ikinyamakuru Umusingi hari amakuru gifite ko hari ikibazo gikomeye cyane kimaze guteza abakirisitu gucikamo ibice nyuma y’uko hari bamwe mu bashinjwaga kunyereza umutungo wa ADEPR kimwe n’aba Rwagasana Tom na Sibomana Jean bamwe bangiwe gusubizwa muri ADEPR nkuko twabivuze abandi ubu nibo bari ku ibere ,mbese nibo batoni ku buyobozi ,bamwe muri abo twashoboye kumenya harimo uwitwa Past.Pierre Damien Mushimiyimana ,Past.Matabaro Everiste akaba ariwe Auditeur ,Musabyimana Isae akaba ariwe Contable,Past.Hakuzumuremyi Theonest ushinzwe gusoma no kwandika ,Past.Nkuranga Aimable (Gasave)n’abandi batandukanye.

Ubujura bwo haavuzwe ibikoresho bya hotel Dove byibwe kandi ababyibye barazwi ndetse n’ubuyobozi aurabizi ariko kugeza ubu bakaba batarakurikiranwa ngo bafatwe.

Ibibazo bikivugwa muri ADEPR n’ibyinshi ariko nyuma yo kubona urwandiko rwa RGB ,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya icyo akanama nkemurampaka kandikiwe gasaba gukemura ibyo bibazo mu minsi itarenze 30 maze tubaza ukuriye ako kanama witwa Clement Rurangwa maze atubwira ko ibibazo byari muri ADEPR byakemutse ndetse bakoze raporo bayiha RGB ati “Hashize ukwezi kurenga raporo tuyihaye RGB”.

 

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuyobozi wa RGB DR.Usta Kayitesi tumwandikira tumubaza aho bagejeje bakemura ibibazo byo muri ADEPR ko bivugwa ko byiyongera ariko ntiyadusubiza ariko Telephone itwereka ko ubutumwa yabubonye ndetse yabusomye.

Nyuma ya RGB bamwe batangiye kwibaza impamvu itinda gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR ishobora kuba nayo yarabuze umuti wo kubikemura bakaba bibaza bati ni nde uzakemura ibibazo bivugwa muri ADEPR ko birushaho kwiyongera nyuma y’uko bamwe bavuga ko bivuza ko ubuyobozi buhinduka bitaramera nkuko mbere byagenze ibinyamakuru byandikaga ibibazo muri ADEPR ntibagire icyo bakemura kugeza ubwo ubuyobozi buhinduwe.

Ikinyamakuru Umusingi inshuro nyinshi kigerageza kubaza ubuyobozi bwa ADEPR yaba Umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem n’umwungirije Karangwa John bashinja kuba ateza ibibazo byinshi nk’ubuherutse ubwo hahindurwaga abashoferi n’ibindi batajya badusubiza ku bibazo biba bivugwa iyo tugerageje kubabaza.

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

1,188 total views, 1 views today

About author

Related Articles

2 Comments

  1. kalisa August 31, 2019 at 5:14 am

    Ariko muransetsa iyo muvuga RGB kdi ariyo ibashigikiye uwitwa kangwage justin siwe wabashyizeho ukomeza nokubasunika murayo makosa yabo mpora mbivuga ibibazo by’adepr byakemurwa ninzego ebyiri gusa kuba nyakubahwa umukuru wigihigu cyacu rimwe yazabyikurikiranira ubwe nubwo bigoye cq se RIB kuko aba bayobozi dufite usibye ubushobozi bucye bifitiye mubijyanye no kuyobora bamwe muribo ntanubunyangamugayo bwa gikiristo bagira

  2. kamali August 31, 2019 at 3:54 pm

    karangwa yohani

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.