umu amakuru- Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye itangazamakuru ryaba ryaragwingiye? | Umusingi

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye itangazamakuru ryaba ryaragwingiye?

Please enter banners and links.

Kuwa 1 Nyakanga 2019 habaye ikiganiro cyateguwe n’umuryango uhuza itangazamakuru n’abaturage (MIC)kigamije kureba aho itangazamakuru rigeze mu iterambere nkuko indi myuga yateye imbere ariko humvikanye umwe mu bayoboraga icyo kiganiro abaza abatumirwa niba itangazamakuru ryaragwingiye cyangwa ryarateye imbere?.

Mu batumirwa bari batumiwe harimo Peacemaker Mbungiramihigo akaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda ifite inshingano zo kungerera ubushobozi itangazamakuru ,hari Mugisha Emmanuel nawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura n’ubwo bivugwa ko urwo rwego abanyamakuru batakirwibonamo cyane nkuko byagaragaye muri icyo kiganiro ,undi akaba Muganwa Gonzaga umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ na Aldo umuyobozi wa Radio Rwanda.

Hari imibare twe nk’ikinyamakuru Umusingi twahisemo kutayitangaza kubera ko tutayemera yatanzwe na Peacemaker Mbungiramihigo avuga aho itangazamakuru rigeze mu kwiteza imbere ,kwiyubaka n’ibindi.

Inama nkuru y’itangazamakuru ikora ikintu kimwe umwaka ugashira n’undi n’undi cyo kujyana abanyamakuru mu Turere dutandukanye bikitwa amahugurwa agamije kongerera ubushobozi itangazamakuru ariko mu byukuri byagiye bivugwa ko ari za misiyo nyinshi z’abakozi b’inama nkuru y’itangazamakuru ziba zishakirwa kuko bakabaye babwira ibitangazamakuru gukora imishinga bikaba byagurizwa amafaranga akishyurwa mu gihe kirekire baramutse bafite ubushake bwo guteza imbere itangazamakuru.

Bakabaye bahuza ibitangazamakuru n’ibigo by’imari bagakorana ,ibitangazamakuru bigashobora guhemba abanyamakuru kuko ubu ibinyamakuru byigenga bibayeho nabi ndetse nababikorera ntibahembwa ,ntabwiteganyirize bagira n’ibindi bibazo byinshi kandi bamaranye imyaka myinshi.Peacemaker  Mbungiramihigo yagerageje kugaragaza ko itangazamakuru ryateye imbere ku kigero cyo hejuru ariko ikibazo cy’amikoro bose bakavuga ko amikoro akiri hasi cyane.

Kuri Mugisha Emmanuel wa RMC yavuze ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura ,avuga uburyo bakemura ibibazo by’imanza iyo abaturage bareze abanyamakuru ndetse avuga n’ikarita y’ubunyamakuru itangwa n’urwo rwego.

Yabajijwe impamvu urwego rw’abanyamakuru rwashyizweho n’abanyamakuru ariko we nk’umukozi warwo n’abandi bafatanije bakiha inshingano zo kuvuguruza ibyemezo by’inama rusange y’abanyamakuru aho batanze urugero ko ikarita y’ubunyamakuru mu nama rusange hemejwe ko iyo karita izajya imara imyaka 3 ikishyurwa ibihumbi makumyabiri ariko ubu iyo karita RMC yafashe icyemezo ubwayo iyikura ku myaka 3 iyishyira ku mwaka umwe gusa ikiguzi nticyahinduka kiguma ku bihumbi 20.000Rfw.

Ikindi inama y’abanyamakuru ishyiraho urwego rw’abanyamakuru bigenzura yavuze ko umuyobozi w’igitangazamakuru azajya yandikira urwego asabira umunyamakuru ikarita bakayimuha yamaze kwishyura ariko igitangaje hari abishyura ikarita RMC ikanga kumuha ikarita ikamusubiza amafaranga kandi barangiza bagashishikariza abanyamakuru kugura ikarita.

Ibyo babirenzeho bakuraho icyemezo cy’inama y’abanyamakuru bo bashyiraho amategeko yabo ko bagiye kujya batanga ikarita y’amezi 3 yigeragezwa nyuma barebe niba uwo munyamakuru yemerewe kuyibona cyangwa atabyemerewe.

Bamwe mu banyamakuru tutavuga amazina bavuga ko iby’iyo karita basa nababivuyeho kuko bavuga ko n’ubundi baziguraga kugirango bajye mu mahugurwa kandi amahugurwa ntibakiyajyamo bityo bazakomeza gukoresha iz’ibigo byabo bakorera kuko nazo ziremewe.

Ikindi ni uko Mugisha Emmanuel yabajijwe ku kibazo cy’abanyamakuru batishimira uburyo bw’iburanisha iyo hari umunyamakuru warezwe ,iyo afatiwe ibihano ntanyurwe yajurira he?maze avuga ko utanyuzwe n’imyanzuro nukujya bagana inkiko.

Kuko byakomeje kuvugwa ko imiburanirize y’ababuranisha ba RMC ibagamira ku ruhande rw’abarega kuko ingero zifatika zirahari ariko mu gihe baburanisha bagafatira umunyamakuru ibihano kandi bamwe mu banyamakuru batazi kuburana bakagiye babwira umunyamakuru akaza azanye n’umwunganizi mu mategeko kuko n’abanyamategeko mu Nkiko zisanzwe iyo baburana bashaka abandi bababuranira.

Havuzwe ibibazo byinshi bikiri mu itangazamakuru nk’ikibazo cy’abanyamakuru badahembwa,ibitangazamakuru bidafite ubushobozi,n’ibindi byinshi birimo isoko ryo kwamamaza ari rito kandi naryo rihabwa ibigo bimwe gusa n’ibindi bibazo byinshi cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ Muganwa Gonzaga we yavuze ko hari gahunda irimo kuganirwaho ndetse avuga ko hari amategeko amwe namwe y’itangazamakuru yavuguruwe nk’itegeko ryo gusebanya n’andi ko bigaragaza iterambere ariko avuga ko urwego itangazamakuru ririho nirwo igihugu kiriho.

Ni ikiganiro cyanyuraga ku maradiyo atandukanye ariko abanyamakuru bakaba barashimiye ubuyobozi bwa MIC n’umuyobozi wayo Sam Gody ndetse bakaba baramusabye ko ibiganiro nk’ibyo byaba byinshi kuko bifite akamaro mu gutuma ibibazo by’itangazamakuru bikorerwa ubuvugizi.Havuzwe byinshi muri iyo nama ariko byose ntago twabyandika muri iyi nkuru tukaba twahisemo iby’ingenzi.

Gatera Stanley

489 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.