umu amakuru- Imiyoborere mibi y’ubuyobozi bwa ADEPR nyuma yo gusenya iya Uganda ubu byacitse muri Europe Mboneko yahagariswe biteza imvururu. | Umusingi

Imiyoborere mibi y’ubuyobozi bwa ADEPR nyuma yo gusenya iya Uganda ubu byacitse muri Europe Mboneko yahagariswe biteza imvururu.

Please enter banners and links.

Imiyoborere mibi y’ubuyobozi bwa  ADEPR nyuma yo gusenya iya Uganda ubu byacitse muri Europe Mboneko yahagariswe biteza imvururu.

 

Nkuko bisanzwe muri ADEPR havugwamo amakimbirane n’imiyoborere mibi ,kuri ubu inkuru ivugwa ishingiye ku miyoborere mibi ivugwa muri iryo Torero nkuko twabitangarijwe na bamwe mu Bakirisitu.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bwa ADEPR bwandikiye  Pasiteri Mboneko Corneille uhagarariye ADEPR mu gihugu cy’uBufaransa (France)ahagarikwa by’agateganyo amezi 3 aho bamushinja kwiha inshingano.

Umwe mu bakirisitu basengera muri ADEPR kuri uyu wa 16 Kanama 2019 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ubu muri ADEPR ibintu bitameze neza kubera imiyoborere mibi aho yagize ati “N’uwo Mboneko Corneille bahagaritse dufite amakuru ko yasabye ubuhungiro mu Bufaransa twe tukibaza impamvu ADEPR ihagararirwa n’umuntu wahunze igihugu?mwazatubarije niba barabuze undi uteri impunzi”.

Ndetse hari n’abandi Bakirisitu muri ADEPR bavuga ko guhagarikwa kwa Mboneko Corneille ari ikinamico abayobozi ba ADEPR bakinnye mugirango bajijishe Abakirisitu kuko amakuru avuga ko abayobozi ba ADEPR bari mu gihugu cya Sweden aho bafite gahunda yo guhura na Mboneko bakagira ibyo bapanga.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi avuga ko abayobozi ba ADEPR impamvu bagiye muri Sweden bashaka uko babona abandi bakirisitu ndetse no guhura na Mboneko.

Mboneko wahagaritswe ubanza iburyo upfukamye wambaye amarinete barimo gusengerwa ,uhagaze uhereye ibumoso ni umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda Karuranga Ephrem basengera Mboneko mu Bufaransa

Uhereye ibumoso ni Umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda Karuranga Ephrem na Mboneko wahagaritswe

Urwandiko ruhagarika Mboneko

Urwandiko bivugwa ko yazize kwiha inshingano akiyita Umushumba nkuko bigaragara mu Rwanda

Iyi baruwa yerekana uburyo ADEPR Europe harimo kutumvikana no guhangana bikomeye ndetse bivugwa ko bashobora kwitandukanya kuri ADEPR y’uRwanda

Ihagarikwa rya Mboneko ryateje ikibazo ku buryo ADEPR Europe nayo ishobora kumera nk’iya Uganda ikitandukanya na ADEPR yo mu Rwanda kubera imiyoborere mibi y’abayobozi bayo ndetse bakavuga ko impamvu Mboneko yasengewe agahabwa kuyobora ADEPR MU Bufaransa ari uko umugore we ari mwene w’umugore wa Nsanzurwimo wayoboyeho ADEPR mbere ya Jenoside agahunga igihugu kubera Jenoside ariko akaba agitanga ibitekerezo muri ADEPR nkuko bivugwa nababizi basengera muri ADEPR aho babihuza no kuba abagore ,uwa Mboneko n’uwa Nsanzurwimo bafitanye isano rya hafi n’uburyo yahawe inshingano kandi ari impunzi.

Twagerageje kwandikira Pasiteri Mboneko Corneille dukoresheje ikoranabuhanga  nyuma yo kubona urwandiko rumuhagarika ashinjwa ko yihaye inshingano zo kwiyita umushumba kandi Pasiteri ari umushumba nkuko twabisobanuriwe n’undi mu Pasiteri ariko wadusabye kutavuga amazina ye ariko ntibyadukundiye ko adusubiza ibyo twamubajije.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bwa ADEPR ,Umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem na Karangwa John umwungirije  ntibyadukundira ariko tuboherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone zabo ariko nabwo ntibadusubiza.

Ibya Mboneko guhagarikwa bivugwa ko bishobora gutuma ADEPR Europe nayo yitandukanya na ADEPR yo mu Rwanda nkuko iya Uganda byagenze ikitandukanya n’iyo mu Rwanda nkuko twigeze kubibagezaho mu nkuru twagiye twandika.

Umwe mu bakirisitu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Hari hakwiye kugira igikorwa hakiri kare kuko aho biganisha twe turabona ari habi uretse n’ibyo bivuga mwumvise ko no mu minsi yashize hari habaye guhangana mu nzego za ADEPR n’ibindi byinshi twe twifuza ko hagira igikorwa hakiri kare”.

Gatera Stanley

2,218 total views, 1 views today

About author

Related Articles

3 Comments

  1. Gisa Kirenga August 17, 2019 at 12:23 pm

    Ariko menya mu nkuru zibaryohera iza ADEPR arizo ziza imbere kuko mbona iyo muyigezeho mubiva imuzingo kabisa

  2. Ruzibiza August 19, 2019 at 8:22 am

    Ahubwo se ADPR ubanza mufitanye ikibazo nayo? ???? Ntayandi makuru mugira ubanza? Ikindi ADPR Europe ntakibazo ifite Yesu Kristu abereye Maso umurimo we

  3. Balinda August 19, 2019 at 8:05 pm

    rwose pe ngirango adepr irimo imigabane ya buriwese ufakubagusa ufite ikinyamakuru uhita ushyanukira adepr mbega mwebwe ?ubunarumiwe ikivuzwe cyose adepr ubuse haraho badahagarika umukozi koko?ariko adepr ubu umujyi wakigali abayobozi bose ntibasimbuwe kontanduru yavuze? tubihaze ibinyamakuru byigize rusahurira munduru hamwe na barusahurira munduru baburu gukora imirimo ibateza imbere bakirirwa bandikisha itorero gusa umva twarabahaze ni muve kwitorero ry’Imana mwarigize agatobero.mujyemumenya ko ubuyobozi buriho niba haribyo badashoboye menyeko nabo atari’Imana komutirirwamuvuga ababanjirije barisahuye bagasengera abamotari kushumba nabafundi none bakaba bajejeje itorero aharindimuka?

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.