umu amakuru- Akarengane :Abashakaga guteza cyamunara Koperative ifite ibagiro i Rubavu ivugwamo inyandiko mpimbano batawe muri yombi. | Umusingi

Akarengane :Abashakaga guteza cyamunara Koperative ifite ibagiro i Rubavu ivugwamo inyandiko mpimbano batawe muri yombi.

Please enter banners and links.

Kuwa 7 Nyakanga 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyagiye mu Karere ka Rubavu mu kibazo kivugwa hagati ya Koperative DUKUNDUMURIMO KO.A.DU) na rwiyemezamirimo  KICOSEKA LTD wubatse inyubako koperative ikoreramo.

Koperative dukundumurimo KO.A.DU itangira abaturage bishyize hamwe buri umwe atanga Miliyoni eshatu n’igice ikaba ifite abanyamuryango 92.

Baraterateranije bageza Miliyoni 25 ariko zitakubaka ibagiro bahitamo kugana bank kugirango ibagurize nibwo bagurijwe batanga isoko imirimo iratangira ariko kampuni yatangiye isoko ryo kubaka ntago ariyo iburana mu nkiko na Koperative kuko iyahawe isoko bwa mbere yageze hagati irananirwa.

Imaze kunanirwa nkuko Perezida wa Komite ya mbere Mbanjimbere yabisobanuye ko amafaranga yabashiranye babura uko babigenza nibwo haje umuntu ufite ibagiro Kicukiro abemerera kubaguriza Miliyoni 10 n’ibyuma bya Miliyoni 10 barakomeza barubaka nabwo ibagiro ntiryarangira nibwo haje rwiyemezamirimo uhagarariye kampuni ya KICOSEKA LTD ariwe Nzabandora Theogen afatanije na Hakizimana Hassan bagirana amasezerano ya Miliyoni ijana na makumyabiri neshanunibihumbi magana ane mirongo itanu numunani nijana nacumi natanu y’u Rwanda (125.458.115Rfw) ko bagiye kubaka ibagiro bakazabishyura batangira akazi.

Kuwa 15 Nyakanga 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyagiranye ikiganiro kirambuye na Nzabandora Theogen uhagarariye KICOSEKA LTD na Hakizimana Hassan maze Nzabandora Theogen agira ati « Twakoresheje amafaranga ya Bank tugomba kwishyura none kubera ko Koperative banze kutwishyura twagiye mu Nkiko turatsinda ubu uyu munsi cyamunara zirimo kumanikwa kugirango ibagiro ritezwe cyamunara tubone amafaranga twishyura bank kuko imwe mu mitungo yacu yaragurishijwe kubera kutishyura ku gihe kandi ntago twakomeza kurebera gusa ».

Hakizimana Hassan we yavuze ku kibazo bashinjwa cy’inyandiko mpimbano avuga ko icyo kibazo bakisobanuyeho mu nzego zose ndetse no mu Nkiko ati « Iyo nyandiko badushinja kuki inzego zitabibonye ngo zidufate ko duhari ?ahubwo ibyo n’ibintu bahimbahimba byo kubeshya ».

 

Perezida wa Koperative DUKUNDUMURIMO Musabyimana Berthe

Zimwe mu nyandiko zivugwa ko ari impimbano

Hakizimana Hassan na Nzabandora Theogen banavuze ku kibazo cyo gufungwa buribucye Perezida Kagame asura Akarere ka Rubavu ko bafashwe bagafungwa kandi ntacyaha bashinjwa bugacya bakabarekura bakababwira ngo bajye mu nama y’umukuru w’igihugu.

Hakizimana Hassan yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wazanye ubutabera n’ubwo avuga ko yarenganijwe agafatwa agafungwa arengana kandi bamukuye mu Musigiti batarigeze bamuhamagara ngo yange kwitaba ati « Numvise muri njye nsa nudafite umutekano kandi ndengana ariko ndashimira Inkiko ko zabonye ukuri tugatsinda ».

Aho Koperative ivuga hari ikibazo ni ku masezerano ya kabiri aho bavuga ko hari urwandiko KICOSEKA LTD yandikiye Koperative DUKUNDUMURIMO KO.A.DU tariki ya 16/12/2014 bayibwira ko igomba kuza tariki 20/12/2014 kandi amasezerano yarasinywe ku itariki 15/01/2015 ni ukuvuga ngo mu minsi itarinze 25 batanze inyubako mu buryo bwemewe n’amategeko uko inyandiko zibigaragaza bari bamaze gusinya andi masezerano yinyongera ibintu bavuga ko bitabaho.

