umu amakuru- Ababyeyi babana n’abana ariko batabana nabo babyaranye bakoze ishyirahamwe rishimishije ku buzima bwabo n’abana babo | Umusingi

Ababyeyi babana n’abana ariko batabana nabo babyaranye bakoze ishyirahamwe rishimishije ku buzima bwabo n’abana babo

Please enter banners and links.

Hatangijwe ishyirahamwe ry’ababyeyi bibana ,iryo shyirahamwe rikaba rigamije gufashanya mu kwiteza imbere no gufasha abana babo.

Kuwa 29 Kamena 2019 nibwo bahuriye Nyamirambo Munyakabanda bemeza gutangiza Ishyirahamwe ndetse n’ibyo rizaba rigamije.

Kamanda Nadine ni Visi Perezidante w’Ishyirahamwe The Worriors yavuze ko nk’ababyeyi batabana n’abagabo cyangwa abagabo batabana n’abagore ariko babana n’abana hari ibibazo byinshi bahura nabyo ndetse rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku buzima bw’abana iyo bakuze bakaba bashaka kwishyira hamwe kugirango barwanye ibyo bibazo.

Kamanda Nadine yagize ati “Hari igihe umwana ashobora kurwara umubyeyi adafite amafaranga icyo gihe urahangayika cyane ariko muri gahunda dufite ubu ni uko hari amafaranga macye tuzajya dutanga buri kwezi akajya kuri konte hagira umwe muri twe ugira akabazo tukaba twamutabara”.

Yakomeje avuga ko hakorwa n’ubukangurambaga butandukanye cyane cyane ku babyeyi baba baratandukanye ugasanga umwe adashaka ko abana bagira uburenganzira ku babyeyi bombi kandi umwana agomba kugira uburenganzira ku babyeyi bombi ,ibyo nabyo bikaba bimwe mubyo bakora.

Ibindi harimo kuganiriza bamwe baba barabyariye iwabo bagahura n’ubuzima bubi bakiheba kandi umuntu wihebye agira ubuzima bubi ariko ku byara n’umugisha niyo mpamvu abo bose The Worriors izajya ibegera ibaganirize ndetse n’ubushobozi bushoboka izajya ibutanga.

Kamanda Nadine yavuze ko buri kwezi basura umwe mu banyamuryango mu rwego rwo kumenyana uwo basuye akabaganirira ubuzima yanyuzemo kugirango bibafashe kumenyana no gukwiyumvanamo mubyo bakora bakaba bamaze gusura abanyamuryango 4.

Abantu banjira muri iri shyirahamwe n’abantu babyeyeho bafite abana ariko batabana nabo babyeranye urugero ushobora kuba warabyariye iwanyu utabana n’uwo mwabyaranye cyangwa n’umugabo atabana n’uwo babyaranye cyangwa mwaratandukanye ,upfa kuba uziko ufite umwana cyangwa abana ariko uwo mwabyaranye mutabana barakwakira muri The Worriors.

Ntakandi Amani n’umwe mu banyamuryango ba The Worriors yavuze ko yishimiye cyane kuba muri The Worriors kuko iyo bahuye baganira ku buzima bwabo ibibazo banyuramo ndetse bakajya inama ku buryo hari bamwe baba bumva ko ubuzima bwarangiye bongera bakagira ikizere.Hari abatangaga ubuhamye ko bumvaga ko babyariye iwabo batazabona abagabo ariko baraganirizwa ndetse bakumva ko ari ibisanzwe ubuzima bugakomeza.

Hari n’ababyeyi usanga umukobwa iyo abyariye mu rugo babirukana cyangwa bagahozwa ku nkecye ariko ibyo sibyo nkuko bisobanurwa na Amani ati “Ibyo byose nibyo dushaka gukemura tuzajya tubegera tubaganirize kandi tubafashe mu buryo bushoboka icyo dusaba ni uko n’izindi nzego zadufasha kuko ababyeyi babana n’abana ariko atari ababyeyi bombi bahura n’ibibazo byinshi kandi twizeye ko tuzagera kuri byinshi”.

Muri gahunda iri shyirahamwe rifite harimo no gushakira akazi abatagafite cyane cyane imyuga nko gushinga Saloon yogosha imisatsi no gutunganya imisatsi y’abagore abazi ibijyanye na saloon bakabonamo akazi,gukora Restora n’ibindi bijyanye no kudoda n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.

Twahirwa Jackson n’umwe mu bamaze gusurwa nawe yishimiye kubona abantu yifatanya nabo kandi yiyumvamo kuko iyo bahuye usanga ari byishimo gusa kuko ngo barasangira bakaganira ibibazo umuntu aba afite bikagabanuka.

Twahirwa avuga ko hari igihe usanga umubyeyi umwe yaratereranye undi agahura n’ibibazo by’ubushobozi bucye kurera abana bikamugora cyangwa bigatuma umubyeyi ajya mu ngeso mbi ,ibyo byose n’ibibazo bagomba guhangana nabyo.

Kugeza ubu imiryango ikaba igikinguye kubashaka kwinjira ariko bujuje ibisabwa kuba ufite umwana cyangwa abana ariko utabana n’uwo mwabyaranye kandi ufite ubushake bwo gufatanya n’abandi.

Uzajya agira ibirori bose n’ukumufasha cyangwa ugize ibyago bose baba bagomba kuboneka bagafashanya mu byiza n’ibibi kuko banagirana inama uko urugo rwubakwa kuko bafitemo abantu bakuze ku buryo usanga bitanga umusaruro kuko mu biganiro byubaka abantu bigiramo byinshi.

Iri shyirahamwe ririmo abantu bakomeye bakora mu nzego zitandukanye ariko n’abandi mu byiciro byose barimo kandi buri wese arisanga nkuko bivugwa n’abaririmo.

Uwabishaka kwinjira mu Ishyirahamwe bitarenze tarenze tariki 12 Nyakanga 2019 yahamagara kuri +250783664450 cyangwa +250784074661 cyangwa +250785425519 abo bantu bagufasha kugusobanurira mu buryo burambuye.

Muhungu John

1,071 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.