umu amakuru- Mbabazi Winnie uba muri Finland uzwiho kwitabira Miss Queen Europe yemeye gutera inkunga umuryango wabaga muri shitingi ukubakirwa | Umusingi

Mbabazi Winnie uba muri Finland uzwiho kwitabira Miss Queen Europe yemeye gutera inkunga umuryango wabaga muri shitingi ukubakirwa

Please enter banners and links.

Kuwagatanu tariki 9 Kanama 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyagiye gusura umuryango w’abantu 9 babaga muri shitingi cyangwa mu ihema mu Karere ka Karongi nyuma y’uko ibinyamakuru bibanditse ko babayeho nabi.

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi yashyize amafoto y’abo bantu kuri status ye ya watsap umuntu umwe uba mu gihugu cya Finland witwa Mbabazi Winnie ayabonye amutera impuhwe zo kumva ko yagira icyo abafasha.

Yabajije Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi amakuru y’uwo muryango maze arayamubwira ati “Nabonye bateye agahinda ubonye umuntu ujyayo nabaha inkunga ntoya yo kubafasha”.

Inkunga yarayohereje umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi arayibashyira ariko nawe ashaka kureba ubuzima babayeho bityo ku itariki 9 nibwo bashyikirijwe inkunga bahawe ndetse bakaba barayishimiye cyane.

Nyirarukundo Imerida akaba umugore wa Sabin Jean Bosco aribo babaga muri shitingi yagize ati “Uwo muntu mumutubwirire ko twishimye cyane .Imana izamuhe imigisha kandi aho yakuye imwongerere kandi namwe mwadukoreye ubuvugizi ni ukuri murakoze cyane ibyishimo byaturenze Imana ikomeze kubagirira neza wenda wabona iyi nzu yubatswe ikarangira”.

Sabin Jean Bosco nawe uvuga yitonze yagize ati “Ntago nakekaga ko hari abantu bagifite umutima mwiza wo gufasha ndumva bindenze gusa mumubwire muti urakoze cyane kandi turishimye twese”.

Sabin Jean Bosco na bamwe mu bana be abandi bari batarataha

Nyirarukundo n’umugabo we Sabin bishimira inkunga bahawe

Sabin Jean Bosco

Amatafari ya rukarakara yuzuye mu nzu bimuriwemo

Abana baryama ku matafari hejuru ashasheho shitingi

Sabin aganirira umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi ibibazo bafite

Ikinyamakuru kibasura twasanze ubuyobozi bw’Akagali n’Umurenge barabakuye muri shitingi babajyana mu nzu ahantu bakodesherezwa ibihumbi cumi na bitanu (15.000Rwf)nkuko babivuga ariko bakayibanamo n’undi muryango ariko iyo nzu nayo twasanze ishobora kubateza ibibazo kuko abana barara hejuru y’amatafari ya rukarakara ku buryo rimwe rimanutse rigakubita umwana ku mutwe yicaye hasi ryateza ikibazo ndetse n’ababyeyi icyumba bararamo nacyo cyuzuye amatafari n’ibindi bikoresho byubaka ,mbese inzu yose yuzuye amatafari n’ibikoresho ku buryo nta bwinyagamburiro .

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya inkunga ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bufasha uyu muryango maze ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 tubaza umuyobozi w’Umurenge wa Rubengerawitwa Rukesha  maze tumubajije niba koko hari amabati bemereye uwo muryango wabaga muri shitingi avuga ko ucumbikiwe ati naguha nimero z’ushinzwe icyo kibazo akaguha amakuru.

Nimero ya Telephone y’uwo muntu yaduhaye twarayihamagaye ntiyatwitaba ariko twifuzaga no kumubaza gukodeshereza abantu inzu yuzuyemo ibikoresho ndetse irimo n’undi muryango ni uko hari habuze indi nzu?cyangwa ni uburyo bwo guteza imbere nyiri inzu?.

Sabin agiye kutwereka aho bacumbikiwe

Aho bagiye kubaka inzu nshya

Aha nahahoze kubatse ishitingi babagamo rishaje

Inzu babagamo yasenyutse kubera imvura yo mu kwa kane

Andi makuru twashoboye kumenya ni uko ubuyobozi bubamerera nabi iyo abanyamakuru banditse inkuru kuri uyu muryango ngo bababwira ko bagiye kubarega mu itangazamakuru ariko mu by’ukuri abanyamakuru baba bashaka inkuru zo kwandika ntago ari abaturage bajya kubashaka bityo rero ubuyobozi bukaba bubarenganya bari babwirwa n’iki ibyo kujya mu itangazamakuru?ikindi ubuyobozi bwakabaye bushimira itangazamakuru kuko hari n’abaterankunga bagiye kubafasha kububakira.

Amafoto ya mbere dukesha Ikinyamakuru Umuseke

 

Ikinyamakuru kivuyeyo kureba uko ubuzima babayeho cyavuganye na Mbabazi Winnie uko byose bimeze yemera ko muri iki cyumweru azatanga indi mfashanyo yo kubumbisha amatafari asigaye n’amabati yo kongera kuyo ubuyobozi bwemereye uyu muryango nkuko bavuga ko bwabemereye amabati 20 n’ibindi ku buryo Mbabazi avuga ko yifuza ko mu byumweru bibiri  inzu yaba irangiye abo bantu bakajya kuba mu nzu yabo.

Icyo twababwira ni uko Mbabazi Winnie akunda gufasha abantu benshi ,hari umugore wari ufite uburwayi budakira aherutse gufasha amugurira ibiryo byinshi bitandukanye harimo umuceri ,amavuta y’ubuto n’ibindi bitandukanye ndetse n’amafaranga yo gutangiza ubucuruzi bwo kumufasha ,uwo mugore akaba atuye I Nyamirambo.

Mbabazi Winnie watanze imfashanyo ndetse akemera ko agiye gutanga indi kugirango inzu yubakwe vuba

Abandi yafashije n’abagore 3 yishyuriye Mituelle de santé n’amafaranga y’ibitaro ,abo bagore bakaba bari barabyariye mu bitaro bya Muhima ariko badafite ayo kwishyura bafite ubwoba ko ibitaro bizabafatira kubera kubura ubwishyu ariko Mbabazi Winnie akaba yarabishyuriye ibitaro abagurira na Mituelle de santé.Hagize n’abandi bumva bashobora gutanga infashanyo batabara uyu muryango ukaba mu nzu nziza .

Ubwanditsi

548 total views, 11 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.