umu amakuru- Ikamyo yari itwaye lisanse yaturitse yica abantu 60(Vidio) | Umusingi

Ikamyo yari itwaye lisanse yaturitse yica abantu 60(Vidio)

Please enter banners and links.

Inkuru ibabaje muri Tanzania ni uko ikamyo yari itwaye lisnse (Mazutu)yaturitse ikica abantu 60 ahitwa Morogoro mu birometero 200 mu Majyepfo ya Tanzania Dar es Salaam.

Abantu benshi bapfuye bari abamotari n’abacuruza ku muhanda kuko babonye ikamyo iguye biruka bajya kuvoma lisanse aribwo yahise iturika umuriro urabatwika ndetse utwika n’amashyamba ,abantu benshi bakaba bahiye bikomeye cyane ku buryo buteye ubwoba.

Umuvugizi wa Polisi y’Akarere muri Tanzania witwa Willbrod Mtafungwa yabwiye abanyamakuru ko hamaze gupfa abantu bari hagati ya 57 na 60 bakaba bashakaga kujya kuvoma lisanse ku ikamyo yari yaguye irimo kuva ariko mu kuvoma lisanse igikamyo cyaturitse umuriro wakivuyemo niwo watwitse abantu barapfa.

Perezida wa Tanzania Magufuli

 

1,207 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.