Izi n’izivuga ko Koperative yemeye kwishyura ariko ubuyobozi buvuga ko ari ibihimbano

Perezida wa Koperative uriho ubu witwa Musabyimana Berthe avuga ko amasezerano ya kabiri ari amahimbano batayemera ndetse n’inama rusange ya komite ya Koperative yemeza ko rwiyemezamirimo ahabwa isoko rya kabiri ,inyandiko y’iyo nama ari impimbano.

Amasezerano ya mbere yo ku itariki 28/3/2014 avuga Miliyoni ijana na mirongo inani nirindwi n’ibihumbi magana arindwi na mirongo inani na bitatu na magana ane na mirongo irindwi y’uRwanda (187.783.870Rfw).

Amasezerano ya kabiri yo ku itariki 01/05/2014  avuga Miliyoni ijana na makumyabiri neshanu nibihumbi magana ane mirongo itanu numunani nijana nacumi natanu y’u Rwanda (125.458.115Rfw),ahaje kuvuka ikibazo ni ku masezerano ya 3 avuga imirimo yinyongera.

Mukanoheri Beatha

Amasezerano y’imirimo yinyongera yasinywe tariki 33/01/2015 avuga ko hishyuzwa Miliyoni Magana ane mirongo itatu n’eshanu n’ibihumbi magana atatu na bitandatu n’amafaranga magana atatu na makumyabiri na rindwi (435.536.327Rfw)ntihasobanura  ko hari agomba kuvanwamo bahaweho aribyo bijijisha ubuyobozi bwa Koperative.

Perezida wa Koperative DUKUNDUMURIMO KO.A.DU Musabyimana Berthe yagize ati « Twaragambaniwe ni za ruswa gusa kugeza n’ubwo umunyamategeko wacu yatubeshye ko urubanza tuburana na ba rwiyemezamirimo rwimuriwe i Kigali tujyayo tugezeyo tumuhamagaye ati ndaje ndi mu marembo turategereza turahebe twongeye kumuhamagara ati mwiruke duhurire i Nyamirambo ku rukiko naho ntitwamusangayo ahubwo hashize akanya atubwira ko urubanza rubera i Musanze tujya muri Girefe tubabwira uko ikibazo kimeze nibo bahamagaye ku rukiko rwa Musanze babasaba ko isaha rwagombaga kuburanwa yimurwa kugirango tube twahageze bityo avoka akaba yari yatugambaniye ashaka ko urubanza ruba tudahari ».

Koperative yo yemera umwenda wa Miliyoni mirongo itanu neshanu  nkuko Perezida wa Komite uriho Musabyimana Berthe abivuga ati umwenda wa Miliyoni mirongo itanu neshanu  turawemera twari twatangiye no kwishyura ariko amasezerano ya 3 niyo yateje ikibazo kandi imirimo yari yararangiye.Mukanoheri Beatha n’umwe mu banyamuryango akaba ariwe ukora ibishoboka byose afatanije na Perezida wa Koperative DUKUNDUMURIMO  Musabyimana Berthe kugirango ibagiro rya Koperative ntiritezwe cyamunara ku bintu byakarengane.

Mukanoheri Beatha yagize ati « Ndasaba Perezida wa Repubuika y’uRwanda Paul Kagame niwe Mana y’Abanyarwanda yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndamusaba ko yumva akarengane kacu nk’abaturage twakoze igikorwa cy’indashyikirwa kugirango twiteze imbere none abantu 2 cyangwa batatu nibo bagiye kuduhombya turamusabye ko yaturenganura rwose kuko ahandi hose tugana ntabutabera tubona ».

Perezida wa Koperative Musabyimana Berthe avuga ko itegeko rivuga ko haramutse habayeho andi masezerano yinyongera aterenza 20% yamasezerano ya mbere akaba avuga ko niyo biza kuba ari ukuri ntibyari kurenza Miliyoni 30 ariko ukuntu bigera Miliyoni zirenga Magana ane nibyo atumva.

Kuri uyu munsi tariki 18 Nyakanga 2019 nibwo hazindutse amakuru mu binyamakuru ko Hakizimana Hassan na Nzabandora Theogen aribo banyiri KICOSEKA LTD yashakaga guteza cyamunara ibagiro bafunzwe n’undi mugabo umwe bivugwa ko ari Noteli w’Umurenge wa Rubavu.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste mu butumwa bugufi twamwandikiye maze adusubiza ati vugana n’Ubushinjacyaha.

Gatera Stanley

1,360 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.